Digiqole ad

Ingoro z’amateka zarasuwe cyane mu mpera z’umwaka wa 2011

Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka,abasura inzu ndangamurage igaragaza amateka y’u Rwanda rwo hambere bariyongera kurusha indi minsi.

Inzu ya kinyarwanda mu rukari i Nyanza ishimisha abayisuye
Inzu ya kinyarwanda mu rukari i Nyanza ishimisha abayisuye

Gusa n’ubwo umubare w’abasura iyi nzu ndangamurage ugenda wiyongera, abakozi bahakorera bavuga ko ntakidasanzwe gitegurwa muri iyi minsi kuburyo cyabakurura ari benshi.

Icyakora bemeza ko ibiruhuko bigenda bihabwa abakozi bo mu ngeri zitandukanye, mu minsi isoza umwaka, biri mu bituma benshi mu bakuze bashaka kongera kwiyibutsa amateka yo hambere.

Mu mezi abiri ashize, abakozi bakorera mu ku ngoro igaragaza amateka yo hambere mu Rukari, bavuga ko bakiriye abantu bagera ku 3000.

Medard Bashana,uhakorera avuga ko bitigeze bibaho,mu yandi mezi. Kuwa gatanu usoza 2011 honyine avuga ko bakiriye abagera ku 1000.

Mu bakunze kwitabira gusura, Medard Bashana avuga ko baba biganjemo abakuze,baba bakeneye kwiyibutsa amateka yo hambere. Ibi rero bakabibonera umwanya mu mpera z’umwaka kubera ibiruhuko bitangwamo.

Uretse kuba abanyarwanda barishimaga mu ngo zabo, ibwami ngo ntamihango ikomeye cyane yaharangwaga yo kwizihiza iminsi mikuru cyangwa impera z’umwaka.

Inzu ya kijyambere y'umwami MUTARA III Rudahigwa
Inzu ya kijyambere y'umwami MUTARA III Rudahigwa

Imihango ya gikiristu nko kwizihiza noheli bikunze gukorwa mu mpera z’umwaka byazanywe n’amadini nyuma y’umwaduko w’abazungu.

Iminsi yizihizwaga ku buryo bukomeye hambere, ni umunsi w’umuganura ndetse n’umunsi wo kumurika Inyambo.

Kenshi ariko ku bicumbi by’abami hahoraga ibitaramo by’abaturage baje gutaramira umwami, no kwizihiza indi minsi idasanzwe.

Ingoro y’umurage igaragaza amateka yo hambere iri mu Rukari yatangijwe muri 2005, iza gufungurwa ku mugaragaro muri 2008. Ikaba igaragaza amateka y’u Rwanda kuva mu kinyejana cya 15.

Photos: Ngenzi T

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nshimishijwe niyi nkuru ariko nkibaza nti kwinjira cga guhabwa servise zose zaho kungoro hasabwa kwishyura amafaranga angahe?

  • Niba nibuka neza, nagiyeyo umwaka ushize ndi kumwe n’abanyamahanga, njye nishyura… ndakeka 3.000FRW umunyamahanga sinibuka ariko bo bishyura menshi! Rero byaranshimishije cyaneeee! Kandi nyine uzisura zombi. Ikingenzi kandi umu”guide” aba asobanura amateka yose ari nako wihera ijisho amafoto n’imitako birimo. Umunyarw. niyumve ko agomba kumenya amateka ye n’ibyiza bye mbere y’umunyamahanga! Ni ukujyayo rero… n’ahandi henshi mu bukerarugendo hacu!

  • Icyo kirorosyhe ku gusubiza, services zaho ni nyishi, hari gusura uyobowe aho umunyarwanda atanga 1000 Frs umunyeshure agatanga 500 Frs umunyahanga atanga 6000 frs umuntu utuye muri EAC atanga 3000Frs, iyo ushaka kwifotoza nabwo iyo service irahari hari kandi na Jardins z’ubukwe ikanombe hari tente n’intebe 600 i nyanza hari tente n’intebe 400 urumva ko ntacyo badakora.
    you are welcame

  • Nice article, but improvement is needed. Next time show previous year achievement and current one. And add especially for last and current month data to convince readers. E.g 2010 visitors were… and 2011 were… especially during November (or other month like December…)2010 the visitors were instead the same month 2011, the visitors were…And so on to be professional reporters.

  • inzu nkizo zirimubintu bizanira amafra ibihugu byinshi,ahubwo nimukore iyamamaza muvuge nibirimwo mubyereke n,urubwiruko ndavuga abana ba primaire mubamenyereze gusra no gukunda ibwakera

Comments are closed.

en_USEnglish