Kumurika imideli: Hari Abanyarwanda bamaze kuba ibirangirire
N’ubwo kumurika imideli bisa nk’ibikiri bishya mu Rwanda, hari bamwe mu banyarwanda bamaze igihe babyinjiyemo babigize umwuga bikaba bibatunze ndetse ubu bamaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.
Daddy De Maximo ni umwe mu bamenyekanye cyane ufatwa nk’uwuguruye amarembo muri uru ruganda mu Rwanda ubwo muri 2005 yafunguraga kompanyi yitwa Dadmax Agence, akanagenda akoresha ibitaramo byamurikirwagamo imideli.
Hari Abanyarwanda bakomeje gukora uyu mwuga wo kumurika imideli, bamwe bakabikorera mu Rwanda abandi bagira amahirwe yo kwambuka imbibi n’inyanja bakajya kubikomereza ibwotamasimbi.
Bamwe muri bo ubu ni ibirangirire…
Nadia GIRAMATA
Ni umunyarwandakazi wavukiye mu karere ka Rubavu ahahoze hazwi nko muri Gisenyi akaza gukurira mu Bufaransa.
Uyu mukobwa ukunze gukoresha izina rya Nadja Giramata avuga indimi Esheshatu zirimo ikinyarwanda, igifaransa, igi-Spanish, igi-Portuguese n’icyongereza.
Uyu munyarwandakazi usigaye uba mu Bwongereza yagiye asohoka mu bitangazamakuru mpuzamahanga birimo Vogue Italian, Harper’s bazaar UK. Yanakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye ku Isi nka Tom Ford, Philip Treacy na Jasper Conran.
Happy Jacqueline UMURERWA
Uyu munyarwandakazi wibera muri Canada yamamaye mu byo kumurika imideli, akorana na kompanyi zikomeye mu kumurika imideli ku Isi nka Next Models Toronto yo muri Canada , Fusion Models Cape Town yo muri Afurika y’epfo.
Muri 2014, Umurerwa yahataniye ibihembo mu marushanwa akomeye muri Canada azwi nka African Canadian Model Awards. Amafoto n’amashusho ye byasohotse mu bitangazamakuru byandika ku bwiza n’imyambarire nka Elle na Glass Book.
Frank Joe
Uyu munyarwanda wanabanje kwigaragaza mu buhanzi bw’indirimbo mu Rwanda nyuma akaza kujya gukomereza ubuzima muri Canada ari naho yaje kubera icyamamare mu kumurika imideli.
Frank Rukundo wanahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother muri 2014 amaze kuba ikirangirire mu kumurika imideli muri Canada aho akorana na kompanyi zikomeye muri iki gihugu.
Uyu munyarwanda kandi yagiye agaragara mu bindi bikorwa by’ubuhanzi nko gukina film aho yakinnye muri film Painkillers yatunganyijwe na Hollywood.
Chorlotte MUFUMBI
Uyu munyarwandakazi w’umuhanzi wabigize umwuga mu kumurika imideli aba mu birwa bya Cyprus. Yatangiye kumurika imideli muri 2011 ahereye muri agence ya PMA (Premier Model Agency).
Muri 2013, Mufumbi yatoranyijwe nk’umurika imideli neza muri Cyprus, muri 2014 yagiye i Beirut muri Liban ahagarariye u Rwanda mu bikorwa byo kumurika imideli byoiwe Top Model International.
Mufumbi yakoranye n’abahanzi bakomeye mu kumurika imideli barimo Michael na Romana Philip, aza no gusohoka mu binyamakuru bikomeye nka Beautiful People Magazine.
Eddy Kov
Ndayishimiye Eddy ukunda gukoresha amazina ya Eddy Kov ni umuhanzi umurika imideli mu buryo bwa kinyamwuga, akaba abikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Uburasirazuba nka Uganda na Kenya.
Yigaragaje cyane mu bikorwa byo kumurika imideli mu bitaramo bitandukanye muri Uganda nk’ikiswe Mambo Fashion in Action, xenson expression fashion show, kayjo label fashion show.
Muri Kenya yamuritse imideli mu bitaramo mpuzamahanga nka Afro-Asian fashion show na Afro-urban fashion show.
Uyu munyarwanda ukunze no kuza gukorera mu Rwanda, yanagaragaye mu bitaramo nka Rwanda cultural fashion show, Collective Rw fashion week. Ubu kandi aritegura kujya muri Malawi kumurika imideli muri iki gihugu.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW