Uyu mugani bawuca iyo batahuye abuzura badatsiritana imibiri; bakabigira nka rwihishwa; ni ho bagira ngo: «Bakundana urumamo». Wakomotse ku nshuti ebyiri zuzuraga rwihishwa: Ruhamanya na Ntampuhwe Ngo abo bahungu bombi babanye bakiri bato baruzura cyane; bamaze guca akena baranywana. Muri iryo nywana ryabo, basezerana ko hatazagira umenya ko banywanye, bongera no gusezerana ko nibazajya bacyura […]Irambuye
Uyu mugani, mu Kinyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye, ni bwo bavuga ngo: «Agenda nk’Abagesera». Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza, wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (Kigali); ahayinga umwaka w’i 1400, umwami w’i Rwanda Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe, witwaga Nyanguge nyina wa Kigeli Mukobanya, ari bwo […]Irambuye
Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu cyangwa se ibintu by’interagahinda bizimiranye amazeze uruhenu, ni bwo bavuga ngo: “Yagiye nka Nyombeli, cyangwa byagiye nka nyombeli” Wakomotse ku muhigi w’umukogoto witwaga Nyombeli. Yari umugaragu wa Mazimpaka ku Ijuru rya Kamonyi; ahayinga umwaka w’i 1700. Hambere ku ngoma ya Mazimpaka, Nsoro umwami w’u Bugesera butaraba ubw’u Rwanda, […]Irambuye
Umunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy’urwanaga kugera mu mataha y’inka. Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo bitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni umunebwe. Umugore aramuhindukirana ati « mbese Petero mugenzi wanjye, ko utahanye inabi? Ahubwo, umva ko abagore turi abanebwe, urareke ejo tuzagurane […]Irambuye
Uyu mugani baca ngo: “Yanyoye nzobya” wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w’i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: “Yabaye Sabizeze” Uwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w’akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n’ubushita buramwica, agwa i Remera rya […]Irambuye
Uyu mugani baca ngo: “Yigize syoli”, bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati: “Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!” Byakomotse kuri Syoli w’i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w’i 1600. Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda umuhigo, aba umuhigi […]Irambuye
Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya. Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo zizacyice. Ingabo zirahaguruka, zijya kwica Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara imanuka hejuru izica zose. Umwami arongera […]Irambuye
Mouammar Kadhafi, yavutse tariki 19 Kamena 1942 mu nkengero z’umujyi wa Sirte mu majyepfo ya Libya, izina rye Khadafi, arivana ku bwoko avukamo bw’aba « Khadafa » Akiri muto, ntiyabayeho mu buzima bwa gikire kuko se na nyina bari abakene, kandi baba mu butayu hanze y’umujyi. Mu mashuri mato ya Sabha, yatangiye kugaragaza ko afite inyota yo […]Irambuye
Twongere tubasuhuze bakunzi b’insigamigani kuri uru rubuga rwanyu ari na rwo rwacu. Nkuko dusanzwe tubagezaho insigamigani n’uyu munsi hari iyo twabateguriye. Usanzwe rero wumva bavuga ngo ibintu ni magirirane, yewe no mungo ubu bisigaye bikunze gukoreshwa ngo umugabo n’umugore ni magirirane. Ese waba uzi aho iyi nsigamigani yakomotse? Uyu munsi rero nibyo twifuje kubagezaho ngo […]Irambuye
Kuri iyi tariki y’uriya mwaka ubwo bamwe mu banyarwanda bafashe iyambere mu butwari bwinshi bakiyemeza kubohora igihugu, njye nsanga barimo n’ibigwari bimwe na bimwe. Hamenetse amaraso menshi, intwari zimwe zipfa kwikubitiro, ariko icyazihagurukije izasigaye zikigeraho. Ariko muzageze ku cyari kigamijwe, harimo abari kwigaragaza nk’ibigwari. Mu Kinyarwanda “Ikigwari” si igitutsi, ni ijambo rihwanye n’imigenzereze yawe. Kunyuranya […]Irambuye