Mu gitabo cyitwa: LA FRANCE AU COEUR DU GENOCIDE DES TUTSIS cyanditswe n’umugabo witwa: JACQUES MOREL uretse kuba ari igitabo gitanga amakuru ahagije kuri jenoside ubwo yaririmo iba kuva tariki ya 6 Mata 1994, iki gitabo kinatanga andi makuru kubyabanjirije ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi! Ku itariki ya 13/05/2011 umunsi uhura neza neza […]Irambuye
Uyu mugani, bawucira ku muntu babonye yihwabana agakabyo k’urukumbuzi ngo yimare nyirarigi (ipfa); niho bavuga ngo: “Yabiguyemo urwuba!” Wakomotse kuri Ruhashyampunzi rwa Lyaba mu Kabagali (Gitarama); ahasaga umwaka w’i 1400. Icyo gihe hari ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hakabaho itegeko rivuga ngo: “Ntihazagire umuntu uva mu rugerero adakuwe n’uwe; nka mukuru we, cyangwa murumuna we, […]Irambuye
Ubucuruzi n’ubucakara Abazungu bakoreye Abirabura (XV-XIX) Ku mateka azwi kandi avugwa n’abanyamateka bakomeye ku isi agaragaza ko umwirabura aho ava akagera akomoka ku mugabane w’Afrika. Nyamara usanga ku migabane yose y’isi uhasanga abirabura ndetse batari bake. Bimwe mu byatumye abirabura bagaragara ku migabane yindi y’isi itari Afrika, ni ubucuruzi bwabakorewe bakurwa muri Afrika bajyanwa ku […]Irambuye
Tariki ya 1 Gashyantare ni Umunsi Mukuru w’ Intwari; ubwo hizihizwaga uyu munsi hirya no hino mu midugudu itandukanye mu gihugu, i Remera ku Gicumbi cy’ Intwari ho hari hateraniye Imiryango y’ Intwari z’ U Rwanda mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro. Mu miryango yari iteraniye aho ku Gicumbi cy’ Intwari harimo umuryango w’ […]Irambuye