Digiqole ad

Umucuruzi w’imyenda muri Kigali aratanga inama ku bifuza guhaha badahenzwe

 Umucuruzi w’imyenda muri Kigali aratanga inama ku bifuza guhaha badahenzwe

Ni byiza kujya mu maduka acururizwamo imyenda uzi neza umwambaro ukeneye

Abantu bamwe bakunze gukoresha amafaranga menshi bahaha imyambaro, hari abemeza ko kwambara neza ari uguhahira mu maduka azwi cyangwa acuruza imyenda ku giciro gihanitse. N’ubwo kwambara neza ari ingenzi hari igihe bamwe basesagura iyo bahaha imyenda. Umucuruzi w’imyambaro muri Kigali atanga inama ku bifuza guca ukubiri no guhendwa n’ibyo bambara.

Ni byiza kujya mu maduka acururizwamo imyenda uzi neza umwambaro ukeneye
Ni byiza kujya mu maduka acururizwamo imyenda uzi neza umwambaro ukeneye

Niwemwungeri Alice ucuruza imyambaro mu mujyi wa Kigali avuga ko abantu benshi bakunze gukora ikosa ryo guhaha imyenda  bahenzwe, akavuga ko hari uburyo wakoresha ugahaha imyenda  neza udasesaguye.

Bimwe mu byo Alice avuga ko ushobora kugenderaho ugura imyenda udahenzwe

Kujya kugura imyambaro uzi neza iyo ukeneye: Avuga ko abantu benshi bakunze kuva mu rugo berekeza ku isoko guhaha imyambaro, bagerayo bagashukwa n’ubwinshi bw’imyambaro iri mu isoko bagapfa kugura batitaye k’ubyo bakennye.

Uyu munyarwandakazi uzi ibanga ryo guhaha imyenda avuga ko umutu adakwiye gushamadukira imyambaro yose asanze mu isoko kubera ubwiza bwayo. Ati “ Icya mbere ni ukugenda uzi neza umwambaro ukeneye.”

No guhaha imyenda bisaba kwihangana:  Avuga ko atari byiza kujya mu isoko ufite umwanya muto, akavuga ko bishobora gutuma ukoresha amafaranga menshi kandi ukagura n’ibyo utifuzaga.

Hitamo igihe cyiza cyo guhahiraho: Usibye imyenda gusa no ku bindi bicuruzwa si byiza ko ujya guhaha mu gihe abantu benshi baba bakeneye ibyo ugiye guhaha.

Atanga urugero rwo mu bihe by’iminsi mikuru ari bwo igiciro cy’imyenda kizamuka, ngo bury anta kindi kibitera ni uko abantu bose baba bayikeneye.

Akagira inama uwifuza guhaha imyambaro yifuza kandi adahenzwe kujya abikora mu gihe itari kugurwa n’abantu benshi.

Kumenyana n’umucuruzi burya na byo ngo ni ibanga: Abantu benshi bakunze kujya mu isoko bagapfa guhaha, hari n’abo bitwara umwanya munini bagatahira aho.

Uyu mushoramari mu bucuruzi bw’imyenda avuga ko biba byiza iyo ufite umucuruzi w’imyenda muziranye kuko amenyera imyambaro ukunda ndetse yabona icyo ukunda akaba yagutumaho cyangwa akakuzanira mu rugo. Ngo ‘Burya hari n’igihe uba ukennye akagukopa ukazaba umwishyura’.

Ntugashukwe n’amafaranga:  Hari abamara guhembwa bagahita biruka bajya mu isoko guhaha. Avuga ko kujya ku isoko ufite amafaranha menshi atari amahitamo meza y’igihe nyacyo cyo guhaha kuko igiciro cyose ubwiwe ukumva kiri hasi cyane y’ayo ufite uba wumva wakwishyura.

Kumenya isano riri hagati yawe n’umucuruzi: Si byiza kugisha inama umucuruzi umubaza ko umwenda wipimye ukubereye.

Avuga ko burya n’iyo umwambaro waba utakubereye umucuruzi nta kindi yakubwira uretse kukwereka ko uwo mwambaro ari wowe wakorewe kuko icyo muba mupfana ni amafaranga.

Jya wirinda kujya guhaha mu kigare: Kujya guhaha ujyanye n’abandi benshi bibarisha nabi kuko ushobora kugura umwambaro kubera ko mugenzi wawe awuguze.

Kugena amafaranga ntarenwa ugomba guhahisha: Ni byiza ko ujya ku isoko ugennye amafaranga uza guhahisha kuko iyo utayagennye ushobora kugura ibyo ubonye byose kuko gusa wumva ko ugifitiye ubushobozi.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish