Digiqole ad

Rwatubyaye Abdul akunda kurebera imyambarire ku bakinnyi ba NBA

 Rwatubyaye Abdul akunda kurebera imyambarire ku bakinnyi ba NBA

Myugariro wa Rayon Sports FC Abdul Rwatubyaye uretse gukina umupira w’amaguru, anagaragaza ko ashobora no kuba afite impano yo guhitamo imyambaro myiza ihuye n’imiterere ye. Akenshi ngo arebera imyenda ku bakinnyi ba ‘Basketball’ muri Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za America ‘NBA’.

Uyu musore ni umwe mu bakinnyi bakunda kwambara neza cyane.
Uyu musore ni umwe mu bakinnyi bakunda kwambara neza cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Abdul Rwatubyaye umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bavugwa cyane, yagarutse cyane ku ibanga akoresha iyo ari guhaha imyenda.

Yagize ati “Nkunda NBA n’abakinnyi bayo cyane cyane, Russell Westbrook, na James Lebron, akenshi nibo ndeberaho iyo ngiye kugura imyenda, no mu mahitamo y’imyambaro akenshi ngura nkurikije ibyo nababonanye.”

Muri rusange, ngo nta muntu umugira inama y’imyenda yahaha, kuko ngo akenshi niwe wihitiramo akurikije icyo akeneye.

Rwatubyaye ukunze kugaragara mu myenda yiganjemo ibara ry’umukara, avuga ko umukara ari ibara akunda cyane, nubwo ngo nta mpamvu ashingiraho arikunda kurusha andi. Gusa, ngo ni abara rimufasha kwisanzura, ariko akanakunda ibara ry’umutuku.

Rwatubyaye ngo afata umwanya wo gutekereza kumyambaro aribwambare.
Rwatubyaye ngo afata umwanya wo gutekereza kumyambaro aribwambare.

Rwatubyaye ngo kwambara ni ibintu yitondera cyane, dore ko akenshi ngo yambara akurikije gahunda afite uwo musi.

Yagize ati “Kubera ko igihe kinini nkimara mu myitozo, akenshi rero nkunze kuba nambaye imyenda y’imyitozo ariko muri gahunda zisanzwe nambara bitewe n’ahantu ngiye.”

Nk’umuntu uzwi kandi ukunda kwambara neza, n’ibyo yambara biramuhenda. Ubwo twaganiraga yari yambaye inkweto yo mu bwoko bwa ‘Air Force’ yaguze amadorari ya America ijana (100$), ipantalo ya ‘Jeans’ ngo yaguze 55$, umupira w’imbere y’ikote yaguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30 000 Frw), ikote ryo ngo ntabwo azi igiciro cyaryo kuko ari impano yahawe n’umuntu uba mu Budage, naho ingofero yo ngo yayiguze ibihumbi ma kumyabiri (20 000 Frw).

Akenshi ngo ahahira imyenda muri Uganda, Iburayi, gusa ngo n’i Nyamirambo mu Biryogo hari iduka rigira imyenda myiza akunda kuguriramo imipira n’amapantalo.

Ku birebana na ‘style’ y’umusatsi we, avuga ko ngo akenshi akunze kurebera ku mukinnyi Jerome Boateng, myugariro wa Bayern Munich n’Ikipe y’Igihugu y’Ubudage, na Sergio Ramos, myugarira wa Real Madrid na Spain, nubwo ngo hari ubwo akora umusatsi uko abyumva ntawe arebeyeho.

Abdul Rwatubyaye, umwe mu bakinnyi bagezweho mu Rwanda.
Abdul Rwatubyaye, umwe mu bakinnyi bagezweho mu Rwanda.

Amafoto: Evode Mugunga

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Le type nawe mwamugize ikimenya bose peee
    mugihe abandi berekeje mu makipe hanze nawe murikumwangiza mugatuma ata concetration ya carriere ye. Ba Bayisenge, Sugira, Iranzi, Ombolenga, Kalisa, Migi, Haruna barahembwa mu madolari kandi barakinanye muri national team naho we ari mu kwamamaza ibyo yambaye. Ese ko atavuze urukweto akinana uko rugura.

  • Rero mwabana mwe mukina uyu munsi mwicare mutekereze kuhazaza hanyu naho ubundi ubuzima buzabagora niyo mpamvu ubona abarwara bakabura uko bivuza ukabona ngo baratabaruzwa ubwo bufaranga ni buke cyane si ubwo kwirirwa wirata urabona usigaje imyaka ingahe yo gukina? Nyuma uzaba iki? Abana bakina uyu munsi nimutareka ibyo mwirirwamo byo kwirarira muzarangiza ubuzima bwanyu nabi

    • Muvandimwe Kalisa reka gutega iminsi uwo musore kuko mbere yo kubaho ejo hazaza ugomba kubanza no kubaho uyu munsi nibyo akwiye kuzigamira ejo ariko akwiye no kuryoherwa n’ubuzima akiri muto.
      Ku myaka 21 yambare nk’umukambwe c?

    • hhhhh kalisa we ibyo uvuga njye ndabyemera rwose 100/100 gusa ahubwo abasore babahana bavayo
      naho ubundi iyi nama wari umugiriye yariyo

Comments are closed.

en_USEnglish