Digiqole ad

Kumurika imideli: Hari Abanyarwanda bamaze kuba ibirangirire

 Kumurika imideli: Hari Abanyarwanda bamaze kuba ibirangirire

Abahanzi mu by’imideli barimo Frank Joe bamaze kumenyekana cyane ibwotamasimbi

N’ubwo kumurika imideli bisa nk’ibikiri bishya mu Rwanda, hari bamwe mu banyarwanda bamaze igihe babyinjiyemo babigize umwuga bikaba bibatunze ndetse ubu bamaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Abahanzi mu by'imideli barimo Frank Joe bamaze kumenyekana cyane ibwotamasimbi
Abahanzi mu by’imideli barimo Frank Joe bamaze kumenyekana cyane ibwotamasimbi

Daddy De Maximo ni umwe mu bamenyekanye cyane ufatwa nk’uwuguruye amarembo muri uru ruganda mu Rwanda ubwo muri 2005 yafunguraga kompanyi yitwa Dadmax Agence, akanagenda akoresha ibitaramo byamurikirwagamo imideli.

Hari Abanyarwanda bakomeje gukora uyu mwuga wo kumurika imideli, bamwe bakabikorera mu Rwanda abandi bagira amahirwe yo kwambuka imbibi n’inyanja bakajya kubikomereza ibwotamasimbi.

Bamwe muri bo ubu ni ibirangirire…

Nadia GIRAMATA

Ni umunyarwandakazi wavukiye mu karere ka Rubavu ahahoze hazwi nko muri Gisenyi akaza gukurira mu Bufaransa.

Uyu mukobwa ukunze gukoresha izina rya Nadja Giramata avuga indimi Esheshatu zirimo ikinyarwanda, igifaransa, igi-Spanish, igi-Portuguese n’icyongereza.

Uyu munyarwandakazi usigaye uba mu Bwongereza yagiye asohoka mu bitangazamakuru mpuzamahanga birimo Vogue Italian, Harper’s bazaar UK. Yanakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye ku Isi nka Tom Ford, Philip Treacy na Jasper Conran.

Happy Jacqueline UMURERWA

Uyu munyarwandakazi wibera muri Canada yamamaye mu byo kumurika imideli, akorana na kompanyi zikomeye mu kumurika imideli ku Isi nka Next Models Toronto yo muri Canada , Fusion Models Cape Town yo muri Afurika y’epfo.

Muri 2014, Umurerwa yahataniye ibihembo mu marushanwa akomeye muri Canada azwi nka African Canadian Model Awards. Amafoto n’amashusho ye byasohotse mu bitangazamakuru byandika ku bwiza n’imyambarire nka Elle na Glass Book.

Frank Joe  

Uyu munyarwanda wanabanje kwigaragaza mu buhanzi bw’indirimbo mu Rwanda nyuma akaza kujya gukomereza ubuzima muri Canada ari naho yaje kubera icyamamare mu kumurika imideli.

Frank Rukundo wanahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother muri 2014 amaze kuba ikirangirire mu kumurika imideli muri Canada aho akorana na kompanyi zikomeye muri iki gihugu.

Uyu munyarwanda kandi yagiye agaragara mu bindi bikorwa by’ubuhanzi nko gukina film aho yakinnye muri film Painkillers  yatunganyijwe na Hollywood.

Chorlotte MUFUMBI

Uyu munyarwandakazi w’umuhanzi wabigize umwuga mu kumurika imideli aba mu birwa bya Cyprus. Yatangiye kumurika imideli muri 2011 ahereye muri agence ya PMA (Premier Model Agency).

Muri 2013, Mufumbi yatoranyijwe nk’umurika imideli neza muri Cyprus, muri 2014 yagiye i Beirut muri Liban ahagarariye u Rwanda mu bikorwa byo kumurika imideli byoiwe Top Model International.

Mufumbi yakoranye n’abahanzi bakomeye mu kumurika imideli barimo Michael na Romana Philip, aza no gusohoka mu binyamakuru bikomeye nka Beautiful People Magazine.

Eddy Kov

Ndayishimiye Eddy ukunda gukoresha amazina ya  Eddy Kov  ni umuhanzi umurika imideli mu buryo bwa kinyamwuga, akaba abikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Uburasirazuba nka Uganda na Kenya.

Yigaragaje cyane mu bikorwa byo kumurika imideli mu bitaramo bitandukanye muri Uganda nk’ikiswe Mambo Fashion in Action, xenson expression fashion show, kayjo label fashion show.

Muri Kenya yamuritse imideli mu bitaramo mpuzamahanga nka Afro-Asian fashion show na Afro-urban fashion show.

Uyu munyarwanda ukunze no kuza gukorera mu Rwanda, yanagaragaye mu bitaramo nka Rwanda cultural fashion show, Collective Rw fashion week. Ubu kandi aritegura kujya muri Malawi kumurika imideli muri iki gihugu.

Frank Joe ubu amurika imideli muri Canada
Frank Joe ubu amurika imideli muri Canada
Happy Umurerwa muri 2014 yahataniye ibihembo muri African Canadian Model Awards
Happy Umurerwa muri 2014 yahataniye ibihembo muri African Canadian Model Awards
Eddy Kov amaze kumenyekana mu kumurika imideli mu bihugu byo mu karere
Eddy Kov amaze kumenyekana mu kumurika imideli mu bihugu byo mu karere
Mufumbi  Charlotte yibera mu birwa bya Cyprus atunzwe no modeling
Mufumbi Charlotte yibera mu birwa bya Cyprus atunzwe no modeling
Nadia Giramata uba mu bwongereza yaramenyekanye cyane mu bihugu by'iburayi
Nadia Giramata uba mu bwongereza yaramenyekanye cyane mu bihugu by’iburayi

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish