Wa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera, ati « uragwa hehe Joriji we? Pfa gusiga ushitse urugi wa cyontazi we!» Nuko Baneti arakimirana n’imuhira, agira rwa rugi arushikanuza ku mulyango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina. Undi ashubije amaso inyuma, abona Baneti n’urugi ku mutwe, arumirwa ati« iri shyano ndarikika nte!» – Wa kizeze we, […]Irambuye
Kera hariho umwana w’ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi. Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n’umushibuka iruhande rw’ikirundo cy’ibyatsi byumye. Ariyamirira ati «yoo! Mbega inyoni nziza! Kereka nyifashe»! Agira za nshinge azishinga muri bya byatsi, yanga ko zimubuza gukoresha amaboko yombi. […]Irambuye
Kuri iyi tariki ya 8 Werurwe Isi, n’u Rwanda by’umwihariko, irizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore. ILIBAGIZA Immaculée ni umunyarwandakazi ukorera ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, USA. Nyuma y’urugendo rurerure rukomeye rw’ubuzima, ubu, ubwe yageze kuri byinshi anabigeza ku gihugu cye cy’u Rwanda. Ni muntu ki? Ilibagiza Immaculee yavutse muri 1972 avukira ahahoze ari perefegitura […]Irambuye
Yohani na Yozefu bali bavuye kuvoma. Igihe bataragera imuhira, babona abana batazi bicaye haruguru yabo, barabasuhuza. Abo bana aho kubikiliza, bahagurukana udukoni bali bafite, bakanura amaso, batuka Yohani na Yozefu. Yohani, ati: ” Yozefu we, tura vuba wiruke, aba bana ni babi, bagiye kudukubita.” Babirukaho, tali tali. Bigeze aho, Yohani aza gukebuka, abona abo bana […]Irambuye
INDYOHESHABIRAYI I INGURUBE IYOBOKWA N’ABASHUMBA BO MU NGEYO Rutihunza inzarwe y’isayo, Ingurube zahanitse imirizo, Rwa muturaga ku bijumba, Ni igikoroto cyo mu bikoko, 5 Igira ibikobokobo by’ubukombe, Ikizihirwa isanga ibishanga, Ikizimba aho inzarwe iganje Ikahavurunga ijabo rikahava, Ikahacundagura bitaravugwa, 10 Ikahavogereza ingurube nto, Ikahatengagura cyane Ngo iz’imicanda zihace, Ikahacogoza ihaconshoma, Ikahahindura amacamba, 15 Ikahavura kuba […]Irambuye
Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti « tujye guhakirwa inka. » Ubushwiriri bujya guhakwa. Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti « turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi. » Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe kati «ndajya […]Irambuye
Ururimi ni igicumbi cy’umuco, UM– USEKE.COM twiyemeje kujya tubibutsa inkuru zimwe na zimwe zitwibutsa umuco nyarwanda n’imyigire yo mu bihe byashije. Bamwe muri twe izi nkuru nizo twigiyeho gusoma no kwandika. Twabahitiyemo inkuru yigwaga mu mwaka gatanu w’amashuri abanza. Ubwenge bwa Bakame Umunsi umwe Bakame yasanze umugabo w’umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti « ubwenge bwawe […]Irambuye
Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka,abasura inzu ndangamurage igaragaza amateka y’u Rwanda rwo hambere bariyongera kurusha indi minsi. Gusa n’ubwo umubare w’abasura iyi nzu ndangamurage ugenda wiyongera, abakozi bahakorera bavuga ko ntakidasanzwe gitegurwa muri iyi minsi kuburyo cyabakurura ari benshi. Icyakora bemeza ko ibiruhuko bigenda bihabwa abakozi bo mu ngeri zitandukanye, mu minsi isoza umwaka, […]Irambuye
Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, neza neza aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare-Akanyaru werekeza i Burundi. Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini,dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini. Ikibuye cya Shali kivugwaho […]Irambuye
Isake yagiye guhaha, ivuyeyo ihura na sakabaka. Isake ikubise Sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina. Sakabaka ibaza Isake, iti: “uhahiye he? barahaha bate?” Isake irayisubiza, iti: “duhahiye i bugoyi, ariko birakomeye!! irebere nawe!! baraguca ukuguru, maze baguhe amahaho, ihute rero!!” Sakabaka ifata akayira, abana bayo barayiherekeza. Igeze yo, irasuhuza, barayikiliza. Ibaza uko bahaha vuba na […]Irambuye