Iyibutse " INDYOHESHABIRAYI"
INDYOHESHABIRAYI I
INGURUBE IYOBOKWA N’ABASHUMBA BO MU NGEYO
Rutihunza inzarwe y’isayo,
Ingurube zahanitse imirizo,
Rwa muturaga ku bijumba,
Ni igikoroto cyo mu bikoko,
5 Igira ibikobokobo by’ubukombe,
Ikizihirwa isanga ibishanga,
Ikizimba aho inzarwe iganje
Ikahavurunga ijabo rikahava,
Ikahacundagura bitaravugwa,
10 Ikahavogereza ingurube nto,
Ikahatengagura cyane
Ngo iz’imicanda zihace,
Ikahacogoza ihaconshoma,
Ikahahindura amacamba,
15 Ikahavura kuba isayo,
Ikaharyama humutse,
Wayibyutsa ntibyumve;
Wayikoraho uyegereye,
Ikagusigaho icyondo,
20 Ikagukwiza icyagane;
Yakureba igitsure,
Ukirinda kuyicyura,
Aho ishakiye gutaha,
Ukayikurikira iyo nyumba,
25 Ukayireba uko yateruye;
Ukayikunda mu ngendo,
Ntijorwe mu ibondo,
Ukirinda aho yaciye,
Ko hanuka bibi cyane!
30 Wayireba itambuka,
Ukayirata kuba itungo
Wayikebukamo imihore,
Ukayihongera ibijumba.
Uko yatendeje izuru,
35 Ku iherezo ry’umutonzi,
Ni ko itengura ibivuvu;
Iyo rwarika-mavubi,
Ikabihoroba ikabihwanya,
Ikabivunja ikabivuruga.
40 Aho isohokeye ngo urebe,
Ukayikeka kuba imvuzo,
Ari ukwuzuraho ivu.
Ubwo iteye mu nyambo,
Z’Umutware w’Uruyange, (1)
45 Yinyuriye ku irembo,
Bikanga rwabwiga! (2)
Ingeyo zose zirakubana, (3)
N’abashumba barabyuka,
Barahamuka, barahuruza;
50 Imyinjiro yo ikaba itanu: (4)
Bayihimbyamo amakome!
Ubwo ibiruru birahanika,
Inzamururo zirahoga! (5)
Uwarusazanye muri bo,
55 Yirata kuyitsirika,
Amagambo arayacurika,
Ayibwira amateshwa!
Ngo “Umurizo urawushyire irya,
Na yo amaso uyampange!
60 Wikwigira hirya:
Gumya usange ibiraro!
Mu buryamo nihakonje,
Mu ijanja nihashyuhe!
Ntutinde mu igenda
65 Gira uguruke ay’intashya!”
Avugishwa ijoro ryose!
Ngo burakeye barareba
Iyo ntamati ibugarije:
Yegereye imyugariro
70 Iraharyama harazibama.
Bayitura izimano
Umutware yohereje:
Icyo gitebo cy’ibijumba,
Ngo ikirabukwe ku rukinga, (6)
75 Iragisanga igihugiraho,
Buguruye ziraturuka!
Umutware w’Uruyange (7)
Yemera ko mu nyambo,
Z’Umwami nyiri u Rwanda
80 Bayirabukira ibitebo
Bakayoboka ikabatwara
“Indyohesha-birayi!”
INDYOHESHABIRAYI II
Intamati izimba ibinyamahembe,
Dore Rukangaranyabijumba,
Ndagiye inyumba y’ ijosi rinini,
Iya rufuhira mu bishamba.
Ikaruta n’ inka zo mu batutsi,
Ibyo nta n’ umwe ukibyijana
Ikarusha inyambo kuba urujuju
No ku bicebute ikazibumba;
Aho ziba zamuje mu mahembe,
Izirusha umwijima wayisabye.
Umunsi itera abo mu Muhozi,
Ikona imirima bukigoroba,
Yaje igambiriye ibijumba
Ijya mu mirenzo irahayogoza,
Ihorobya izuru riba igisongo
Igira ibisinde irabyerereza
Isiba imigende iraringaniza
Imaze guhimbarwa n’ umurimo,
Ihatsika izuru ihaca ibitengu,
Ikubita hirya ituruka hino,
Icyuho iciye kiruta umurima,
Icukura haruguru igeza hepfo
Amayogi yose iyagira intabire.
Imara ikirumba nticyarara
Impundu zije ntiyabikangwa
Irazipfukirana itera ahandi,
Aho irahacumbika biracika;
Ikubitaho umutonzi yatyaje,
Ikoza ku bwoya irakubeta,
Iwukaza ubugi ngo butagimba !
Isonga ryayo irishyizemo ubumwa
Ituruka haruguru y’ ubuhinge,
Iterura irengereza imugongo;
Mu ruharuriro irahacukika,
Ruruta amayogi rurayasumba.
Abahahinze ntiyabaryarya
Irimba, ibereka injumbure,
Yanga iby’ amazimwe ya rubanda
Ihitamo kuhabumba rukumbi,
Ihagira inkuke yo mu nyambo
Abanyamuhozi ibahaka neza.
Imaze kurengeza imbavu zose,
Ibura uko yamiragura ibindi,
Igira ibijumba ibisasa neza;
Ku bya kandore iraharambya,
Ibya magabari irabyisegura
Ibya gisabo aho yabitinze,
Uko yagakuye karunganwa
Ihagika mu ijigo nk’ ibitabi.
Nuko ubwangati buyiturutse,
Igumya gusemeka ubukungu
Ibura uko irambya birayigora;
Ishaka ubwihina birayumya :
Nuko igangara uko yahagaze,
Mu nda hibyara amahane
Biba uruvuyange birahoga !
Ibiyoka byibuka kwigorora,
Abantu bose bavuza induru,
Abararirizi ni bwo babyutse,
Babazanya iyo ntare iroha urwunge
Ngo “Irarohera epfo iyo mu gishanga !
Kandi ubanza atari isanzwe;
Iyo rwabwiga ifite ijwi rindi !
Murabe maso itamara ibintu !
Abafite inka ariko murite hanze,
Yabatsembaho ayo matungo
Ejo mwarandurwa n’ ubutindi
Ubwo mudatunze ya nka y’ ubu
Bita Indyoheshabirayi.
INDYOHESHABIRAYI III
Inyumba isanga inzira iyo igenda,
Nti “iya rubumbuza mu muhanda,
Ndavuga ingurube batagereranya
Iya rudacishwa amayira asanzwe
Si inyamaswa ni ikirunga
Uyibona iseduka mu isayo
Ugahuga ibyitwa gutangara,
Ukabura uko isa ugatayo utwatsi
Jye nayibonye uko nayibwiwe
Umunsi irangwa impera y’ igihugu
Igaca rubanda umukendero
Iturutse ahantu nje kubabwira
Majoro agambiriye abasirimu
Ati “mwe mutunze ingurube zacu,
Murazirunde muzinyereke
Ntore iy’ urucece yijihije
Izazimanwa ibirori byaje”
Baranasigana abahungu,
Bati “dore kwishwa imirimo ngibi !
Kuba abasirimu bo mu magote
Ibyo biragaragara ntibigihishwa !
Turakubwira gahwa mu rwondo;
Abadusirimukanye mu bwenge,
Benda ingurube bareka igote !
Bagumana isunzu benda isake !
Ingofero zacu barazitinya
Amagi aho atewe barakukumba
Uko baduhenda turihorera
Baraturyamira tubireba !
Baba injajanganya bakuryarya !
Amata zihumuje bagateka.
Imineke bayimaze mu gihugu
Bakayisomeza aho n’ inzagwa,
Ibyo umunyarwanda yarabiziraga
None wibareka, nibaze;
Na bo barunde barazitunze !
Ntugakangwe na karavati
Abanyamishanana baraziturusha”
Majoro ngo abyumve avunya abatutsi,
Arabibabwira bagwa mu kantu !
Barigunga umwanya munini
Aho bigeze bati “uwabimubwiye
Yanze Umwami, aradupfuruye,
Abuza ko isunzu riduhishira” !
Mutara ni bwo ahamagaye imishanana
Yo n’ amagote biba uruvange,
Ati “uyu Muzungu reka azitwake
Nta mugayo zituruka iwabo !
Dore inka zanyu nazibaka
Mwazirunda nta mahane,
Kuko mwazigabiwe na twe !
Ngaho mwishakemo inkuke !
Uwayiturusha agure aba bantu !
Uwo byaturukaho ayidukinze,
Byamukoraho mubikinisha” !
Bati “erega ingurube ni ibihumbi !
Turazitunze tuba tukuroga !
Nyamara iyaruta izo mu Rwanda
Iyo uwo Muzungu twumva ashaka,
Itungwe na nde wo kuyitanga ?
Kuko ingurube iryoha cyane;
Ikaba tutareka iba umucanda” !
Umwami ati “reka mwidutinza !
Abe b’ i Ngoma barazitunze” !
Akebuka Semutwa na Mutembe :
Bajya mu ruhando aho mu bahungu
Abahata ijisho bashya igitutu
Arabyitaza Semutwa ariko,
Ati “nta ngurube ngira mba nkuroga
Narazihumbye nkiri umuntu !
Narazitsembye nkijya kubyibuha
Insigazwa yazo nimundebe”.
Ni bwo Mutembe amwanzuranije,
Ati “reka abeshye Umwami mwumve !
Ubwo duheruka kuza i Save,
Ntabwo wishe ingurube ikuruta ?
Nta n’ urwandiko waturatiye
Rw’ umuzungu utuye i Rubona
Rw’ uko utunze ingurube z’ iwe,
None ucurikiranye izo ndahiro”?
Sendashonga agira Mutembe,
Ati “urasesereza ibirego cyane !
Aho yazirazaga se uhavuze utyo,
Abanyazi bahatumwe zigashirayo,
Twabigira dute ku itariki ?
Jya uhakoza agatima wibwire,
Wibuke guhina amagambo !
Ahubwo va ku giti dore umuntu :
Bwira Umwami interuro yawe
Yo kuba uri inganzamarumbo !
Ingurube z’ ibicece z’ ubwoko,
Uzifite yivamo nk’ inopfu!
Umwami abyendera mu kirere,
Ati “Erega ni ukuri ko Mutembe !
Gira uturangire izigutunga,
Ubwoko bwazo aho wabusanze,
Undi ati “iyo ubimbaza utyo tukiza,
Mba nabirangije kare kose !
Ndabikubwira usange ari uko !
Ubwo ugarukiye mu Nyakibanda,
Nta Mupadiri wahasanze ?
Ubumiramize abarusha Rubanda,
Akaba ari jyewe umunyura heza !
Nta bwo agereranywa mu mubyimba;
Izina yahawe ry’ ubwo bwema,
Bitugangondo riramukwiye !
Nguwo utunga izirema ibondo !
Nguwo utanga izihaga umuntu !
Nguwo uwagukiriza abantu,
Akabaha inkuke y’ uyu munsi” !
Mutara ati “ngiyo yewe inama”!
Ahuta asanga Majoro mu nzu
Ati “iyo washakaga ubu nzi aho iri,
Ni uko itunzwe n’ abadatorwa,
Kuyikomeraho nkabibakeka,
Nyamara wanditse nk’ ibaruwa,
Nkayiha umuntu akayigabana,
Ari wowe ndabona ko byashoboka” !
Majoro abyumvise arahuta,
Yaka wino ashyira ku meza,
Araruziringa afunga ibahasha,
Baruha umuntu ngo ahutere,
Ajya Nyakibanda shishi itabona.
Kwenda Indyoheshabirayi.
INDYOHESHABIRAYI IV
Ingurube iryohera mu misango
Iya rwisumbura ku ntama,
Nkunda impogazi y’ imihore
Iya rusukurwa n’ abo mu nzu,
Isonera amenyo y’ abayishiha,
Ikarusha isake gushya mahwane
Igira imihore rutagugumba,
Igera no mu nda igahwekera;
N’ uwayiriye agaheza utubavu,
Ntagugarirwe yabera.
Umunsi Padiri uwo ayitanga,
Yaje u Bwanamukari ihaze,
Ihaga amabondo iziba imihanda
Mashuba zose zirahagarara
N’ abadereva baracemerwa;
Baravunura bajya i Buzungu
Kubasiganuza inzira yindi ?
Kuko iyabo ifunze neza;
Ingurube yuje no mu miserege,
Bakaba batageza kuyikikira
Ngo iruhande babone umwanya.
Arabibasubiza uwo mu rukiko
Ati “reka mwihimana se na mwe !
Nta mihanda ibiri naharuje !
Mpimbe uwundi se mu kirere
Ari ukugira ngo mbone aho ndara ?
Nk’ icyo kintu se nkigire nte ?
Ntabwo muzi ibirori byacu ?
Cyatumirijwe kubyizihiza
Nanjye uzagenda ejobundi
No gutangwa aho bagiketa.
Nimugikurikire mwitonze
Mwige intambwe nk’ iz’ abantu
Aho kizishinguye muhaze,
Kugeza aho kiribuze kurara
Ubwo kiraseduka mu muhanda
Muhutere mujye iyo mwenda !
Na mwe mwigira ako gahinda
Kirabogora iby’ uyu munsi
Nta we uzongera kugitunga;
Icyo ni icyaduka kidahoraho” !
Ingurube igomagira umuhanda,
Iwuca ibitengu henshi cyane,
Ari n’ ikizuru ari n’ ibibari;
Intambwe zayo ziranihurana,
Isi kiziteye iratengerana,
I Nyanza bumvise imirindi,
Induru nyinshi zirasahaha !
Icyo bikanze kikaha imvaho,
Icyo baketse ari ibihuha;
Bo bikanze igishitsi cy’ isi
Naho iyo ngurube ari yo ibiteye.
Byanze guhita bararikenga;
Babanga amatwi barahuririza,
Babazanya indi mpamvu ibiteye.
Intumwa zikwira aharengereye
Barayirabukwa iri mu muhanda
Bajya guhumuriza amashuri,
Ngo “nimukomeze kwiga inyuguti,
Mwe gukuka umutima bundi
Kuko impamvu itumye bicika,
Ari imashini yo mu Burayi,
Igeze i Buhimba iva ku Ngunda”.
Uko cyegera barashishoza.
Ya mashini ibamo igisimba.
Bamwe ngo : “ni inzovu twabwiwe” !
Abandi ngo “reka mwitubeshya !
Inzovu zisanzwe uko tuzibwirwa
N’ ubwo nyine tutazibonye
Nk’ enye zaguranwa iriya” !
Babona umuntu uturutse urw’ iyo
Bamusiganuje arababwira,
Ati “ni ingurube nk’ izi muzi !
Ihanitse urwego ijya mu ibondo
Izibye umuhanda murabiruzi.
Ababona nabi iribubagereho !
Ibyo biyikurikiye by’ ibiyumbu,
Si ibibwana mutabikeka !
Ni amamodoka yabuze akayira :
Zayigaragiye bugisesa;
Ubu zirahindisha amahoni
Nyamara y’ ubusa, nta cyo yumva !
Nanjye kuyicaho uko mureba
Ni uko ninyuriye iruhande,
Nca mu bisambu no mu ntusi,
Ndagota neza ngaruka hino
Nza mu muhanda ndikomereza,
Abayirebye bacyitonze
Bahoze bagarura ab’ impunzi
Ngo “nimugarukira aho muhinge
Si igisimba ga ba nyabusa !
Ni ya yindi yo ku Rurembo
Abanyagikari bahezereza
Bayitekanye n’ utunono,
Ngo “ari yo Indyoheshabirayi.
INDYOHESHABIRAYI V
Intamati ihinda nk’ inkuba zesa,
Iya rwitonganya mu gituza
Ndate ingurube y’ umunihiro
Mvuge ruhinda muhumeko,
Umunsi iyobera abari i Nyanza,
Ikamenya bose byabagoye,
Iza i Nduga yose bayiha induru,
Ahanini igihugu gitangara.
Ije mu Marangara biba ukundi :
Yungikiranije umunihiro,
Bayikanga kuba umuvumbi.
I Gihuma bose bava mu mirima,
Bagana mu ngo birukanka
Ngo batanyagirwa bagakonja.
Abaseminari ubwo mu mashuri
Bakaba bameshe mu gitondo,
Baka uruhusa bararuhabwa,
Rwo kwanurira imyenda mu nzu.
Babigira ariko batangara,
Kuko ihinda ubutaruhuka
Kandi ibyoko biseka byose.
Abaje kwiga mu misiyoni
Imitaka yabo barayibamba
Abandi baguma ku mashuri
Ababuze ibyicaro batinze,
Bakikinga nko ku ntusi,
Cyangwa ibindi biti bigaye,
Abagira isinde barayitaha
Abanyamagoti bayajya mu nda.
Abatabigendana barasuma,
No mu rutoke rubegereye,
Amakoma yarwo barayakonda,
Ngo nishoka bayikingire,
Ah’ igihimba n’ umutwe hombi.
Igihe bakiri muri izo mpuha,
I Shyogwe hamanuka abantu itimba,
Amaso yerekeye umuhanda.
Abari i Kavumu na Kabgayi,
Ubwo barashiguka ari yo bareba,
Ariyamirira imva Buganda,
Asoza impuha yahoze ahimba;
Ati “nimurebe ngiyo tanki,
Imwe nababwiraga ntimubyunve,
Iyo abongereza barwanisha !
Sinshidikanya ni yo rwose,
Ingamba zayo narazirwanye !
Ni uko ndebera kure yayo,
Wenda nasanga ari rwanjye
Ntimwegere irimo amasasu!
Yaba wenda ije kunyenda.
Kuko ikunda abo yamenyereye :
Murankingire itandeba,
Ngumye nsemurire abatayizi.
Iyo ntirwana irakaba uko iri !
Irasa amabomboma ukayikunda,
Irasa imizinga ikica ibintu,
Irasa amasasu yo mu mbunda,
Irasa n’ imyambi mwumve namwe!
Irekura nk’ ine aho iri hariya
Ikagwa i Bugande ahitwa Singo,
Cyangwa ahandi hitwa Cyangwe,
Ikica nk’ abo mu Buremezi.
N’ uko mwigumiye mu by ‘ino
Naho ibyo bihugu ni iyo gihera.
Dore ko ari yo riterwa inkingi !
Indaro zaho ntabakabirije,
Ku byumweru ugira umunani.
Urebe tanki ko ari icyago,
Iyo abongereza bagira ni imwe :
Izira iya kabiri aho yabera !
Nyamara kandi uko imara abanzi !
Ntugatererwe iyo ntindi !
Igira abadage ikica icyenda,
Uwa cumi wundi ikamukomeretsa,
Imyambi yabo bayiyirasa
Ikarora hirya igatomera,
Ari amageza yifite mu nda !
Si mbarirano murayiruzi.
Za mashuba izo ziyihomereye,
Ni izi ndege mujya mubwirwa,
Zimwe ziguruka iyo zibishatse!”
Abagore bose bagira imbabazi,
Bashika bikubitira ihururu,
Bashungera baremye inteko,
Ngo ego mama iyo ni yo tanki !
Aho se batindi murayibonye!
Yego mama twayibonye !
Yaratubwiye uwo Munyarwanda,
Twe tukamukekamo ibyo kubeshya
None ngaha turayibonye
Yayisobanuye uko yayize !
Ego mwana w’ abazigaba !
Yego Mama iyo ni Tanki !
Yego mama ngiyo tanki
Yego ngiyo, shenge ngiyo !
Abagore bose barasizora,
Impuha zibagishiramo idogo.
Haguma yumvise aza kurora;
Uko yagasanganiye icyo kintu
Ati “iyo si tanki barababeshya !
Ni iri tungo tuzi neza !
Turarikunda aho se bagenzi !
Uwo mufa wayo iyo uwushyikiriye
Ukawivangira n’ ibijumba
Cyangwa uminjiriye mu bindi !
Birakuryohera ukabitsemba,
Wagira inyota ukanywa ubutitsa
Ufite kinini agashyira ku munwa
Ngo yibihire atawumyora
Mutangare mutegereye,
Mutayikanga bikankoraho :
Iratembera igihugu cyayo,
Ntitukiyita ingurube ga burya !
Twayihaye izina ry’ intore
Ryo kuba Indyoheshabirayi .
INDOHESHABIRAYI VI
Mugabo wo mu mbira z’ i buzungu,
Wa rwitahira mu bahindi,
Ingurube iryoha kurusha byose,
Iya rwinopforwa karindwi,
Nkunze intamati y’ inyama itoshye,
Iya rwikundwaho n’ abazungu; .
Ahari mu nda igira sukari !
Abanyankweto yarabararuye;
Barayikunda byabashajije !
Abatanirije bayirya ubwoya :
Amagufwa yayo ntibayatanga.
Barayijundika iyo bagenda;
Amatama yabo ni aho aturuka.
Ije kuba icyaduka i Nyarugenge,
Abakuru bose barayishima.
Ijyanwa mu nzu bimara umwanya,
Ntiyanasohoka bimara umunsi;
Ibyuma by’ inkota z’ indayi,
Bihava byambaye umwisheke !
Abakozi baho uko nabarabutswe,
Umwura batobye wari mwinshi !
Ngo bucye ibirori birasakabaka,
Birasamaza biba urugera !
Abakuru bose uko nababonye,
Babyizihiza bari nk’ ahandi
Umutima wabo ukaba ku kantu !
Isaha yegereje amashoka,
Ba madamu batuma umuntu :
Aje arabarembuza baragenda,
Ayo mazu meza barayataha !
Barahonongera mu bibanda,
Ibyo bifafari barabifunga
Nuko Rwitsibagura araza,
Acira ifudika ari ku muryango.
Uko yagatashye iryo juru ryabo,
Arabukwa ameza aho adendeje :
Yumva yirukwa mu birenge,
Umutima usaba ubugwaneza
Umuhogo wuzuramo urugwiro
Inzoka yo mu nda isamuza umwuka,
Igira ngo jorororo mu ibondo
Yumva ahongobotsemo ibintu,
Agira ubukirigitwa umunwa wose,
Azana udutwenge aramwenyura,
Abwira abandi ati “karabaye!”
Naho ubwo Rwampungu aratamba!
Abona isahani ahingukiyeho,
Arayivumerera uko bisanzwe
Ajya kuyihobera baramubuza :
Barazigaziga ararorera !
Ahaguma akanya ariruhutsa !
Amatsiko amweguye arora ahandi :
Abona isahani ifukuve neza,
Ifite urugara nk’ urw’ intango !
Umufa uyicagase arawureba,
Abona wahindutse urunyenyeri !
Asiga iye ya mbere aza awusanga !
Birasa ati “reka uba uroga Umwami !
Nta bwo ureba ko iyo sahani,
Ari iy’ umuntu wo mu kizungu,
Wize kera kuba umusirimu ?
Nta bwo wamenya kuyikaya
Ngo uyumvishe ko wayishegeshe
Yireke nyende jyewe ubizi
We kudondoza iyo mihore!
Uwo mu Bumbogo abita hirya,
Ati “reka nsizane ku rubanza
None ntasirimutse nka we,
Iri tama njunditse rinigirije,
Ndora rihwanye na Karavati!
Ryampa icyicaro ku ngurube.
Simpatsimburwe n’abakweta!”
Ni bwo umutware wa Nyantango
Yinjiye abakurikiye hafi :
Ayihamya ijisho rurumirana.
Ijwi rye arirangurura adatinya,
Atera hejuru by’ imvaho.
Ureke bamwise ry’ impuha;
Ati “ni yo nta shiti ni ingurube!
Ntisamaza mu gihagararo;
Nyamara uyorosoye ubwoya,
Itera ubwuzu bw’ urukirigite,
Ukabona usagutswe n’ ibineza;
Abo b ‘inkwakuzi ngo bahoshe,
Abandi bose bizihira inzu :
Babagabira intebe zo ku meza !
Nta rugamba rubura intwari,
Majoro arwicara ku mukondo,
Umwami ateka ijabiro ryarwo.
Abegereye mu cyubahiro,
Barema uruhushya rw’ isangane,
Mbona abasaza barimo Nturo,
Ujya abasemurira ku muzungu,
Ari Rwubusisi nyir’ u Buriza,
Dore ko acanganye muri byombi !
Ni umusaza wazungahaye !
Majoro ati “abasaza uko mbirora,
Ntitubahatire guhumana !
Babahe akayoga mu biro byanjye
Tuhabasange isamunani!”
Mutara ati “untanze inama yabyo,
Nari ntekereje kuyivuga !
Kugundira abanyamurava,
Ukabakoresha iby’ umuvundo,
Biba umugayo ukomeye mu Rwanda!
Ubukuru bubatera guceceka,
Ngo wibwize ubupfura nawe !
Ingurube bayinena bikabije,
Bakirinda kuyihunza,
Ari ugutinya amakuba kuri mwe !”
Uwo mu Bwishaza arora hirya;
Yanga kumva uko bamuhenda;
Agira Simoni na Rwubusisi,
Ati “sinkunda ko bampeza !
Mparaye irindi zina kuri ubu,
Iryo bampimbye Rukenyangurube;
Gukenya inkware narabizigurutse !
Kamuzinzi akebuka Umwami,
Ati “aba basaza mubahe amayoga :
Ni yo bakunda bari mu birori !
Nyamara ngusenge uri nyir’ u Rwanda,
Ungabire imyanya ya bane muri bo !”
Mutara ati “imyanya sinyitanga,
Kuko nshaka kuyikubira !
Bambe Umwami ntabwo agabura !”
Kamuzinzi agira ikimwaro;
Ngo acyikure azinga icyanwa;
Akaraga azungije mu gahanga;
Ati “ni jye utegeka u Bugoyi bwose,
Ushaka itabi ampe iye sahani !”
Majoro ati “Nturo ga muhaguruke !
Babahe ibyicaro bibakwiye !
Natwe twigire mu byacu !”
Biramugora akebaguzwa arira !
Yari yabonye ibintu byiza;
Uko byakuzuye amasahani !
Ubwuzu bwabyo bumujya mu nda,
Akanwa ke kuzuramo amazi,
Avuga mu muhogo hari ikiniga
Amaso azengamo amansonza.
Arangurura ijwi arahira Kigeli
Ati “reka bwana winkubirana !
Ndi umusaza nkaba mu byacu,
Nyamara nkigimba n’ ibyanyu !
Sinabeshya imbere y’ umwami
Sinaryarya abagabo ndi undi !
N’ iby’ ingurube ndabivuyanga !
Sinagenda wenda umfunge,
Cyangwa wigirire uko ushaka !”
Igihe ataragusha bamwumva,
Babona Rwabutogo araranganya,
Afurekana umunya mwinshi !
Bamushiganuje uko bigenze,
Ati “nahugiye ibyo kumva Nturo,
Nsanga bantwaye isahani
Iriho imihore iteye ubwuzu :
Bayikururira kwa Rutsinga,
Bampa iye iriho intongo nkeya !
Undi ati “urapfusha ubusa amagambo,
Nkozemo kabiri indiba iragaragara !
Isa n’ iyiriwe imbere yanjye !”
Karima ati “erega Karyabwite,
Amada yafodotse ni inkeke
Nta bwo ashobokera mu rugendo!
Ibyo bandembye nta kavuro,
Umenya ngo ntereye inyuma yanjye !
Wangerurira iyo sahani,
Kuko wowe imbavu zarenzwe !
Undi aramusubiza ati “watuza !
None ntengase mu idoma
Amatama yawe yo ko adahokwa ?
Ahora agutengerana iyo ugenda,
N’ urwo rwakanakana ruje !
Uratubeshya si ukubyibuha :
Uhora ubijunditsemo amarenga !”
Rwaburindi, Rwabukamba,
Na Risamaza nyir’ u Bukamba
Baza buhanya batinze !
Ngo “mwatindiye iki bahungu ?”
Bisarinkumi ahuta gusubiza
Abigira mu izina rya bose
Ngo “twahangarije izuba,
Ngo ridukamure ubuhage
Bw’ ibyo twizaniyeho impamba !”
Rwabukamba ati “emwe si wowe!
Ko ubibabwiye se utabakinze,
None bagerura ibyacu,
Ngo aho twijuse iyo mu menyo ?
Niba ari ibyo ntitwahoranye !”
Rwaburindi azana igihama,
Amira umuhore atawukanje :
Ugeze mu muhogo haba impatanwa;
Asepfura cyane ajya iwa kajwiga
Asamba asumira Rwubusisi,
Ibyo yamenyereye gufata inkingi
Iyo anizwe yicaye mu kirambi !
Akoma igipfunsi aho byatumbye
Ingoto irahokwa birururuka :
Ingurube ihoroba ityo ubutagaruka
Igira ngo dumburi mu idoma !
Ariruhutsa asesa amarira,
Ati”yambabaza yabigira ite,
Ndayiheraheje ni byo bizi !
Ubwo yegereye umutima wanjye,
Ugiye kwicara hamwe mu nda !”
Na we Ntaganda arisihinga”
Ati “ndabitirirwa kurya ingurube
Ushaka kurora uko babigenza,
Azane isahani ye mwigishe :
Turayicuranwa bya gitutsi,
Sinza koreza uko bisanzwe”
Rwamunigi ati “wirata !
Amaboko ajigita ingurube igahora
Ugira ngo uvovore imihore,
Ndayagushumbije urabiruzi !
Sinahoze nigisha amashuri
Nkanswe ibyangize Karisimbi ?
Na we Faransisiko Nzaramba,
Abona isahani y’ icyiyuhize
Iriho ibitongo by’ uruvuteri
Afata mu maso abiroha mu nda
Amagufwa n’ umufa byorerera ko
Nta ndamyi yasigaye bishiraho
Nuko Nyangezi arababwira,
Ati “simbasha kuroha nka mwe !
Mbona mucuriranya ubudatuza,
Nkumva nshengurwa n’ intimba,
Nzira gusazira mu bututsi :
Umuhogo wanjye ugira inda ntoya !
Icyanjye mwampa uruhusa mwese;
Nk’ utwo nsaguye nkatujyana,
Nkazitondera ku kiraro,
Nkifatishiriza ibigori !
Erega na mwe muri abana !
Nta we uryoherwa aroha bwangu !
Iyo ndi jyenyine nditonda :
Bampa ingurube nkagira ubwuzu,
Imbabazi inteye zikaba inyanja,
Ziruta iza nyina wayibyaye :
Namwe mwunvise aho bahungu !”
Biniga abangikana na Mbaraga,
Barushanwa bunguri biratinda :
Umwe amira intongo akeba umuhore,
Undi aroha mu nda uko byakaje
Umwe abira ibyuya by’ uwo murimo,
Undi amaze kwagirizwa n’ impumu !
Rwiyamirira ngo abigane,
Aranigwa cyane amarira araza !
Ubwo arayura yaba imbere ye,
Ubusa ahasumiye buramubisa,
Afata ikirere akanura amaso :
Agumya gusamba iramwesura,
Agugura ku ngiga y’ umuhore
Na we Gitefano ngo amurebe,
Aratangara arirahira,
Ati “ko wabaye mu bafureri,
Icyo gihe cyose wize ibihe ?
Nahoze ngira ngo uranyigisha,
Naho uracyanigwa nk’ abatutsi ?”
Bideri ati “wirenganya umwana,
Ibyo kurya ingurube aracyabyiga,
Umaze kurunduka ntakanja :
Ahirika bunguri nka Karisa
Cyangwa akarora Kanyangira
Uko amira avuruganya iyo mihore,
Na we Karisa ati “urabashunga !
Ujya kuba intyoza bigira interuro;
Aba yarabanje kuba mu Rweya,
Cyangwa data se ahegereye,
Nk’ uko na we wahoze iwacu !
Akaba nyamunsi iyo mu mparage
Akamira isatura n’ amasirabo,
Amafumberi ntayanene !
Yaba atumiriwe nk’ ibi birori
Akaroha ingurube nk’ uko undeba,
Akarusha isirimu kuhaba ingenzi !”
Kanyagira yanga guhigwa,
Ati “aho Karisa ntiwirata ?
Izo washyikiriye ukazigiraho,
Si imiranga ngusagurira,
Jyewe utuye hirya yawe ?
Ntiwumvise nk’ uko ndatwa,
Kugira ngo mvuruganye iyo mihore ?
Dore ngutsinde impaka bareba,
N’ ejo utanyuburaho imanza !”
N’ uko akwegurira isahani,
Inyama z’ ingurube arazigiriza :
Zipfa urufaya rw’ itatabya,
Umuhogo ucuragira ubudatuza,
Usohoza iza mbere muri barohwa
Ugaruka kwenda izo ahirikirayo,
Awugira rwajya, awugira rwaza :
Abakiza bose ngo : “uramutsinze,
Uri umuhanga wo kumiraza !”
Na we Simoni wo mu Mirenge
Ategateganya ibyo yahawe
Agira n’ ubwuzu aravumera !
Uko agira imbabazi akora isahani :
Arigata ku ntoki hato na hato !
Abwira Umwami ati “icyo ntegereje,
Urambe umbwiriza uko bigenda !
Dore Mikayire wo mu Busanza,
Yize cyane mu bafurere !
Ararika imihore adahwema
Yanigwa akungiraranyaho ibindi,
Akaroha mu nda iyo bikagenda!
Nguwo umwarimu nkwisabiye :
Ndumva nshaka kumwigana !”
Ndora na Fundi wo mu Rusenyi,
Iyo nyoni ishaje ikiri ishashi
Izina yaryiswe ko riba muntu
Ahaga utubondo asa n’ agapira !
Na we Karori ari Rubayiza,
Ahabura icyicaro yatinze.
Asaba guhabwa intongo hose:
Umwe akamuvungurira nk’ akantu !
Ingurube isabika udutoki twose !
Ahawe isabune yo kuyikaraba,
Ahinda uyizanye n’ amazi
Ati “inzira yose ndibuzirigate
Kuko naje nta gahamba !”
Rutamu abwira uwo mu Buhanga,
Ati “usabe imbari z’ iyo ngurube,
Uzifate neza ndibukubwire !
Amazi ashyushye uri ku kiraro,
Bambe ndahoze uri bubirebe !
Gashugi asubiza abiseka cyane,
Ati “ibyo anyigisha yibagirwa ukwe :
Ni jye wabanje kubimutoza !
None wibutse ubwo buhanga,
Umutsima w’ ayo mazi se uri he ?
N’ uko Rwubusisi abirebye,
Yata inzasaya zirakunda,
Inyama ayidonya mu maraka hirya,
Umuhogo urahorahoza biracweza !
Bati “erega urabikorana ubuhanga !”
Ati “ni cyo cyatumye ndondereza!
Mbanza intongo ipfa nkaritsirika,
Igihe ngiteganya iz’imihore !
Bose bamara kurya ibyabo,
Nkabanokeshwa nkayikuza !”
Amiragura nka gatanu Kamari
Aheta umushyishyito w’ ikibero,
Yari yabikiye kwikuza !
Uko yakawitoshye mu nkanka,
Isibo y’ ingurube ikina mu muhogo !
Urwano narugiriye amakenga,
Ngo biratengukana bijyane,
Inzira yabaye agahombane !
Na we Mukarage arigata ibyuma
Ahinira ku nkokora amashati;
Inzara z’ ingurube akazumutsa,
Yanga kuzipfusha akamama;
Aye masahani aranayakomba !
Sinzi uwamubajije aho atwara,
Gacinya asubiza by’ ubuvugishwe,
Abihisha cyane abica iruhande !
Ati “urashe icyico uba ubivuze imvaho
Iryoshye ukwayo ntumubeshye!”
Ryumugabe abwira Kaberuka,
Ati “uko iyo ngurube ifite ikinove
Nayitangira mu gitondo
Bukagoroba maze uruhande !”
Undi ati “ndaguhebye uri akanyanda!
Jye nayanzika mu museso,
Nko mu mashoka inkono nkayeza !”
Mutegancuro abwira Katabarwa,
Ati : “ifite aho yandutiye ibitari yo !
Uyimaze itera umunwa uburyohe,
Ibyo ukabigendera bigatinda!”
Undi ati “nagira ngo ntiwabibonye !
Cyane cyane iyo ugize Imana,
Mu rugo bose bakayinena,
Ukayibumbaho uri rukumbi !”
Na we Kanubana ubwe arashega
Agira Munyaneza w’ i Buyaga :
Ati “enda dukomeze turohe mu nda :
Dore Muganga aributuvure !”
Undi ati “Muganga uyu w’ umuzungu !
Yandusha ubuhanga bw’ ibindi,
Naho ureke ubw’ ivutu rinyarwanda !
Aho nacumbitse mu baturage,
Naratatishije sinahubutse :
Ibigega byaho ni bitatu bishya,
Imisoto nayimenyereye kera !”
Na we Ruhorahoza ngo ayihage,
Inda ye imusagukira mu menyo !
Agira Butare uyu Godifiridi,
Ati “iyi ko ari uburiza turoyeho,
Izo mu ishyamba birutanwa bite ?”
Undi ati “iy’ ishyamba ibuzemo itoto
Igira n’ umwuka nk’ uw’ impongo !
Imibi yakwaganya wahaze,
Ukabona utuze urushyambashyamba !”
Undi ati “enda kora aha ubivuze neza
Iyi yanjyanye agatima kose !”
Na we Fideli wo mu Bunyambo,
Ahaza abangamiwe mu maso,
Ari iby’ umuhima ukunda injome,
Akanga kwica inka ze amabere
Umwami ati “dore uwo Munyambo,
Unennye ingurube tugize Imana !
Amata ari hehe akayagotomera ?”
Ibyo abibabwira yica ijisho !
Injome bayitumiza uwo mwanya,
Umufa w’ ingurube bawucuriramo
Ngo bamuhereze ntiyareba :
Akubita ku munwa rurumirana,
Twunva abirohana inkubiri,
Bivuga gorogoro mu nkaka !
Biba urusumo umuhogo wose,
Acurira hasi iyo mu kizenga !
Ati : “amata y’ ino aruta ay’ iwacu !
Muranywe nk’ aya aho kurya ingurube
Mwabikomeza mwahumana !”
Giti mu jisho agenda arata,
Inka zahumujwe amata nk’ ayo !
Rwigemera ashize inkubiri,
Akora umukandara aradohora,
Agatebe aragashikamira uko ari,
Ati “uwabwira Majoro ijambo !
Wenda atware inka atsotsobe
Agabure Indyoheshabirayi.
INDYOHESHABIRAYI VII
Inyumba iryohera n’ amaso,
Amerwe akica aho itabazwe
Ndavuga izongesha abarebyi,
Ngiyo intamati ihaka abatware,
Iya Rwikundwaho n’ abasirimu.
Iyo basamarira bayirabutswe,
Iya rwikanyiza abo batutsi.
Umunsi ihinguka i Kabgayi
Abo mu Marangara ko bakaza ipfa,
Yarahatinze cyane Haguma,
Akabya guhanga iyo nzovu amaso,
Aritegereza aratangara,
Intege zitaha arazihebura
Atumiza igare ryo kujya i Nyanza,
Kwaka uruhusa rw’ i Nyarugenge.
Bati “urarwakira ubusa cyane,
Kuko isabukuru yegereje,
Mukaba mwarabihamagariwe;
Ube uhengeranyije icyumweru !
Ati “narushakiraga indi mpamvu
Ngo mputere amasiga muyaga
Nyifatire ahagana ku Ruyenzi
Tujyanirane nyizihirije!”
Bati “ese ni iki uvuga Mutware?”
Ati “munyinjira iki muyizi.
Ko ari yo ndondogozabarebyi !”
Na we Atanazi Kanimba,
Apfa ayo kuyibona ibungabunga;
Iby’ urwo ruhusa biramurenga!
Icyo yiringiye kirasohora :
Ingurube ihingutse i Nyarugenge,
Izembagira abakuru mu maso,
Habura uwibuka kumutota !
Uwitwa Mfizi ari Alufonsi
Yari yagiye migezo nk’ uko,
Ubutoni bw’ iryo tungo rinini,
Burangaza bene ubwite
Isaruti abahaye iba iy’ ubusa :
Kuza imburagihe kwe n’ imirimo,
Abyizigura nta hazabu !
Umwete w’ abakuru waragiye,
Uhugira ku ngurube rubunga :
Ifata mu maso barahumiriza !
Naho ubwo Semugeshi i Bufundu
Aza mu modoka ayihindisha,
Asanga Rwitsibagura mwumva,
Afatiye Birasa ahagana i Nyanza,
Bari ku kirari cy’ iyo ngurube,
Bamwingingira kubajyana.
Uwo mu Bufundu akaba anywa itabi,
Ariyumvira bimara umwanya;
Ubwo aribwira ati “nibagerayo
Turayisangira barye nyinshi,
Mbe nitubirije umugabane !”
Ashyiraho akenge arabahakanira,
Ati “ibyo biranyereka ko mwembi,
Iby’ iyi modoka mukibibarirwa !
Uko muyiruzi iyi iragatsindwa :
Igira amanyembwa aruhije ubwenge !
Yumva abantu bayinjiyemo,
Abatari jyewe ikabahishura !
Ikanywa risansi vuba na bwangu
Igasara nk’ iyasinze, igahwera !
Nkazagomba kugura inshinge,
Nkaziyitera igahembuka !
Kuyibashyiramo byaba rwana,
Si ibigeragezwa ku rugendo!
Yadupfana aho tuvugiye aha,
Ikadutamaza bikadushobera !
Icyakora mwantuma guteguza,
Ndetse mukandika nk’ ibaruwa,
Ivuga ko mwaba mutahasohoye,
Ingurube ikicwa mukiri mu nzira,
Nahabwa igaburo ryanyu
Ngapfa kugerekeranya ku ryanjye,
Ngo ndore iherezo uko byagenda,
Umuntu w’ imfura abyihase
Agashira inyota y’ iryo tungo
Bita Indyoheshabirayi !.
INDYOHESHABIRAYI VIII
Ingurube ivura inkono kubiha,
Ikagira ubwenge bwo mu bitekwa
Iya rwiganza mu Misiyoni,
Ncyuye indatwa yo mu bibagwa,
Ize mu rusange rw’abadutwara,
Ikunde iratwe muri rubanda!
Ivane intama mu isafuriya
Ikure isake ku isahani,
Ineshe n’inka iyo mu batetsi
Amahene yose ave mu bikari,
Ikube ibyo bihugu ibe icyigenge,
Ivangwe n’imiteko y’imyaka
Iyihe kuryohera abanyarwanda.
Ni Rutsirikabubihe
Ikabutsura ikabutsinda,
Ikabutsemba ikabuhumba!
Ni Rubumbabatetsi
Rwikunda ku mbehe,
Rwiganza ku myunyu
Rwigenga mu bikari
Ruhatunga burundu
Rwikebera iyo fasi
Ikayitunga nk’umwami,
Ikahabumba itavuguruzwa!
Ni ruhonjoka gitware,
Rwizihirwa n’ibondo,
Ni impogazi rubunga
Ya Rutengeranangingo
Imvurugabisogororo
Ya Rusagasoroli;
Ni inyumba Rwabunga
Ya Ruvonyezabijumba!
Ni Ruteturura abagore b’impumbu
Rutuburira abibutse gucunda,
Ruhimbaza abakikije ameza,
Rusohoka ku isafuriya isaha isohoye
Rutavugisha impuha abo yaryoheye mbere,
Rutetereza abiratana inyama zindi,
Rusendereza amasahani ukabikunda,
Rukorerwaho imisango y’isabukuru,
Rutumirirwa abazungu iyo bava,
Rutera icyunzwe cy’uburyohe.
Rwinopforwa n’abahinyura ibindi,
Rubahaga umubyimba ukaguka
Rubatera umudigi nk’uwa nyamaturi
Ubwo yaturutiye iz’amashyamba,
Ikaba inaturuka kure h’ishyanga
Ndariyibanje izina ry’ingurube
Izajya iratirwa aho yabazwe:
Yitwa Indyoheshabirayi.
Alegisi Kagame
0 Comment
nkikigisigo kiradufasha nkatwe urubyiruko kumenya ikinyarwanda, gukoresha imikagago mu mivugo murakoze murabantu babagabo.
UZADUSHAKIRE N’IMPYISI NA BAKAME, HAMWE NA RUHAYA RW’ISEKURUME RWA MURARIKA ICYANWA
Muri abantu babagabo.
Ngaho se nimunyibutse n'”Umunyamerwe”
…..Ruhaya rwa murarika icyanwa……
Nkunda ikinyarwanda nk’iki ni byiza cyane.
Mbisabire rwose muzatwibutse umuvugo wa MUSANINYANGE nawo ni mwiza cyane
Njye mumfashije mwanshyiriraho “Mama nkunda” yanditswe na “Ntagengwa Félicien” rwooooose! Kandi yatwigishaga imivugo myinshi none uwo narawibagiwe kandi narawukundaga! Nyamata yabuze umuhanzi kweri! Imana imukomeze mu bwami bw’ijuru!
murakoze kutwibutsa ikinyarwanda bamwe tuba twaribagiwe haba habaye cyera.
ni haramu muzadushakire na twe iyo twiyumvamo
Nibyiza kutwibutsa ibyo twize kera,ese wabona ibyo bitabo?
Nkeneye inyunguramagambo ku mugani w’ubushwiriri n’indyoheshabirayi.
Murakoze cyane
Comments are closed.