Digiqole ad

ILIBAGIZA umukozi wa UN i New York, umuhate n’inzozi bye byaha abandi urugero

Kuri iyi tariki ya 8 Werurwe Isi, n’u Rwanda by’umwihariko, irizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore. ILIBAGIZA Immaculée ni umunyarwandakazi ukorera ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, USA. Nyuma y’urugendo rurerure rukomeye rw’ubuzima, ubu, ubwe yageze kuri byinshi anabigeza ku gihugu cye cy’u Rwanda.

Immaculée Ilibagiza/ photo Internet
Immaculée Ilibagiza/ photo Internet

Ni muntu ki?

Ilibagiza Immaculee yavutse muri 1972 avukira ahahoze ari perefegitura ya Kibuye ubu ni Intara y’Iburengerazuba Akarere ka Karongi. Yavukira mu muryango w’abakirisitu w’abana bane; abahungu batatu Damascene ,Vianney na Aimable  nawe w’umukobwa. Umuryango wabo wari umuryango wifashije kuko ababyeyi be bombi  bari abakozi ba Leta.

Jenoside iba yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigaga ibijyanye na Electronic and mechanical engineering.

Genocide yakorewe abatutsi iba yari afite imyaka 22, yatakaje umuryango we; ababyeyi be na basaza be babiri (Vianney na Damascene) harokoka umwe (Aimable) wabaga mu gihugu cya Senegal.

Ilibagiza we yarokokeye muri Douche aho yari yihishe n’abandi badamu barindwi mu gihe cy’iminsi 91 ku mupasitori w’umuturanyi wari wabahishe.

Nyuma yo kuva muri iyo douche yagiye mu nkambi y’Abafaransa (French camp) yongera kuhava yerekeza i Kigali, aho yatangiye ubuzima bushya bwa nyuma ya Genoside aho yabashije gutekereza no kwakira urupfu rw’ababyeyi be na basaza be babiri.

Kubera ubushake n’umuhate, yageze ku ntego ye yo kuzakora muri Loni (UN),  yaje kubonamo akazi muri Loni ishami rya Kigali ari naho yahuriye n’umugabo we witwa Bryan Black,  Umunyamerika wari waje mu Rwanda gufasha gutangira International Criminal Tribunal for Rwanda.

Uretse kuvukira mu muryango w’abakirisitu Immaculee, ni umukirisitu gatulika yitagatifuza akoresha amasengesho, kwiga Bibiliya kuvuga ishapule ya rozari yisunze umubyeyi Bikiramariya, ibyo byose bimufasha kwegera Imana ari naho yakuye imbaraga zidasanzwe zo kubabarira abishe umuryango we.

Yamenyekanye cyane ku bitabo bitandukanye yagiye yandika mu bihe bitandukanye, icyakunzwe cyane cyitwa” left to tell”

Igitabo cye "Left to Tell" cyagurishijwe cyane muri Amerika
Igitabo cye "Left to Tell" cyagurishijwe cyane muri Amerika

Nyuma y’imyaka ine muri 1998 nibwo yagiye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika (USA) gukorera muri ku kicaro cya UN i New York. Ubu ni Umuvugizi mbwiraruhame (Public Speaker). Akaba n’Umwanditsi (Author) w’ibitabo nka “Left to Tell” n’ibindi bishya bibiri;”Led by faith” na “Our Lady of Kibeho”.

Mu mwaka w’ 2007 yahawe igihembo cya Mahatma Gandhi International (Mahatma Gandhi International Award) cy’uruhare rwe mu bwiyunge ahabwa n’impamyabushobozi y’icyubahiro na  Saint John’s University.

Mu mwaka wa 2007 yashinze umuryango w’impuhwe ufasha abana b’imfubyi mu Rwanda witwa “Left to Tell Charitable Fund to support orphans in Rwanda”.

Ubu ni umubyeyi w’abana batatu kandi afite byinshi byo kwigirwaho nk’umunyarwandakazi wanyuze ahakomeye ubu akaba afite uruhare mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi y'icyubahiro na St John University i New York mu 2009
Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi y'icyubahiro na St John University i New York mu 2009

Source: www.hayhouse.com

Umusomyi w’UM– USEKE.COM

0 Comment

  • umucamanza mukuru ni IMANA .ariko niba aribyo koko ibyo bakuvuga aribyo!!!urasa nabyo,nyagasani agufashe ntuzateshuke kubikorwa byiza.amen nishimiye ko tunganya imyaka kandi tukaba duhuje ibitekerezo byiza tudahuje ubushobozi.

  • Waouh,uyu mu maman ndamukunda cyane very intelligent,christian. komereza aho

  • God bless u sister!uri na mwiza ni nayo yayo!Nta kuntu wakwisunga Bikira Mariya ngo nawe akwime izo nema n’ingabire.Nsomye ibyawe nsesa urumeza umubiri wose.Icyaduha n’abandi nka we muri iki gihugu!

  • congrats Madam, keep it up

  • uyu mu Mam nda muzi neza, ibyo bamuvuzeho nibyo ahubwo ibyonzi birenze hari byinshi yakoze , aho muri USA yashishikarije abanyanrwanda babayo bafite umuti wo gufasha bakora asso yitwa INYANA ifasha imfubyi, akaba ariho bwambere na mumenyeye, ngewe nagize amahirwe yo kuganira nawe hamwe na famille yose Umugabo nawe nabane twarabonanye, ndi mubo yafashije kandi nanubu we stay in touch! vraiment ni umuntu wo kwigirwaho byinshi cyanee!!! yaranyubatse cyaneee peee afite le coeur peee!!!! Imana izamuhe imigisha!

    • Entout cas urakoze kuba uduhaye iyi temoignage Imana nimuhe imigisha kandi nawe urakoze kureconaissant

  • bon courage Imana ikurinde

  • Nuko madame uzaharanire ko umubiri wawe uguma kuba urusengero rw`Imana.Komeza imihigo !!!

  • GAPFIRA MU MWUKA UGAHAMBWA MU IJURU NIBA IBYOBYSE BAVUZE ARI BYAWE IMANA IGUKUBIRE KARINDWI.

  • Le seul juge au monde entier est le bon Dieu, et d’après la loi” la responsabilité pénale est personnelle et la responsabilité civile est définie par la loi”. donc faisons de bonne oeuvres sur cette terre et la récompense sera grande au royaume des cieux.

  • Urakoze cyane kuduha ubwo buhamya!Komereza aho.

  • good!this is really wonderfull!twese atubere urugero rero!Imana kandi niyo nkuru burya.

  • Ndabishimye cyane!!

  • Ndishimye cyane kandi Imana isingirizwe inema ntagatifu yahaye uyu muvandimwe nawe akayikundira akazikoresha. Nishimiye kurushaho uburyo yisunga Umubyeyi Bikira Mariya akaba yaramwanditseho n’igitabo. Ujya uza mu Rwanda se, nizere ko tuzaba turi kumwe i Kibeho kuri Assomption y’uyu mwaka. Yezu akurinde!

  • good work keep it up

  • Yeah iyi nkuru ni nziza, gusa icyo navuga nuko uyu ubuzima bwo muriyisi arabuzi nkurikije inzira yanyuzemo icyitwa umubabaro arakizi. Niyo mpamvu ari gukorera ijuru, Imana izabimufashemo.

    Ariko tugiye kureba imihate (efforts) yakozwe, umwanya wa mbere nawuha ingabo z’Inkotanyi kuko amateka y’izi mfura mpora nibuka, numva nkozwe ahantu, mbega urukundo, mbega ubutwari!!! nihehe wigeze ubona umuntu akwitangira ntaho akuzi?

    Gusa Igihugu kigeze kure heza kdi urugendo rurakomeje ntakabuza ikivi tuzacyusa nidukomeza gushyira hamwe!!

  • Iyi nkuru ni nziza cyane!ubuhamya si ukugaragaza uko umuntu ateye gusa,ahubwo no kuba ari urugero rwiza mu kuzamura imibereho ya benshi ni byiza cyane!Imana ikomeza kumwongerera ibyiza byinshi kandi ajye anagaruka cyane gusura urwamubyaye!Congz Madam

  • Imana igukomeze,none se ntakuntu wazaza mu Rwanda uka organisa ibiganiro ukutwigisha,turagukeneye ufite byishi cyane byadufasha twe abanyarwanda,uhorane n,imana

  • Ndanezerewe cyane n,ubuhamya bw,uyu muvandimwe cyane cyane nshimishijwe n,uko yisunga umubyeyi avuga Rozari.kuko nanjye namenye ko Rozari ifite ibanga ryihariye yahinduye imibereho yanjye ubu mfite ubuhamya bukomeye nkesha kuvuga Rozari.

  • Hakenewe nabandi nkawe kugirango turusheho guter’ imbere byimazeyo kandi ndabizi imana izabikora, namwe kandi mukomerez’ aho, kandi imana ibarinde numuryango wanyu!!

  • Nanjye nti: Komeza Imihigo! Uduhaye urugero rwiza. Natwe rero nahacu ho kukwigiraho byinshi harimo nu kubabarira tubifashijwemo n’inema y’Imana. Mwamikazi wa Kibeho. udusabire

  • Nshuti basomyi,inkuru ya Immaculée harimo
    byinshi byubaka,nko kubabalira ariko hari
    mo n’ibindi satani arimo yongeramo kugiran
    go agwize abafana,satani n’umubeshyi kandi
    mureke tuvuge ukuri kw’ijambo ry’Immana mu
    rimwese uzanyereka aho ijambo ry’Immana ri
    twereka ishapule azansubize,kugirango bitworohere,turebe muri exode chap.20-1à18
    ubishobora asome chapitre yose.Ikintu cyosekitari muijambo ry’Immana tugishakira
    iki?MAZE UHITEMO UBUGINGO UBONE KUBAHO.
    Kandi ngo rangamira ubwami no gukiranuka K
    w’Immana ibisigaye uzabyongererwa.Sha Uriya Immaculée ndamukunda pe doreko n’ibibazo byacu bijya gusa ariko ndamwinginze ngo Yakire agakiza kabonerwa
    mu mwami Yesu.kandi aribugufi kuza kujyana
    itorero,aho impfubyi zitazongera kurira ukundi.azasome testimony ya Mme Christine
    Nyakamwe muriwww.jesus.rw.yakire Yesu byu
    kuri kandi by’umwihariko apana comedies zo
    kwa satani.Immana iduhumure amaso tuyimenye bitari ugukina.

    • Nshuti yanjye reka ibintu by’imerere tubireke.Ishapule ifite akamaro gakomeye bizwi n’abayivuga.ikomereze imyemerere yawe n’ibikorwa byawe byiza.

    • Nukuri Berwa, sa n’izina ryawe ureke ibyo satani akuzanyemo. Biragayitse kubona ugaragaza ko uwo mudahuje ukwemera aba adatunganiye Immana.Ntabwo ngutegetse kwemera Ishapure, ariko abayemera nabo bafite impamvu kandi ntawe ukora icyo adafitemo inyungu.Ubu se ibyo ukora byose ubanza kureba muri Bibliya? hari Abagatulika batavuga ishapure, burya bose siko bayizi, ariko uwayimenye ntazayivaho kuko azi inyungu akuramo, cyane cyane ubuvugizi bwa Nyina wa Jambo. Birashoboka ko wumva utabukeneye, ikomereze kuko we yatowe n’Uwaturemye ntateye nkatwe, nabamurwanya arabavugira iyo bikenewe, mbese ni nk’Umwana we.Waba se uharanira kuzamusimbura? Uriya Immana yamuremye arumwe atagira icyaha,iramutegura kugirango imunyuremo igere kumuntu. Ntakibi rero muntu nawe amunyuzeho agana Uwamuremye.Jya ureka kwishyiraho urubanza,ngo woshye n’abandi kugukurikira. Icyo Immana igusaba hano mw’isi n’urukundo, nubishobora ikizami cyayo uzaba wacyujuje, ibindi byose ushyire iruhande kuko byazanywe n’inda zacu. Urakoze kubaha ukwemera kw’abandi nabo bakirinda kunegura inzira wanyuzemo.Ese Yesu azahana abanyuze kuri MAMAN we?

    • Berwa,ni ukuri ibyo wavuze ni byo ariko hari aho ntemeranywa nawe,aho uri kubuza Immaculee kuvuga ishapule!!!urasa nk’aho utemera imyemerere y’uwo mudahuje kwemera!!!!nonese nkwibarize,niba utemera ko abavuga ishapule nabo bafite ukwemera kwbo kandi ko ugomba kubibubahira ubwo ushobora kwemera ko abambara ingofero kubera ukwemera kwabo kubibategeka nabo bari mu kuri?numvise uzi gusoma,niba wubaha ko buri wese agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we uzasome neza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu uzasanga twese ku myemerere yacu tungana……..usibye kandi ko noneho ahubwo kutagira imyemerere imwe byakagombye kutubera byiza kuko bidufasha gusangira ibitkerezo bitandukanye hakurikijwe imyumvire ya buri wese kurusha uko twagira imyumvire n’imyemerere imwe twese bishobora gutuma abantu duhora ahantu hamwe nta ku avansa bibayeho,kandi ndacyeka ko ntawakwishimira ko ibyo bibaho……..kuko n’ibyo twita iteramberer(development) ribaho kuko habayeho guhuza imyumvire n’ibitekerezo biandukanye by’abantu bafite imyemerere itandukanye……so,rero ndumva icyo nakugiraho inama nk’umunyarwanda ni uko wakubahira buri wese imyemerere ye kuko ntaho byaba bitandukaniye n’uko waba ucuruza warangiza ukavuga ko uteka we nta kamaro afite!!!!!!!!Nyagasani abane nawe kandi Imana ihe imigisha n’amahoro u RWANDA.

  • Iyi nkuru ndayishimye cyane, uyu mudamu umuntu yamwigiraho byishi kd byiza.

  • KWIHEBA NI BIBI MU BUZIMA, UYU MUDAME YATUBERA INTANGARUGERO MU BUZIMA BWACU BWA BURI MUNSI. NKWIFURIJE AMAHORO Y’IMANA N’UMURYANGO WAWE. NTA BWO NKUZI ARIKO IBYO NASOMYE BINTEYE KU GUKUNDA NO KU KWIGIRAHO IBINTU BYINSHI

  • ni byiza Imana yamurinze yarifite impamvu birakwiye ngo imiinsi asigaje yo kubaho azayikoremo ibyubutwari birenze ibyo yakoze mu gihe gitambutse

  • IGISHIMISHIJE NUKO YAKOMEJE GUTEKEREZA KUGIHUGU CYAMWIBARUTSE,KANDI KUBA YARABASHIJE KUBABARIRA NIBYIZA KURIWE KANDI NABATARABISHOBORA NTAWABANENGA KUKO HARI NABATAREMERA IBIBI BAKOZE

  • nanjye nshimye uyu mudame cyane ni intwari kandi yanze kwiheba cyanacyane ko yiyegereje imana ikaamukomeza.
    twese tumwigireho bizadufasha.

  • courage my sister i wish you all the bests

  • wamumamawe imana izakurinde ibihebyose wowenabawebose

  • Well done! Keep it up. Abanyarwanda dufite role models benshi muri twe. Niturebe ibyiza byinshi twifitemo maze tubyubakireho twizeze imbere. Imana ikomeze itube hafi.

  • IMANA YAKURINZE IZAKUBA HAFI UKOMERE, KANDI URUSHEHO GUKORA IBINDI BIKORWA BYIZA,TUZAKWIGIRAHO>

  • Muzajye mudushakira aya makuru ni meza nuguyeyo afite akanya akamuganiriza burya ngo ubwenge burarahurwa

  • Ni byiza ko yashoboye kwifasha,ariko email address yaboneka gute ngo tumwibarize ibystubojhora

  • Imana izakomeze ikurinde kandi ujye uyishima cyane kuko hari impamvu Imana yagushigaje,iyo mpamvu ntayindi nukugirango ubere urugero rwiza abandi banyarwanda ndetse n’abatuye isi.twifatanyije nawe kwibuka abawe twigira ku mateka kugirango twubake ejo hazaza heza.

  • nibyiza kutaba imbata y’amateka ahubwo ukagira intego nziza wifuza mu buzima, uYigeraho, but ibyo berwa avuga n’ukuri mwibuke ko icyibazo dufite atari imyemerere but kumenya ibyo dukwiye kwemera IBYO aribyo.YESU YARAVUZE NGO NIMUMENYA UKURI MUZABATUKA. PETERO NAWE ARAVUGA NGO ESE BIDUKWIYE KO TWUMVIRA ABANTU CYANGWA TWUMVIRE IMANA. NAHANYU RERO KANDI MWIBUKE KO IGITUMA TWIYUNGA N’IMANA ATARI IMIRIMO AHUBWO KWIZERA IJAMBO RYAYO EN ENTIER. NONE RERO MUHITEMO “UKURI”.NAHO UBUNDI TUZABATUKA KANDI IBI NTIBYABUJIJE YESU KUBIZIA

  • Dear Immaculee,

    Nyagasani akomeze abane nawe. Agufashe muri byose, hari impamvu Uwiteka yakurokoye. Komera, muracyari kumwe na Yezu. Alpha.

  • Birashimishije cyane kumva umutegarugori,wagize umuhate ungana gutyo,ndumva ari ntambwe ikomeye ndetse ni nurugero rwiza tugomba kugenderaho.IMANA ikomeze imurinde ndetse numuryango we wose.

  • Courage my sister i wish you all the bests

  • ankoze ku mutima ibikorwa bye ni ingirakamaro tumwigireho.

  • uyu mu byeyi imana izamuhe umugisha natwe bitubere urugero rwiza Imana idusaba no ku babarira abaduhemukiye imfubyi zikuremo isomo ntizikihebe imana irazikunda zijye zigiririra ikizizere imana irazizi hariho umunsi amarira azasimburwa n’ ibyishimo abacu twabuze tuzababona mu ijuru dukomere imana iratuzi kandi iradukunda.

  • vraiment, ndishimye kuba ari umuntu ukunda gusenga kabisa. Uriya afite byose kuba ari umukristu.

  • umubyeyi nkuwo muge mumusabira umugisha kubabishoboye kuko nimpano iruta izindi

  • nibe nawwe yageze iyo ajya ubundise ni gute atababarila ngewe ndumva ntacyo bindebaho ibyo kubabarila nabona abange se?

    • Ihangane,kwakira ibyakubayeho no kubabarira ni urugendo rurerure ntabwo wahita ubishyira mu bikorwa kano kanya.
      Ariko icyo nakugiraho inama n’uko kubabarira yego biragoye ariko ni wowe biruhura umutima n’uwaguhemukiye ntahore abona ko umerewe nabi nyuma yo kuguhekura no kuguhemukira.Ni urugendo rurerure n’amasengesho menshi kuko ufite benshi muhuje amateka n’inzira ndende wanyuze.Komera ndagukomeje kandi nkwifurije gutera imbere

  • Yezu akuzwe rwose yakubaye hafi kugeza magingo aya kandi nawe warabimenye urashima kandi noneho umubyeyi Bikiramariya agutera inkunga komereza aho kandi natwe akomeze adutakambire ubutaretsa ku mwana we!komeza usabire igihugu cyakubyaye .big up sister

Comments are closed.

en_USEnglish