Digiqole ad

Bana nimusome umugani w’Abana babi

Yohani na Yozefu bali bavuye kuvoma. Igihe bataragera imuhira, babona abana batazi bicaye haruguru yabo, barabasuhuza.

Abo bana aho kubikiliza, bahagurukana udukoni bali bafite, bakanura amaso, batuka Yohani na Yozefu. Yohani, ati: ” Yozefu we, tura vuba wiruke, aba bana ni babi, bagiye kudukubita.”

Babirukaho, tali tali. Bigeze aho,  Yohani aza gukebuka, abona abo bana bituye hasi.

Yoooo! bite?  Basitaye ku muzi bikubita ku mabuye, bakomereka hose.

Yohani na Yozefu bahita bataha, bakira abo bana babi.

Bana kugira nabi bo kugerageza kugirira abandi nabi ni bibi!

0 Comment

  • Iyi programe mutujyezaho ni nziza cyane kandi ifasha abana bacu cyane Ariko twasabaga n’imigani iri mu cyongereza kugirango ifashe abana bacu kumenya icyongreza

  • I remember when I was in P1 in 1990s! In the book where this story was extracted from were other different texts like: Iwacu, Amata, Umuceli, Igitoki, Isake na Sakabaka, Imana, Amagi, Umutima, and so forth…

  • kubera ko iriya nkuru yabaga mu gitabo cyo muwa mbere abana batariga ibihekane,yose yanditse nta gihekane na kimwe kirimo. Ubu se uyu munsi hari uwakwicara agatekereza agakueru nka kariya, igitekerezo kikumvikana kandi nta gihekane kigiyemo.

  • Akagakuru kari veri fun. Tank u!

  • oh, this story reminds me on my primaryhood. Please upload more of these stories.Zinyibutsa ukuntu umuntu ari Bavakure

  • Murakoze cyaneeeee ! Imana ibahe umugisha! Mbega ukuntu muri primaire byari byiza weeee! ndahakumbuye peeee!!!
    umutima wanjye uhise ucyaaaaaaaaa!
    Ni mubibasha muzadushyirireho na turajijuka buhorobuhoro! turajijuka bikomeye……

  • bonjour,bishoboka mwazadushakira inkuru za Joliji Baneti KUKO INKURU ZA KERA MUSHYIRAHO ZIRADUSHIMISHA Merci

  • Ariko mwibuke ko uyu mwandiko ari uwo mu wa mwaka wa mbere kandi ko nta bihekane biba birimo , uwawanditse hano yongeyemo ” kugirira abandi” kandi bitari birimo.

  • EWANA MUTUBABARIRE MUDUHE INKURU YA JORIJI BANETI TURAYIKUMBUYE!

  • Sha hashize imyaka 33…. Ndabashimiye kandi ! Mwatugezaho se ”Turajijuka buhoro buhoro” iri muri iki gitabo?

Comments are closed.

en_USEnglish