Digiqole ad

Umugani w'ubushwiriri

Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti « tujye guhakirwa inka. » Ubushwiriri bujya guhakwa. Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti « turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi. » 

Ubushwiriri
Ubushwiriri

Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe
kati «ndajya gusenya inkwi.» Akandi kati «ndajya gukura amashyiga.» Akandi kati « ndajya kurahura. » Akandi kati « ndajya kuvoma. » Tubiri, agakuru n’agato, dusigara aho. Kamwe kati « Ndabaga. » Akandi kati « ndagufasha. »

Ubushwiriri bujya ku mirimo yabwo. Ubwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora. Ubwari bwagiye ntibwagaruka. Akari kagiye gusenya kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa. Akagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati « yewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite ! »
Karasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa. Akari kagiye gukura amashyiga akitura hejuru, karapfa. Akari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa.

Aka gatanu n’ aka gatandatu (twa tundi twasigaye imuhira) tubonye ko twarangije kubaga, tugategereza utundi ntitutubone, turibwira tuti « ahari babonye ibyo birira ntibaza. » Kamwe kati « ngiye gushaka uwagiye gusenya, nimubona ndajya gushaka n’ abandi. » Akandi kati «ngiye gushaka uwagiye kuvoma, nimubona ndajya gushaka n’ abandi.»

Akari kagiye gushaka uwagiye kuvoma, karora mu mazi, kabona igicucu cyako, kagira ngo ni wa wundi urimo. Karavuga kati « ubonye igihe wagiriye kuvoma ukaba ugejeje iki gihe utaraza ? Dore twabuze icyo dutekesha inyama, naho wowe wibereye mu mazi ! Henga nze ngukubitiremo. » Karasimbuka, no mu mazi ngo « dumbuli» kagenda gatyo, karapfa.

Akari kagiye gushaka akagiye gutashya, kabona kari mu nzira gatandaraje, katazi ko kapfuye, kati « igituma waheranye inkwi, tukaba twabuze icyo dutekesha. ni iki ? Twarangije kubaga kare, naho wowe wigaramiye mu nzira nta soni? Reka nze tubonane. » Kagenda kiruka, gakuba ijosi, karapfa. Udushwiriri turimbuka dutyo ntihasigara n’ako kubara inkuru. Inyama ziribwa n’ibisiga.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko se nkubu kuki mutinda gushyira ho inkuru nkizi koko zibutsa byinshi twanyuzemo hagataho kdi turabakunda………

  • Murakoze cyane !Mujye mudushyiriraho inkuru nk’izi kuko bwacuzidufasha kwitwara neza no gushishoza mu buzima buri imbere cyangwa se bwa minsi yose. Mukomereze aho.

  • Ariko kuki ibitabo byigirwamo n’abana iki gihe bitarimo udukuru nk’utu? Uziko aritwo twatumaga dukunda gusoma no kwiga!Iyo wabaga uri mu mwaka wo hasi, ukamenya ko mu mwaka ukurikira uzigira mu gitabo kirimo izo nkuru, byatumaga utareka ishuri, kuko urya abana banezezwa cyane n’utuntu nk’utwo. Ababategurira bajye babitekerezaho

  • none se inama iyi nkuru itanze niyihe? kubana se cyangwa kubakuru

  • Mugize neza cyane kutwibutsa uyu mugani w´ubushwiriri, kuko usibye n´inyigisho z´ingenzi zikubiyemo, unyibukije ibihe byiza n´inshuti byo mu gihe cy´amashuri abanza.

  • Ibyo Mike avuga nibyo. Umuntu yishimiraga kujya kwiga kubera utu dukuru two mu bitabo, ugashimishwa no kugera mu rugo ngo udusubiriremo ababyeyi bityo nabo bakishima bakaguha courage, urazi inkuru zo muri matin d’Afrique kuzisubiriramo ababyeyi nka za Hyawatha et les canards sauvage, le village des endormis, le lion et la femme.

  • byizaaaaaaaaaaaaaaa!bitwibutsa kera

  • Kera barigishaga ureke ubu ngubu byatuyobeye.muzarebe na Humaniste wa kera aruta umu A0 w,ubu ngubu.

  • Nkunda we? ikinyarwanda kirakomera,kuko harimo imvugo zihishe mu zindi, ariko wicaye neza ugasesengura wakuramo igitekerezo

  • KARANSHIMISHIJE…UTU DUKURU NI TWO TWATUMAGA NGIRA COURAGE MU ISHURI

  • mushyireho maguru ya sarwaya

  • ibyo narimbizi cyera sinarinzi kobicyibaho

  • ariko data we iyo nkuru nyiherutse cyera ifite inyigisho nyinshi harimo no kwitondera ibyemezo wafata.

  • semuhanuka nyabuna araryoshye

  • Ibibintu nibyiza peeeeee!!!!!Mudushyirireho umugani w’imbeba y’inyamerwe ,karyamyenda n’uwa Ngunda

  • Murabantu babagabo umuseke munduhuye mumutwe, kuko umugani wudushwiriri najyaga dukina furime yatwo nkishima cyane , muza dushyirireho na joriji baneti nako kararyoshye.

  • umuseke murabagabo cyane,mudufasha kuruhuka mumutwe no kutwibutsa hambere!muzadushakire, n’umutindi nyakujya cg imbwa n’intama,mukomerezaho.

  • ibi bigani byingengasi ntimukajye mubiduha kuko ntacyubwenge kirimo!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish