Digiqole ad

Joriji Baneti ( igice cya kabili )

Wa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera, ati « uragwa hehe Joriji we? Pfa gusiga ushitse urugi wa cyontazi we!» Nuko Baneti arakimirana n’imuhira, agira rwa rugi arushikanuza ku mulyango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina. Undi ashubije amaso inyuma, abona Baneti n’urugi ku mutwe, arumirwa ati« iri shyano ndarikika nte!»

– Wa kizeze we, ni nde ukubwiye gushikuzaho urugi?
– None se si wowe umbwiye ngo ndushike ?
– Sinari nkubwiye ko urukururiraho gusa, kugira ngo nibura dusige rwegetse ku mulyango?
– Nuko rero numvise nabi. None se mbigire nte?
– Shyuuu! Ni ishyano, rimwe ribi ritagira gihanura!Nuko Joriji na nyina barakomeza baragenda. Hashize umwanya, bumva amajwi y’abantu imbere yabo. Nyamugore ubwoba buramutaha, nuko abwira Umuhungu weati « turashize; reka twurire igiti, abo wumva ni abanijoro»

Hashize umwanya, Joriji abwira nyina ati « mawe! Ndakubwe; ndumva nshaka kunyara, kandi sinshobara kwihangana. »
-Ikomeze wa kiroge we batatwica!
– Sinabishobora, kandi sinagerageje kwihangana kera gake! Uruhago rurenda guturika. Birabe uko byakabaye!

Agize ngo ararekura, inkari zose ziboneza muri nkono y’ibisambo. N’aho bya bindi « ego ko, ngaho rero imvura yagwa! Eee! Irahise uno mwanya! Ahari ni intonyanga. Ntacyo bitwaye ariko! Ikivuye mu ijuru kikagwa mu nkono kiba ari cyiza.» Ibisambo ntibyabyitaho, byikomereza kubarura amafaranga; ni na cyo cyari kibibabaje ngo hatagira ikizimba ibindi mu migabane.

Joriji amaze akanya, yongera kongorera nyina ati « ntabwo urugi rurandemereye; ibinya bimaze kuza mu mitsi, ndumva rwenda kunshika.»Nyina aramutwama ati «rukomeze wa kivurne we, batatugirira nabi. »
Urugi rumanuka hejuru no hagati ya bya bisambo ngo « pi ! »
Umutima ubihubukamo, bikwirwa imishwaro,byiruka amasigamana. Kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru! Bigenda bitarora inyuma; bimwe biti « twakurikiwe.» Ibindi biti «ijuru rigiye kutugwira!»

Joriji na nyina babonye byirutse bamanuka ubwo batangira kuyoragura bya bifaranga. Buzuza imifuka, ibindi babitonda ku rugi, bafatanya kurwikorera, basubira imuhira bishimye.

0 Comment

  • Utu ddukuru twa kera twari twiza di!!Thanks umuseke.com kutwibutsa amateka

  • umuseke journalists keep it up! Izi nkuru za Joriji Baneti naziherukaga kera. Ziransekeje peee! Uriya mubyeyi yari yararigushije rwose!

  • Erega ba Baneti bose ni bamwe:
    1.I’m telling you there’s an enemy that would like to attack America, Americans, again. There just is. That’s the reality of the world. And I wish him all the very best. –George W. Bush, Washington, D.C., Jan. 12, 2009
    2.But oftentimes I’m asked: Why? Why do you care what happens outside of America? –George W. Bush, Washington, D.C., June 26,2008
    3.I’m oftentimes asked, What difference does it make to America if people are dying of malaria in a place like Ghana? It means a lot. It means a lot morally, it means a lot from a — it’s in our national interest. –George W. Bush, Accra, Ghana, Feb. 20, 2008

  • Ndabasuhuje,haricyo nifuza kongeraho,burya burikintu Immana n’umukozi
    w’umuhanga,ubugoryi bwuyu mwana Immana yarabukoresheje ngo ikize nyina nubwo uyu
    mubyeyi atariyorohewe buriya yitotombeye
    Immana ahubwo asabe imbabazi kandi yige ku
    jya anezererwa Immana uko bimeze kose,kandi nundi unyura mungorane yitoze
    kunezerwa Immana kuko izi byose kandi ni
    rubasha.Immana ibarindire mubuntu bwayo

  • mbega inkuru zishimishije! Mbega Joriji! gusa arasekeje.

  • I tank u so much because this story remind us our childhood how it was good. So write for us other text. We love u so much.

  • agahara ntikabura icyo kamar!.Joriji ariko abenshi bavuga koya ri umuzungu kuko i wacu tutagiraga amadebe ya divayi kandi ugasanga ari Epaminondas. Muramwibuka muri comprendre et s’exprimer? Sha n’ukuri twize ibintu byiza, n’ubu biracyadufasha.

  • Harya munyibutse, iki ni igice cya kangahe?

  • Mbega inkuru nziza ariko yarize analze kuko ibintu byose yarafinduraga.

  • burya numwana harigihe ,akiza,umubyeyi yiwe reba nka joliji banetti yacyijije maman we

  • Rwose muri aba mbere ndabameye kuko munyibukije nkiga mu mashuri abanza.
    Ndabasabye muzashake n’umwandiko nize mu wa gatatu mu mashuri abanza mu gitabo cy’ikinyarwanda witwa’ NKUBA NA GIKERI’
    Bizanshimisha cyane. Murakoze IMANA ibarinde.

  • Iyi nkuru nyiheruka niga mu mashuri abanza muri1980. Ngaho nimudushakire n’utundu dukuru dushekeje kandi turimo amasomo nk’aka. Aha navuga nk’inkuru ya Petero Nzukira n’utundi mwabona. Merci.Muzagerageze gushyiraho isomero ririmo na biriya bitabo byo hambere.

  • njyewe utu dukuru nitwo twatumaga ngira courage yo kujya mu mwaka wisumbuye kuko ab’imbere babaga batubwiye ibyo biga. Mudushyirireho na Epaminondas(version francaise) twityarize igi sarkozy wana. Bizanshimisha, kandi erega ni ukwiga!

  • Iyinkuru ndayishimyecyane. Nayiherukaga niga igasovu muri 92 muzadushakire umugani wamaguru ,yasarwaya.

  • Muzaubwire n’ibya PETERO MZUKIRA

  • merci rwose mujye mushyiraho n’utundi twa kera mutwibutse amateka yo muri primaire

  • Dukeneye PETERO NZUkira.

  • mura koze cyaneeeee muza duhe nigice cya mbere kandi muduhe nibice byangunda byose thanks

  • murakoze ni byiza cyane muzanshakire umugani wa ngunda.

  • mudushakire numuvugo witwa uri mwiza mama

  • ducyeneye igice cyambere kuko byatangiriye hagati thanks

  • Mudusangize na Bakame Vs Mapyisi

  • Yeah iyinkuru iranshimishije. Muzadushakire na version française muri comprendre et s’exprimer.nkunda iyi web. Ni iya mbere

Comments are closed.

en_USEnglish