Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?» Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro ?» Baramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, ntimushaka […]Irambuye
Uyu mugani bawuca iyo babonye abantu basahinda bateye imvururu,ni ho bavuga ngo “Bateye rwaserera!”Wakomotse kuri Rwaserera w’i Rusororo mu Rukaryi (Kigali); ahagana mu mwaka wa 1700. Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima Rujugira, maze hatera akanda k’inzara kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukaryi n’u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’inzara karahava. Mu Rukaryi, i […]Irambuye
Abanyarwanda iyo bajyaga gukora igikorwa icyo aricyo cyose,guhiga,ku rugamba,gukora ubukwe n’ibindi cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye;bagombaga kubiraguriza kugirango bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo inzitizi,bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugirango bizatungane aribyo bitaga guhabwa insinzi. Kuraguza rero bikaba byarafatwaga mu gihe cya kera nko kubaza,cyangwa se gusesenguza cyangwa guhanuza ku bakurambere kugirango umenye niba […]Irambuye
Kuva mu bihe bya kera abageni bitwaga ba Mukobwajana,Mutumwika n’andi mazina aganisha ku nka bikaba bigaragaza rero ko ababaga bafite inkwano kuko hari n’abasabaga abageni ariko nta nkwano bafite, bakwaga Inka cyane cyane kuko nta mafaranga yabagaho.Muri ibi bihe tugezemo byo bakwa inka,amasuka, amafaranga; abatabifite bagatenda. Uwo muhango wagendaga ute ? Iyo inka bakoye yageraga iwabo […]Irambuye
Abanyeshuri 70 bibumbiye mu muryango AERG-INES, kuri uyu wa 06 Kamena 2012 basuye inzibutso za jenoside za Ntarama, Nyamata na Gisozi. Nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’uyu muryango Mudatsikira Jean -Leon ngo icyari kigamijwe bategura urwo rugendo ni ukunoza isesengura batangiye ku buryo butandukanye jenoside yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu; gukusanya ubuhamya bw’abanyamuryango hagamijwe kugaragaza […]Irambuye
Umuryango w’abakobwa bacitse ku icumu rya jenoside yakorerwe abatutsi bize muri FAWE Girls School bibumbiye mu muryango TURIKUMWE Family, bateguye igikorwa cyo kwibuka abatutsi b’igitsinagore bishwe bangirijwe imyanya ndangamyorokere. Mu kiganiro UM– USEKE.COM twagiranye n’umwe mu bahagarariye uyu muryango, Vanny Katabarwa, yadutangarije ko ibyabaye birenze ubwicanyi ko ahubwo ari n’uburimbuzi ndenga kamere, akaba ariyo mpamvu […]Irambuye
Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hilya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye.. Nkuba abaza Gikeli ati:”ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he ? Ubutemesha iki ? » Gikeli ati […]Irambuye
Basomyi b’urubuga UM– USEKE.COM, nkuko mumaze kubimenyera, twibukiranya udukuru ndetse n’utugani two hambere dore ko byagaragaye ko benshi muri twe tuba tudukumbuye ndetse bikatwibutsa ubuzima ndetse n’imitekerereze ya cyana. Imyigire yo hambere itandukanye n’iyu niyo mpamvu hari tumwe mu dukuru twagiye twifashishwa mu myigire cyane cyane yo mu mashuri abanza, ariko ubu tutakirangwa mu bitabo […]Irambuye
Muhirwa Terence ni umunyamakuru wa Radiyo Salus ukunda gukora ibiganiro ku mateka n’umuco. Ibi yavivuze nyuma yo guhabwa ibihembo nk’umunyamakuru witwaye neza kurusha abandi mu gukora inkuru zivuga ku muco. Ibi bihembo yabishyikirijwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku mugoroba wok u itariki ya 3 Gicurasi 2012. Muhirwa ati: “ubusanzwe amarushanwa nk’aya atanga ibihembo ku banyamakuru ni […]Irambuye
Imyigishirize y’ubu itandukanye n’iya kera abize kera hakiriho imyandiko nk’iyi bajya bakumbura utwandiko n’udukuru bigiye biga kera dore ko batwigaga bakiri bato bityo ibyo umuntu yize akiri muto kubyibagirwa ntibipfa koroha. Uyu mwandiko wigwaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ese wowe warawize? Ese ukwibutsa iki? Umunsi wa mbere w’ishuli Kera nkili mu mwaka wa […]Irambuye