Kuri we biragoye ndetse ntibyoroshye kugira ngo Umunyarwanda yandike igitabo ageze aho akirangiza ndetse agishyire ku isoko, ariko nyuma y’urugendo rwamufashe imyaka 9, agiye kugeza ku Banyarwanda igitabo yise “Hirya y’imbibi z’amaso”. Jean Paul Ndatsikira avuga ko umuco wo gusoma no kwandika mu Rwanda ukiri hasi cyane ku buryo abantu bandika ari bakeya ndetse ngo […]Irambuye
Mu gihe uyu munsi wa 21 Gashyantare hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco UNESCO, riratangaza ko niba nta gikozwe indimi zigera ku 6000 zishobora kuzima mu mpera z’iki kinyejana. Uyu munsi wizihijwe mu gihe hirya no hino indimi kavukure zifite ikibazo cy’iyinjiramico rikomeje gutuma indimi nk’umuyoboro w’umuco zigenda zizima. […]Irambuye
Mu kurushaho guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, impuguke zitandukanye zishyize hamwe mu guhundira Ikinyarwanda mu zindi ndimi bahereye ku Cyongereza. Iyi nkoranyamagambo wayisanga ku rubuga rwa internet www.kinyarwanda.net . Nyuma y’igiswahili, ikinyarwanda nacyo kigiye gushyirwa mu zindi ndimi, muri urwo rwego kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare 2013 hashyirwa ku mugaragaro iyi nkoranyamagambo isobanura Ikinyarwanda […]Irambuye
Uyu mugani bawuca iyo bashobewe, babuze ifatizo kuri iki na kiriya, ni ho bagira bati : « Ntibigira shinge na rugero ». Wakomotse kuri muka Ntwaza wo mu Kigina cya Ndiza, ahasaga mu mwaka w’i 1400. Ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I, hariho umugabo Intwaza akaba umugaragu wa Mashira, iwabo kavukire hakaba ku Ndiza. Niho yari […]Irambuye
Uburezi mu Rwanda bugenda butera imbere uko bwije n’uko bukeye, amashuri arubakwa, arashingwa byose bigamije kurwanya ubujiji mu gihugu, Mu mashuri yisumbuye yigenga ESAPAG Gitwe yabimburiye ayandi yose mu Rwanda. Kuva kera mu mateka yaranze igihugu usanga amashuri yisumbuye yarafitwe n’abamisiyoneri baturukaga mu bihugu by’amahanga bashaka cyane kwinjiza imyumvire n’imirongo migari y’amadini bakomokamo, ibi bikaba […]Irambuye
Mu minsi ishije twabagejeje amateka y’Inzara zamenyekanye cyane mu Rwanda zirimo na Ruzagayura, muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo guhashya icyo cyago cyibasiye Abanyarwanda ahagana mu mwaka w’1943 kugeza mu 1944. Izo ngamba zafashwe n’abategetsi b’abakoloni, Umwami, abatware n’abamisiyoneri. Inzara ya Ruzagayura itangira, bamwe mu bategetsi b’Ababiligi babanje kuyihisha umukuru […]Irambuye
Pascasie Nyiramugwera ufite imyaka 73, avuga ko sekuru Rukara rwa Bishingwe iyo aba akiriho yari kuba ari umuyobozi ukomeye bitewe n’uko yari umugabo udatinya dore ko yarwanyije cyane abakoroni b’abera, akaza no kwivugana mo umwe. Uyu mukecuru, avuga ko yavutse asanga sekuru amaze igihe kinini apfuye, cyakora ngo se ntiyahwemaga kubatekerereza ubutwari bwa sekuru wayoboye […]Irambuye
Mu buzima bwa Rukara rwa Bishingwe yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari ukiri umwana muto muri icyo gihe bikaba akarusho. Umunsi umwe Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y’inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Nyirakavumbi yaruca! […]Irambuye
Wakomotse ku muhigi w’umukogoto witwaga Nyombeli. Yari umagaragu wa Mazimpaka ku I juru rya Kamonyi ; ahayinga umwaka wa 1700. Hambere ku ngoma ya Mazimpaka, Nsoro umwami w’u Bugesera (butaraba ubw’u Rwanda), yatumye kuri Mazimpaka amagambo y’imihigo ; ati « Aho wari uzi ko Abanyabugesera barusha Abanyarwanda kurasa mu nzira zose : kumasha, gutera imyambi, […]Irambuye
Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Alexis Habiyambere, aratangaza ko abona Musenyeri Aloys Bigirumwami yakagombye gushyirwa mu rwego rw’Intwari, kuko gushyirwa mu batagatifu bifata igihe kirekire. Mgr Habiyambere yabitangaje ubwo Diyosezi ya Nyundo yizihizaga igihe Musenyeri Aloys Bigirumwami yahawe inkoni y’ubushumba bwayo, hashize imyaka 60. Mu myaka 60 ishize, Diyoseze Gatulika ya Nyundo na Kiliziya […]Irambuye