Digiqole ad

Ikibuye cya Shali ntikitaweho nk’ibindi byiza nyaburanga

Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, neza neza aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare-Akanyaru werekeza i Burundi.

Abaturage bavuga ko rikura, nyamara ari isuri ijyana umusenyi urikikije
Abaturage bavuga ko rikura, nyamara ari isuri ijyana umusenyi urikikije

Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini,dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini.

Ikibuye cya Shali kivugwaho inkomoko zitandukanye, iz’ingenzi usanga zishingiye ku mwami Ruganzu Ndori.

Abantu bamwe bemeza ko ku gihe cy’umwami Ruganzu Ndori, igihe uyu mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo ku murwanya, bamwoherereza uruziramire (inzoka) runini ngo rumubuze gukomeza.

Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya nagato urwo uruziramire, mu gihe ngo bose bari bahunze yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, maze ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.

Abandi bantu bo bavuga ku bwami bwa Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo. Uko rwangizaga ibi byose niko rwanabuzaga abahahita kujya gutura umwami Ruganzu.

Aha hejuru risadutse,abaturage bavuga ko ari umurizo w'uruziramire
Aha hejuru risadutse,abaturage bavuga ko ari umurizo w'uruziramire

Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire maze ruhungira mu mwobo wari uhari. Ngo Ruganzu yafashe ibuye aripfundikiza wamwobo rwahungiyemo, afata n’irindi kandi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga.

Niyo mpamvu bamwe mu bahaturiye bavuga ko ibi bibuye biramutse bivuyeho, rwa ruziramire rwagaruka rukamira abahaturiye rukanangiza umutungo wabo.

Abahaturiye bemeza ko iri buye rihora rikura, mu gihe bigaragara ko ari isuri igenda ivanaho umusenyi wari urikikije. Kuri iri buye nta bamukerarugendo bakunze kuhasura, abahazi nibo bakunda kuhasura no kujya kwiyumvira amateka  y’ikibuye cya Shali.

Ikibuye cya Shali,bivugwa ko cyakomotse ku ibuye Ruganzu Ndori yapfundikije umwobo uruziramire rwahungiyemo
Ikibuye cya Shali,bivugwa ko cyakomotse ku ibuye Ruganzu Ndori yapfundikije umwobo uruziramire rwahungiyemo

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abanyamateka rwose nibareke kuvuga ibyo batazi ahubwo basobanuze impuguke muri geologie bazabasobanurira ibyo bafiteho iurujijo

    • iri buye ni danger! buriya ba mukerarugendo bahasuye Leta yahita yimura abaturage bahegereye maze bakibonera ku kunyu!

  • Yewe abantu bakera nabo bagiraga utwabo dushya

  • None se ko batatubwiye uburebure bwaryo ngo tumenye niba hari ikidasanzwe cyaryo mu bunini kuko ndeba mu mafoto ringana nandi yose.

  • ariko njyewe ndumva hakorwa ubushakashatsi bw’imbitse kugirango tumenye neza amateka y’iribuye,wasanga ryakurura ba mukerarugendo kubera imiterere yaryo n’inkomoko yaryo.ntiduhinyure cyane ko ntacyoturiziho

  • Iki kibuye gisa neza cyane nicyo muri Namibia ho n’abiri apima 500kg rimwe rimwe,bavuga ko yavuye mu ijuru les geologue bakavuga ko ari meteorites zahaguye,birashoboka ku “Ikibuye cya Shali” kuko ari version belge(Universite de Louvain)

  • AHUBWO HARI NAMAJANJA YIMBWA ZA RUGANZU NDETSE NIKIBUGUZO YAKINAGA.HARI NAHANTU BAVUGA KO ARIWE WAHAKANDAGIYE.MBESE MUZAZE MWIHERE AMASO JYEWE NDAHATURIYE BYOSE NARABIBONYE KANDI KUBIREBA NI UBUNTU

  • ok murakoze natweiburasirazuba muzaze tuberecye agasozi kanyirabiyoro nurutare rwaruganzu.murakoze

  • nibyiza kutugezaho ibyiwacu tuzahasura

  • Nibyiza ibyo byiza nyaburanga, nuko abanayarwanda tutabisura

Comments are closed.

en_USEnglish