Umuco wo Kuraguza
Abanyarwanda iyo bajyaga gukora igikorwa icyo aricyo cyose,guhiga,ku rugamba,gukora ubukwe n’ibindi cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye;bagombaga kubiraguriza kugirango bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo inzitizi,bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugirango bizatungane aribyo bitaga guhabwa insinzi.
Kuraguza rero bikaba byarafatwaga mu gihe cya kera nko kubaza,cyangwa se gusesenguza cyangwa guhanuza ku bakurambere kugirango umenye niba gahunda uteganya gukora nta nzitizi cyangwa se ibihato zizagira ukabasaba kugutsindira abanzi,kugutsindira abagome kugutsindira abambuzi no kugutsindire abajura muri izo gahunda zawe zose.
Ese uwo muhango wakorwaga ute.
Muri rusange iyo wajyaga kuraguza wagombaga kujya kureba umupfumu wafatwaga nk’umuhanuzi ,ukamugezaho gahunda zose uteganya,ubundi akakuragurira akoresheje inzuzi;zakwera ukaba ufite amahirwe muri gahunda zawe,zakwirabura ukaba nta mahirwe ufite muri izo gahunda ukaba wazireka cyangwa se akagushakira insinzi yo kugirango izo gahunda zawe zizagende nkuko ubyifuza.
Mu Rwanda rero baragurizaga ibintu byinshi birimo ndetse niyo bajyaga kugushinga imirimo bagombaga kujya kuguhanuriza (kukuraguriza)cyangwa se kubaza abakurambere kugirango barebe niba uwo murimo uri bu kwerere(bari busange ugukwiriye koko) cyangwa uri bukwiraburire(bari busange utawukwiye),bakabona kuwugushinga cyangwa bakawukwima kubera ibyo i ndagu yabaga yerekanye.
Muri byinshi baragurizaga rero harimo no gusaba umugeni.
Iyo bajyaga gusaba umugeni; babanzaga Kumuraguriza ngo barebe ko adafite amaraso y’indurwe(amaraso asama) bagahanuza ko uwo mugeni atazabazanira ubujyahabi n’ibindi.
Mu kuraguriza umugeni; bajyanaga imbuto n’inkoko bakayuhira (Amacandwe y’umuhungu) bakayibwira bati: Mana y’i Rwanda, ndahaguruka nkajya gusaba Nyiranaka mwene Naka, ntansame, sinzire uruhanga rwe, sinzire ko twararanye, sinyagwe n’amaherere; nusanga ntabizira, were “. Inkoko bakayibaga; iyo yirabuye cyane baramureka, n’iyo yeze cyane barayireka. Iyo yeze gato, bayikurikiza inzuzi n’ingimbu; byera byose,bakabona kumusaba.
Ibi bikaba byerekana ko abanyarwanda bitwararikaga muri byose kandi batapfaga kugira icyo ba kora batabanje kukiraguriza (kubaza cyangwa guhanuza) kugirango bamenye ko kiri bugende neza cyaba gifite inzitizi bakazishakira igisubizo gihamye aricyo bitaga intsinzi.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Kamichi LOOOOOOOOOOOOOOL
Ubu ni ubujiji kweli
biva kuri ca depend
RWOSE ABAKERA NTIBARI BAZIKO IMANA ISHOBORA BYOSE.UBU KURAGUZA BYARAGABANUTSE.NAWE WARAGURA KUKO AKENSHI BARABESHYA.
Ugira ngo byarashize se? Kandi ikibazo ni uko bikorwa n’abakomeye!!!!Gusa ariko ni values zacu kuko n’ubukirisitu ntiwamenya wasanga bubamo kuraguza bya burayi!
aha bakabaza n’Imana nabo bari baziko Imana ishobora byose nubwo itabashyigikira mu kwishakira inzira.Gusa yarabakundaga
Ntutekereze bari injiji kuko bari bazi Imana gusa uburyo bwo kuyisenga butandukanye n’ubwubu?None abubu babikora bo wabita ngo iki?Erega les idoles ni nyinshi kdi wasanga ahari buri wese ashobora kugira iye?
Icy nemera ni uko kuraguza ari ngombwa kuko nibyo dukora byose mu gisirimu bisa no kuraguza,ahubwo ni uko haje aba beshyi benshi naho ubundi uwabona umupfumu usobanutse azndangire.
Comments are closed.