Digiqole ad

Imyambarire y’abahanzi: Peace Jolis aravuga ku myambaro yo muri ‘concert’

 Imyambarire y’abahanzi: Peace Jolis aravuga ku myambaro yo muri ‘concert’

Peace Jolis uvuga ko umuhanzi w’indirimbo aba adakwiye kwirengagiza imyambarire

Bimwe mu byo abahanzi bakunze kwitaho ni imyambarire kuko ari na kimwe mu bikurura abakunzi babo dore ko hari na benshi babera urugero ku buryo bakwifuza kwambara umwenda babonanye umuhanzi bakunda, Umuhanzi Peace Jolis umaze kumenyekana mu Rwanda mu njyana ya R&B avuga ko akenshi abahanzi bahitamo ibyo bambara muri concert bitewe n’uko icyo gitaramo kiba giteguye.

Peace Jolis uvuga ko umuhanzi w’indirimbo aba adakwiye kwirengagiza imyambarire

Peace Jolis uvuga ko umuhanzi w’indirimbo aba adakwiye kwirengagiza imyambarire, avuga ibikorwa by’ubuhanzi bwe abijyanisha n’imyambaro.

Avuga ko kwambara neza kwe ari ukuba yambaye imyenda yoroheje nka T-Shirt na Jeans, akavuga ko iyo abyambaye aba yiyumvamo ko abamubonye bose babyishimira.

N’ubwo akunda ibara ry’umweru, avuga ko amabara y’imyambaro atajya ayitaho cyane. Ati ” ubundi mu buzima bwanjye nkunda ibara ry’umweru kurenza andi mabara yose gusa iby’amabara y’imyambaro si ibintu bimfata umwanya, icy’ingenzi ni umwambaro unkwira kandi ugaragara neza.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko atajya yita cyane ku bya marque y’imyambaro. Ati ” Marque si ikintu nkunda kwitaho cyane gusa iyo mbonye inkweto cyangwa umwenda ufite marque nakunze icyo gihe ndawugura.”

Avuga ko atari we wiyambika kuko afite umujyanama mu by’imyambarire umufasha guhitamo imyambaro ishobora kumubera.

Uyu muhanzi wasuye Umuseke kuri uyu wa Gatanu, yari wambaye imyenda yiganjemo amabara y’umukara avuga ko uyu munsi yahisemo kwambara iri bara kuko na ryo arikunda cyane, akavuga ko amahitamo y’ibara ry’umwenda yambara biterwa n’uko yaramutse.

Ku bijyanye n’imyambaro umuhanzi aba agomba kujyana muri concert, Peace yavuze ko ubundi akenshi we ahitamo kwamabara bitewe n’imitegurire ya concert icyo yise ishusho ya concert.

Ati ” Hari igihe nshobora kujya muri concert nambaye imyenda ndetse n’imitako myinshi nk’uko nshobora kugenda nambaye iberenge , ubundi njye nambara imyenda bitewe n’ibyo uwo munsi nahisemo kwereka abafana banjye”

Avuga ko gukora video nziza bidatana n’imyambaro umuntu aba yambaye, akavuga ko video nziza  akenshi igirwa n’imyambaro umuntu yambaye muri ayo mashusho. Akagira inama abahanzi ko umwambaro ujyana n’aho umuntu agiye gufatira amashusho.

Uyu muhanzi wayobotse gahunda u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, avuga ko muri iyi minsi yikundira imyambaro yakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

Avuga ko iyi gahunda izafasha Abanyarwanda benshi kubona akazi, ikanafasha abahanga imideli kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Photo ©E. Mugunga/Umuseke

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uri umufana wanjye nkaba umufana wawe, turwanirana ishyaka tugasangira insinzi, nkunda uko………..

Comments are closed.

en_USEnglish