Digiqole ad

Ibitaramo by’imideli si ukwidagadura gusa…N’ababyitabira bafite byinshi bunguka

 Ibitaramo by’imideli si ukwidagadura gusa…N’ababyitabira bafite byinshi bunguka

Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yari yaje kureba abamurika imideli

Kumurika imideli bisa nk’aho ari imihini mishya ku banyarwanda, amabavu y’iyi mihini ari kumenyera mu biganza by’abinjiye mu rugamba rwo kwagura iyi myidagaduro yo kumurika imideli. Abadozi n’abahimbyi b’imyambarire barakora ibishoboka kugira ngo bashyikire abo mu bihugu byateye imbere. Abitabira ibirori bimurikirwamo imideli bavuga ko hari byinshi batahana birimo kumenya imyambaro igezweho no kwidagadura.

Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yari yaje kureba abamurika imideli
Madamu wa Perezida, Jeannette Kagame yari yaje kureba abamurika imideli

Hashize myaka itandatu mu Rwanda hatangijwe ibitaramo nka Kigali Fashion Week, Rwanda cultural fashion show n’ibindi  byahinduye imitekerereze y’abantu.

Abategura ibi bitaramo barimo abahanzi b’imideli bavuga ko biba bigamije gukundisha Abanyarwanda ibikorerwa iwabo kugira ngo babyiyumvemo barusheho kubigura.

Umwe muri bo utifuje kumenyekana agira ati “ Byagiye bidufasha kumenyekana no kwagura isoko ryacu dushingiye ku busabe bw’abakiliya bacu.”

Uyu muhanzi w’imideli avuga ko hakiri imbogami. Ati “ Hari ubwo ubyitabira ugataha utagurishije n’umwambaro n’umwe, rimwe na rimwe hari n’ibitaramo twitabira ntibigufashe kwimenyekanisha nk’uko ubishaka bitewe n’ababiteguye ndetse n’uburyo babiteguyemo.”

Undi muhanzi w’imideli witwa Uwera Charlotte agira ati “ Bidufasha guhura n’abantu benshi kandi mu gihe gito no kumenyekanisha imideli yacu mu buryo bwimbitse.”

Abamurika imideli bo bavuga ko uretse kubikora nko kwishimisha no kugaragaza impano zibarimo binabafasha kugira icyo binjiza kibafasha kubatunga.

Ndayishimiye Eddy wagize umwuga ibyo kumurika imideli agira ati “ Tubona akazi kuko tuba tugomba guhembwa, twongera uburambe ‘experience’ mu kazi dukora, mu bitaramo kandi duhuriramo n’abashoramari batandukanye bikaduha amahirwe yo kubamamariza.”

Aba biganjemo abakiri bato bavuga ko bamwe muri bo bagihembwa amafaranga y’intica ntikize ugereranyije n’akazi baba bakoze.

Kumurika imideli hari benshi bitunze
Kumurika imideli hari benshi bitunze

Ibi bitaramo bifatwa nk’irindi shami ry’imyidagaduro bifasha abantu kwinjira mu Isi y’ibyishimo, ababyitabira bo bavuga ko banunguka kumenya imyambaro iba igezweho.

Umubyeyi Claire agira ati ” Ibitaramo bidufasha kumenya ubwoko bw’imyambaro igezweho gusa ubwitabire bw’ababyitabira  buracyari hasi kuko abanyarwanda benshi batarabikunda.”

Aba bitabira ibitaramo bimurikirwamo imideli basaba ababitegura kugabanya ibiciro kuko hari benshi baba bifuza kubyitabira ariko bagakomwa mu nkokora n’ibiciro bihanitse.

Ubwo yitabiraraga igitaramo cyo kumurika imideli kiswe ‘ Kitenge  Dress Code Dinner’, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, n’ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba yashimye ibitaramo byo kumurika imideli.

Yavuze ko ibi bitaramo ari undi muyoboro wo kugaragaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda ndetse ko bifasha bamwe mu bana b’u Rwanda gutera imbere kuko hari benshi bagira icyo binjiza bakuye muri ibi bitaramo.

Min Kanimba yanavuze ko abamurika imyambaro muri ibi bitaramo bibafasha kugaragaza ubushobozi bafite bityo umubare w’ababagana ukuyongera.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish