Digiqole ad

Hellevik Kirezi ufite inkomoka mu Rwanda amurika imideri muri Denmark

 Hellevik Kirezi ufite inkomoka mu Rwanda amurika imideri muri Denmark

*Ababyeyi be bamufasha kugera ku nzozi ze

Ababyeyi be nibo bamutera imbaraga zo gukomeza kandi bakamufasha. Ubugeni, ubuhanzi, imikino n’izindi mpano ubu zitunga benshi ababyeyi muri Africa ntibakunze gufasha abana babo ngo bazizamure cyane, Kirezi we yagize ayo mahirwe. Muri Denmark igihugu anafitiye ubwenegihugu aherekanira impano ye yo kumurika imideri.

Roxanne w'imyaka 21 amurika imideri mu burayi
Roxanne w’imyaka 21 amurika imideri mu burayi

Hellevik Roxanne Kirezi yavukiye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali muri Werurwe 1996, afite imyaka ibiri iwabo bimukiye muri Denmark   akura agaragaza gukunda ibijyanye n’imideri n’imyambaro ababyeyi be babimufashamo.

Yabwiye Umuseke ko ku myaka 10 ababyeyi be batangiye kumufasha kubangikanya kuzamura impano ye no gukomeza amasomo asanzwe.

Nyina umubyara Jacqueline Mugabushaka Hellevik nawe akaba yarakoze imirimo inyuranye irimo no kwamamaza ibicuruzwa bishya ku masoko birimo imibavu n’imideli cyane cyane imyambaro y’abagore.

Kirezi Roxanne yatumiwe mu Rwanda mu 2011 mu iserukiramico ry’imyambarire Rwanda Fashion Festival ryateguwe na Dady de Maximo. Nibwo bwa mbere yari agarutse iwabo kumurika imideri.

Muri uwo mwaka kandi yamuritse imideri muri Fashion Finest Renaissance i London,  muri Milan Fashion Week, South Africa Fashion week.

Kirezi avuga ko nyuma yabwo yagaragaye no mu binyamakuru binyuranye by’ubuhanzi no kwamamaza imibavu n’ibindi by’ubwiza nka Elle, Amina, Fashion Finest London, Seventeenth magazine, Mahogany magazine, Tamezin magazine n’ibindi.

Mu 2012 nibwo yarangije amashuri yisumbuye muri Denmark aho atuye, ababyeyi be bakiriye ikifuzo cye cyo gukomeza kaminuza mu birebana no kwiga gukora film no kuzikina aho yabonye ishuri i London mu 2013 arangiza mu 2015 muri Rada and Farringdon studios.

Amaze kugaragara muri film yitwa LIA (2014-2016) yanditswe ikanayoborwa na Ethosheia Hylton , muri uyu mwaka akaba ari kwiga muri kaminuza ya Aarhus.

Hellevik Roxanne afite uburebure bwa 1,77 cm avuga neza icyongereza n’ururimi bavuga muri  Denmark bita Danish.

Umubyeyi we aramushyigikira, aha araboneka inyuma y'ufata amafoto akurikirana ibikorwa byo gufotora umukobwa we
Umubyeyi we aramushyigikira, aha araboneka inyuma y’ufata amafoto akurikirana ibikorwa byo gufotora umukobwa we

Amwe mu mafoto ya Roxanne mu kumurika imideri:

 

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nizere yuko utari umu nationale wanaaa !!!!
    Byaba ari okkk

Comments are closed.

en_USEnglish