Kuri iki cyumweru DUKUNDANE FAMILY yateguye igikorwa cyitwa “Isangano ry’abatanga icyizere ku barokotse genoside yakorewe abatutsi”. Cyari kigamije gushimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, no gutanga icyizere ku banyarwanda muri rusange. Ni igikorwa cyatangijwe n’ umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Mulindi FC n’ikipe ya DUKUNDANE FAMILY ifatanyije n’abandi bagize imiryango itandukanye y’abarokotse genocide yakorewe […]Irambuye
Zimwe muri leta zabayeho mu Rwanda kuva kuya mbere yashyizweho na Gregoire Kayibanda yo kuwa 26 ukwakira 1960 kugeza kuri Guverinoma y´Abatabazi yashyizweho na Sindikubwabo Theodore taliki ya 08 Mata 1994. Ntimutangazwe no kubona hari izayobowe n´abazungu cyangwa uburyo abagore binjye muri Guverinoma bitinze. Twahisemo kuzirekera amazina yazo mu ururimi rw´igifaransa kugira ngo tutava aho […]Irambuye
Inkomoko y’imvugo ngo:”ARATA INYUMA YA HUYE “ Uyu mugani baca bagira ngo «Arata inyuma ya Huye !», bawuca iyo babonye umuntu uhondogera abatamwitayeho. Wakomotse ku ngaruzwamuheto y’umurundi, ivugana na Nyarwaya rwa Mazimpaka; ahagana mu mwaka w’i 1700. I gihe kimwe Yuhi Mazimpaka yashatse gutera umurundi witwaga Rusengo rwa Kanagu, umugaba w’ingabo ze agenda ari umuhungu […]Irambuye
Kuri uyu wambere nibwo Police ya Nigeria yabashije gufata abari barafashe bugwate umubyeyi wa John Mikel, bagasanga uyu msaza ari muzima, aho yari yarajyanywe mu gace ka Kano mu majyaruguru ya Nigeria. Kuva tariki ya 12 uku kwezi, Michael Obi, se wa John Obi Mikel ukinira Chelsea, yari yaratwawe n’abo bantu. Police ikaba yataye muri […]Irambuye
Urubyiruko rw’u Rwanda rwibumbiye mu cyo bise RWANDA YOUTH CAMPAIN FOR SOMALIA, rwiyemeje gukusanya inkunga rubinyujije mu gukangurira Abanyarwanda gufasha abaturage b’igihugu cya Somalia bakomeje kuzahazwa n’ikibazo cy’inzara. Uyu muryango wavukiye ku rubuga nkusanyambaga rwa facebook, umuhuzabikorwa w’uyu muryango Jean Nepo Rwema avuga ko icyabateye ingufu zo kumva bashyigikiwe ari uko nyuma y’amasaha abiri bamaze […]Irambuye
Ahantu hitwa “Rwanda” ngo haba hagaragara cyane hakurya y’imbibi z’u Rwanda rwa Gasabo, aho ni Uganda, ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko biri mu cyegeranyo « UMURAGE W’AMATEKA », kigaragara kuri internet, ngo burya ijambo “Rwanda” ryaba rituruka ku nshinga iri mu mburwo “KWANDA” bivuga gukwira hirya no hino cyangwa KWAGUKA. Izina “Rwanda” […]Irambuye
Iyi ni imw emu migani migufi y’ikinyarwanda yakusanyijwe na Nsanzimana Innocent, 1. Agashyitsi gakuze niko kavumbika umuriro 2. Agakono gakuze niko karyoshya imboga 3. Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo 4. Agahinda gashira akandi ari umuterero 5. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru 6. Agatoki gahoze mu kibuno karanuka 7. Aho amahoro ari uruhu rw’imbaragasa rwisasira […]Irambuye
KIGALI- Nyuma yo gutangiza umushinga w’ubukerarugendo mu birebana n’umuco nyarwanda, Ingoro y’amateka ndangamurage y’u Rwanda kuri ubu ikomeje gukangurira abanyarwanda kumenya amateka yabo. Uyu munsi ingoro ndangamurage ikaba yakiriye ku mugaragaro ibihangano bitandukanye bigaragaza uko abanyarwanda bakera babayeho. Ibi bihangano bije nyuma y’uko ingoro ndangamurage itangije igikorwa cy’irembo ritaha inyamibwa,aho bongeye kwereka abanyarwanda inka z’inyambo zari […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Kamena 2011mu kigo cya St Paul mu Karere ka Nyarugenge habereye amahugurwa yabagize urubyiruko rwatorewe guhagararira inzego z’ Inama y’ Igihugu y’ Urubyiruko kuva ku rwego rw’ Umurenge kugeza ku Karere. Uru rubyiruko rwahuguwe ku bijyanye no gukemura amakimbirane Afungura ayo mahurwa ku mugaragaro Bwana James MWIJUKYE Wari […]Irambuye
Mu Rwanda dukunze kumva hirya no hino baca umugani bagira bati : « Yaje nk’iya Gatera. » Uwo mugani rero bawuca iyo babonye umuntu ukora ibintu ahubutse, atabanje kubitekerezaho cyangwa bakabona umuntu waguwe gitumo bati icyagukoze ibyo cyaje nk’iya Gatera. Nyamara nubwo uwo mugani ukunze gukoreshwa usanga inkomoko yawo iba itazwi n’abawukoresha. Umuseke.com wabateguriye ku buryo burambuye uyu mugani […]Irambuye