Digiqole ad

Twibukiranye udukuru two mu mwaka wa 5: Ubwenge bwa Bakame

Ururimi ni igicumbi cy’umuco, UM– USEKE.COM twiyemeje kujya tubibutsa inkuru zimwe na zimwe zitwibutsa umuco nyarwanda n’imyigire yo mu bihe byashije. Bamwe muri twe izi nkuru nizo twigiyeho gusoma no kwandika. Twabahitiyemo inkuru yigwaga mu  mwaka gatanu w’amashuri abanza.

Ubwenge bwa Bakame

Umunsi umwe Bakame yasanze umugabo w’umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti « ubwenge bwawe butuma utegeka iri shyamba n’ibirituye, none reka ngire icyo nkwisabira.

Uwo mugabo abaza Bakame ati «urifuza iki?» Na yo iti «ndagusaba ko unyongerera ubwenge kugira ngo mburushe izindi nyamaswa zose.»

Umugabo amaze gutekereza arayisubiza ati «enda iki giseke uzanyuzurizemo inyoni, iki cyansi uzanyuzurizemo amata y’imbogo, uzanzanire n’inzoka ireshya n’iyi nkoni. Nubibona, uzaze nkongerere ubwenge. »

Bakame ibatura ibyo bintu uwo mugabo yari ayihaye, ijya ku mugezi aho inyamaswa zose zikoranira zishotse. Amashoka ageze, inyoni ziza ziririmba umusubizo, maze Bakame isohoka aho yari yikinze, irivugisha iti « ashwi da! Ntibishoboka kuzura aha! Yarambeshye!»

Inyoni zibyumvise ziti «Bakame uravuga uduki?» Bakame iti « hari uwambeshye ngo mushobora kujya muri iki giseke mukacyuzura; ariko jye ndabona bidashoboka.» Inyoni ziti «genda Bakame uri umunyamashyengo! Reka tukwereke!» Iya mbere irinjira, iya kabiri yicokamo, iya gatatu itaho, bityo bityo kugeza igihe igiseke cyuzuriye. Nuko Bakame ikubitaho umutemeri, irarumya, ihisha igiseke iruhande rw’umugezi, irinumira.

Muri ako kanya, imbogo na yo irashoka. Bakame iyibonye iti «yoo! Yewe ga Baka! Mbega ngo abantu barakubeshya! Ibi bishoboka bite? Nabyemera nte?» Imbogo irayisubiza iti « uravuga uduki Baka?» Bakarne iti «ndeka ntibishoboka!» Imbogo iti «ese ni ibiki? » Bakarne iti «nateze n’umuntu anyemeza ko ushobora kuzuza iki cyansi amata da! Ariko jye mbona ko bidashoboka.» Imbogo iti «ishyengo ryawe ndarizi!» Bakame izunguza umutwe iti «ntibishoboka rwose!» Imbogo iti« reka nkwereke.»

Nuko igira itya ihagarara hejuru y’icyansi, yivuruganyirizamo mu kanya kiba kiruzuye. Bakame iti «uransinze koko!» Iherako iterura icyansi igishyira iruhande rwa cya giseke cyuzuye inyoni.

Bidatinze inzoka iba irashotse. Bakame iyibonye itangira kwiteresha intambwe kuri ya nkoni, imwe, ebyiri, eshatu…. Iti «ndiruhiriza ubusa, ntibishoboka!» Inzoka irahagarara, ibaza Bakame iti «bite Baka ?» Na yo iti «reka numiwe! Umuntu yambwiye ko ushobora kureshya n’iyi nkoni kandi nsanzwe nkuziho ubugufi.» Inzoka ikubita agatwenge! Iti« ibyo na byo!»
Iherako yirambika iruhande rwa ya nkoni. Bakarne ntiyazuyaza ihita iyihambiraho.

Nuko ifata ibyo yatumwe byose irikorera no kwa wa muntu. Abibonye arumirwa! Amaze kwiyumvira, abwira Bakame ati «nkongereye ubwenge ku bwo ufite naba ndi igicucu! Gumana ubwo ufite burahagije.» Nuko Bakame ibonye ko hariho izindi nyaryenge ziyirusha, yikubura ishengurwa n’ishavu ry’uko yagokeye ubusa.

UM– USEKE.COM

20 Comments

  • UYU MUGANI UNYIBUKIJE UMUHUNGU WAGIYE GUSURA UMUKOBWA MURI “VIET (UNR/NUR)”, MAZE UMUKOBWA ARAMUBWIRA NGO ;”WOWE NARAKUMENYE UMEZE NKA YA BAKAME YABWIRAGA INYONI NGO NTIMWAKWUZURA IKI GISEKE” !!!!!

  • yewe uyu mukobwa nawe yaciye uyu musore intege ubuse ntiyahise ataha da? uyu mugani wararyohaga kweli kabisa

  • Ndabashimiye cyane, mujye mugerageza mudufashe kurubungabunga kuko mbona rwaramaze konwa n’izamahanga. Muzaduhe na ya myandiko yo mu wa mbere itagira ibihekane, Imana ibahore hafi ntimukagire icyago.

  • Mbega byiza!!! Ariko se kuki ministere y’uburezi yashatse guhindura izi mfashanyigisho? Birababaje kandi bazabitekerezeho bagarure utu dutabo twatumaga abana bakunda gusoma kandi bikabafasha

    • Ariko se koko Leta yasanze ayahe makosa muri iyi migani kugeza ubwo yaba itakigishwa mu mashuri abanza nayisumbuye? Ni ukuri ibi bintu byatumye abana batamenya imigani n’ikinyarwanda muri rusange! Rwose twikosore, murabona aka kagani kataryoshye? Kanogeye amatwi pe!

  • ibyo birashaje pe

  • ni byiza cyane ko na barumuna bacu bamenya amateka ya kera ariko tujye tuvuga no k’umuco nyarwanda w’ubu tuwusanishe n’uwa kera turusheho kumenya uko umuco wacu uhagaze.MURAKOZE CYANE KANDI TURABAKUNDA!

  • ehhhh! mbega byiza ibi ngewe binyereka umuhate n’ubuhanga abanditsi bakera bari bafite kuko ubona ko inkuru bakoraga ziifitemo ubuhanga buteye ubwoba

  • NDANEZEREWE KUKO NIBUTSE UBURYOTWAWIZE NIBUKA NABO TWIGANYE KUKO TWARAWUKUNZE

  • ewana utakwibuka uyumugani yabayibagirwa bitabaho gusa ndanezerewe cyane mukomerezaho ndabashimiye.

  • Murakoze cyane kutwibutsa udukuru two mu bwana! dutegereje n’utundi twinshi!

  • Ndabasuhuje cyane, nshimishsijwe n’utu dukuru nari narabuze aho nadukura none mbonye aho nzajya mbariza. mu byukuri utu dukuru turimo ubwenge bwinshi ubu ndi mukuru nibwo ngenda nsobanukirwa neza imyigishirize yo hambere murakoze.

  • Harakabaho umuseke.com watekereje kuduha utu dukuru,muzaduhe[muzadushakire] n’UMUGANI W’ABIDISHYI.

  • Muragenda mudushimisha cyane kdi mukatwibutsa hambere tukiri bato ndetse mukanatwibutsa ubuzima bwo hambere iyo mu byaro byacu.

  • UM– USEKE mugize neza cyane ! mwerekanye ko umuntu arusha cyane izindi nyamanswa zose zo kw’isi !kdi munyibukije urungano rwanjye kuri Primary !

  • mutubabariye mwazarwibutsa indirimba yatakaga u rwanda yabaga mugitabo cyuwagatatu yitwaga turate rwanda nziza

  • Ni byiza pe!!!

  • MURAHO?Umuseke reka tubakunde ni mu gihe.Iyo buri wese asubije amaso inyuma asanga ibyo mutangaza byubaka umuryango munyarwanda.Binyibukije ukuntu nakunze ishuri kubera utwo dukuru twabaga tunogeye amatwi.na matin d’afrique muzayidushakire.ndibukamo DADO ET SES SOEURS,LA FEMME ET LE LION,n’izindi.Ndabemera.mukomereze aho.jef M.

  • Sha ntimugasaze pe! Nanjye mbe nka Kanakuze, ikosa babonye muri ziriya nkuru ni irihr bituma abana bacu batazi guandukanya n’inyuguti? Batubabariye bazisubizaho, bityo abana bacu bakiga babikunze.

  • EGA ba ratubesha nonese nakoriku kugira vugane ninyamaswa
    Nonese bakame iravuga ko ari nyamaswa??????????????????¿¿¿¿¿
    Wawu ni.musubize kabisa shizeho$5000 byamado rari.

Comments are closed.

en_USEnglish