Digiqole ad

ISAKE na SAKABAKA iyibutse aka kagani ko muwa mbere w’amashuri abanza hambere

Isake yagiye guhaha, ivuyeyo ihura na sakabaka. Isake ikubise Sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina.

Isake na Sakabaka
Isake na Sakabaka

Sakabaka ibaza Isake, iti: “uhahiye he? barahaha bate?” Isake irayisubiza, iti: “duhahiye i bugoyi, ariko birakomeye!! irebere nawe!! baraguca ukuguru, maze baguhe amahaho, ihute rero!!”

Sakabaka ifata akayira, abana bayo barayiherekeza. Igeze yo, irasuhuza, barayikiliza. Ibaza uko bahaha vuba na vuba. batarayisubiza, iti: “nimuduce amaguru maze muduhahire.”

Bati: “yoo!!”

Sakabaka bayica ukuguru. Ihagaze birayinanira, irahenuka, ihera aho. Abana bayo, bati: “ni bite se dawe !!” Sakabaka, iti: “nimutahe, ariko kuva ubu, muziture abana ba rusake.”

Abana ba Sakabaka bataha barakaye, bakomeza kuzira abana ba Rusake, kuko Rusake yagiliye nabi Sakabaka.

Tureke kugira nabi, kuko ari bibi.

16 Comments

  • ariko iyi sakabaka ntabwenge yagiraga
    ubwose kuki itabajije igasabako bayica
    ukugur

  • Hahahaha!mbe sakabaka yahaboneye ibibazo.

  • Ngaho nawe nyumvira

  • Suko se? Kugira nabi ni bibi pe! Ariko urumva ubwo bugome bwa rusake? Ni nk’umuntu wemera kugushora mu mibonano mpuzabitsina udakoresheje CD (Condom), kandi urwaye SIDA!
    Achana nawo Baba!! Happy new Year 2012.

  • ebana murakoze cyane kutwibutsa . gusa ubugome sibwiza pe murabonako nanubu bene rusake bacyishura.

  • Turabashimira ko mutugezaho iyi migani kandi irimo inyigisho.twabasabage kutwibutsa joriji baneti

  • yoooo mbega byiza aka kagani nagaherukaga keraaaaaaaaaaaaaaa

  • N’MUGANI W’ABANA KOKO

  • ariko se abantu bandikaga udukuru nkutu bagiye he? Uzi ukuntu twakundaga gusoma kubera izi nkuru? abana b’iki gihe ntabwo bagikunda gusoma kubera ko badasanga udukuru nkutu mu byo basoma

  • Yooo mbega ukuntu bintuguye kubona aka kagani ka rusake karanshimishije cyaneeee! Imana ibahe kwibuka n’utundi tugani twakera murakoze.

  • MBEGA UBUHANGA;
    IBAZE NAWE UMWANDIKO UTAGIRA “IGIHEKANE” NA KIMWE!!!

  • Umva musaza uzasesekaze ho nakandi kavuga “Abana babi”
    Gatangira akvuga kati voma vuba dutahe abana babi baraje …..
    Big Up!!!!

  • ni byiza peee unyibukije ruhaya rwisekurume rya murarika icyanwa (umunyamerwe)

  • ntiturenganye Rusake na Sakabaka yabigizemo uruhare so twirinde ubujiji

  • that’s why abantu ari abakera. Bitumye subiza amaso inyuma. Ariko ntitukagire ameru nkasakabaka. Utundi nkutwo mututugezeho.

  • aka kagani kanyibukije amashure abanza nimudushyirireho -umutindi nyakujya
    -nyiramubande
    -umuvuzi wa gihanga mutibagiwe na -nyangufi nabakuru be.

Comments are closed.

en_USEnglish