Kwambara neza si ukwambara ibihenze- Oda Paccy
Umuraperi Pacifique Uzamberumwana uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka ‘ Oda Paccy’ avuga ko kwambara neza bitandukanye no kwambara imyenda y’ibiciro bihanitse, akavuga ko kwambara ukaberwa bisaba gushaka umwambaro wihariye kandi ufite amabara anogeye ijisho.
Paccy umaze kubaka izina mu bakobwa bakora injyana ya Rap mu Rwanda yabwiye Umuseke ko yakuze akunda ibijyanye no kumurika imideli ndetse ko yumvaga azaba umwe mu bamurika imidel (model) ku rwego mpuzamahanga ariko akisanga yinjiye mu buhanzi bwo kuririmba.
Avuga ko ariko ibijyanye n’imyamabarire bitigeze bimuvamo kuko biri mu bintu aha agaciro.
Ati ” akazi nkora k’umuziki akenshi kansaba guhura n’abantu batandukanye, imyambarire ni ikintu nitaho cyane kuko burya uko usa ni ko n’abakureba bagufata.”
Uyu muhanzi avuga ko akunda imyenda imurekuye kuko imufasha kwisanzura.
Avuga ko mu mabara y’imyambaro yishimira ari amabara akunze guhita abonwa n’uyabonye nk’umutuku, umuhondo, icyatsi, ubururu n’andi agaragaza umucyo.
Kuri we ntiyita cyane kuri marque y’umwambaro kuko buri munsi havuka inganda shya zikora imyambaro myiza kandi igezweho.
Uyu muririmbyi wari wambaye imyenda yiganjemo amabara y’umukara avuga ko uyu munsi yahisemo kwambara iri bara kuko naryo arikunda cyane, akavuga ko na none amahitamo y’ibara ry’umwenda yambara biterwa n’uko yaramutse.
Paccy avuga ko imyenda myinshi yambara atari we ufata urugendo ngo ajye kuyihaha mu isoko ahubwo ko afite umuntu umwambika.
Ku bijyanye no gukora video nziza na byo bidatana n’imyambaro umuntu aba yambaye, Paccy avuga ko video nziza akenshi igirwa n’imyambaro umuntu yambaye.
Agira inama abifuza kwambara neza, akabasaba ko bakwiye kujya bahitamo imyenda ijyanye n’ingano yabo ndetse bakita cyane ku mabara bagendeye ku mubiri wabo.
Photo © E. Mugunga/Umuseke
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ndabona yaratunze icugutu /igitogoto
Hhhhhh ubibonye ute se @ John we, ibyo avuze ni ukuri ariko da kwambara neza ni ukudahubuka ngo wambare ibyo ubonye niyo byaba bihenze gute ntibyakubuza kutagaragara neza
Comments are closed.