Digiqole ad

Bigenda bite mu muhango wo Gukwa?

Kuva mu bihe bya kera abageni bitwaga ba Mukobwajana,Mutumwika n’andi mazina aganisha ku nka bikaba bigaragaza rero ko ababaga bafite inkwano kuko hari n’abasabaga abageni ariko nta nkwano bafite, bakwaga Inka cyane cyane kuko nta mafaranga yabagaho.Muri ibi bihe tugezemo byo bakwa inka,amasuka, amafaranga; abatabifite bagatenda.

Umuhango wo gukwa mu Rwanda ugenda uhindura isura/ photo globalgrassroots.org
Umuhango wo gukwa mu Rwanda ugenda uhindura isura/ photo globalgrassroots.org

Uwo muhango wagendaga ute ?

Iyo inka bakoye yageraga iwabo w’umukobwa ; baheragako bakayirasa, ikiremve bakakirya, yaba ikamwa bakayikama, bakayinywa amata, ngo ejo batazavaho bibagirwa bakayikamira undi batari bayinywa, ngo kirazira. Umuntu wakoye inka, hanyuma agapfusha sekuru cyangwa nyirabukwe, iyo bajyaga kumwerera, batumizaga amata ya yanka, ngo na yo ize kwera, kuko iyo nka batayizanye ngo amata yayo acundwe mu yandi y’ubwere, ngo bacaga ukubiri na yo, nta muntu w’aho, ari se, ari umwana, wayinywaga amata, ngo barahumanaga; naho iyo yereye hamwe n’andi, amata yayo yaranyobwaga ntakizira.

Abandi b’abatunzi cyane, bazanaga inyana ebyiri, ishashi n’intoya. Bagahitamo inkuru, intoya igasubirayo, ikazagaruka iherekeje umugeni.

Inyana bajyaga gukwa, barayicaniraga, iyo yageraga iwabo w’umukobwa, musaza w’umukobwa yazanaga icyansi akayikama agapfuriramo ubwoya, ngo ni amata, agahereza se w’umukobwa. Birumvikana ko mu by’ukuri, nta mata iyo nka yabaga ifite, ariko byabaga ari ukurangiza uwo muhango wo kuzaba imbyeyi.

Uwazaga gusaba, yicaraga mu mfuruka yo haruguru, usabwa umugeni akicara mu mfuruka yo hepfo, abandi bazanye n’usaba babicazaga mu muryango no mu rugo.

Iyo usaba yageraga aho agiye  nijoro, yicaranaga na nyir’urugo mu kirambi, abandi bazanye na we, ntibarenge inkingi ya mbonabihita, babicazaga mu muryango.

Mu batunzi, ni inka yajyaga gutebutsa, ikagenda yitwa n’inkwano. Abatebutsaga barayijyanaga bagera hafi y’urugo bagatuma bakabitegura, bagasasa ibirago; byarangira bakabahamagara, abagore n’abakobwa bari aho bakabasanganiza impundu. Bagahabwa inzoga nyinshi; nuko…

Usaba ati: “Maze iminsi, mwarabajije, none nimumbwire niba munyima munyime, niba mumpa mumpe “.

Nyir’urugo ari we nyir’umukobwa ati: ” Nakubwiye ko nzabaza abavandimwe n’inshuti, none barampakaniye ngo nta cyo twigeze dupfa, umugeni ni uwawe nta handi tuzamushyingira; icyakora ni muto, ntarakura wigira ubwira “.

Usaba ati: “Urampemukiye, kandi ari byo twari twarasezeranye, n’inzoga zirahiye, nararangije, none se ko wari wambwiye ko uzabaririza, aho none nta cyaha nzira ?  Unsezerere ahubwo.”

Nyir’umukobwa ati: ” Genda umare iminsi umunani “.

Usaba ati: “Sinarindira iminsi umunani, ni ukunyangiriza, inzoga zahiye, natoye abakwe ibyanjye nabirangije, ntegeka cyangwa unsezerere njye ahandi “.

Nuko se w’umukobwa ati:” Noneho jya gushaka inkwi ejobundi nzagushyingira, ejo uzanyoherereza inzoga ya nyina w’umwana y’ikizeneko “.

Usaba agataha akajya kwitegura; bukeye akohereza inzoga y’ikizeneko. Nyir’umukobwa akabatumaho ati: “Ndabashyingira iri joro “.

Abandi babanzaga kuvugana umunsi wo gutebutsa; mu gitondo bakohereza inzoga zo kwirirwa banywa ngo n’iyo kuvuga ko ejo batazanywa amazi. Nimugoroba bakajyana inzoga eshatu, bakazinywa; mu gicuku bakaza gutongana, bakabwirana amagambo mabi cyane, bagaterana ibishirira; bakishima ngo bashyingiye abagabo bazabarwanaho. Mu gitondo bakababwira igihe bazabashyingirira.

Gukwa no gutebutsa iyo byarangiraga, babazaga igihe cyo gushyingira, bakakivuga. Iyo icyo gihe cyajyaga kugera, bahuraga amasaka, bagasya bagasabika, bagasembura, bagashigisha, bagatora n’abaherekeza babyitayeho. Baraye bari bushyingire bakiboneza bose, iwabo w’umuhungu n’iwabo w’umukobwa. Mu gitondo cya kare kare, boherezaga inzoga ya nyina mu ntango ngo n’iy’icyimutso cyangwa iy’ikizeneko.

Uwajyanaga iyo nzoga ya nyina w’umukobwa, ntawe baramukanyaga, kandi ntiyatahaga iwe, ngo adatanga umukwe kwegerana n’umugore ngo akaba amwiciye ibyara. Iyo nzoga ni yo yahagurutsaga umukobwa, ndetse ngo baranyuranaga.

Mu gihe bahagurutsaga umugeni, bajya kumwambika, batumizaga inzoga y’urwambikiro. Uzanye inzoga y’icyimutso yagiraga ati: ” ngo ni ubwa none“. Bati: ” Ubukwe ni ubw’ejobundi nta bukwe budasibira.

Igihe  isaba ryabaga rirangiye ndetse n’inkwano zatanzwe, bariteguraga bakubaka inzu, ikabumbirwa, igakingwamo insika. Nuko bakenga bagashigisha inzoga, zamara gushya, bakajya gutebutsa.

Gutenda byo ni muhango ki ? byakorwaga nande ?

Iyo wasabaga umugeni udafite inkwano waratendaga.

Byakorwaga kera n’umuhungu w’imfubyi utagira icyo asabisha, ntagire n’inkwano yo gukwa.

Abana b’umugabo warongoye adakoye inka, ntiyizeraga ko abana abyaye ari abe, ndetse n’umugore yasaga nk’aho atari uwe kuko atakowe. Umugore iyo yashakaga kwahukana,yajyanaga n’abana iwabo. Abo bana bitwaga inkuri, kuko nyina atakowe. Uwo mugore iyo yabaga adashatse gusubira ku mugabo we, yagumanaga abana be iwabo. Ndetse iwabo iyo bashakaga kumushyingira ahandi uwo mugabo utaramukoye, nta rubanza yabigiriraga. Iyo yareshywaga, umureheje akamukwa inka, habaga ubwo sebukwe amumuhanye n’abana, iyo yabaga amugiriye ubuntu. Iyo atabumugiriraga kandi, sekuru yagumanag abana be, akabirerera, akazabashyingira.

Umukobwa utarakowe, iyo yagumanaga n’umugabo we, ntibatane, bakabyarana abana, iwabo bakuragamo umwe bakamujyana, uwo mwana akitwa umuramu, ngo baramuramuye, kuko nyina atakowe.

RRM
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • UWO MUCO WARI MWIZA RWOSE! NONESE BYAGIYEHE KO BITAKIBAHO!

  • nonese ko mbona byari byoroshye none ubu ntamuhungu ukigira agapataro cyangwa agashati kubera inkwano y’umukobwa plus de 500000 frw abonwa na bangahe ko nuyabonye ayaguza banki ejo bakamudwinga ati ko utishyura yankumi yishimiraga kwakira kayabo ikaririra mumyotsi ndabona bari bakwiye gusubizaho umuco w’inka kuko inyana nziza nibura igura guhera 150000 kugeza kuri 200000 ahaaaaaaaaaaaaaaaa nge narabiretse.

    • Erega inkwano ni nayo umukobwa agarukana mu bishyingiranwa ndetse akanayarenzaho. ubwose 150000 byagura amajyambere yose mujya mubona umukobwa atahana? hera kw’ikanya, ugere mu mashuka, ama rideaux, …. vuga uti ni ubuzima buhenze naho inkwano yo si nyinshi kuko kibaye ikiguzi ntiwabona n’ayo utanga.

      • nonese abigarukana abijyana he si murugo rwe?????Ewana jye kabisa mbona ibyinkwano byari bikwiye kuvaho kuko abana bose barangana yaba umuhungu cg umukobwa.

  • Ariko niba ntibeshye habagaho n’umugeni w’ubuntu kandi ntibitume umukwe asuzugurika kwa sebukwe. Iyo umusore yabaga ari umukene ariko ari umuntu winyangamugayo, umuntu w’imfura yahabwaga umugeni w’ubuntu, yazagira icyo yiyungura akazakwa nyuma.

  • Ahubwo se ko ibi byari byiza,more than 500000 byaje bite? None twe abarimu wapi nta kurongora!

  • Ibi ni byiza ariko inkwano iragenda iba nk’ikiguzi ku duce tumwe natumwe mu gihugu.

  • Le mariage est le prix que l’homme paie pour le sex et le sex est le prix que la femme paie pour le mariage. NI uko bimeze.

  • kiki urakoze rwose ibyo uvuze nukuri hari ababa bumvako ari menshi cyane ariko burya ibyo umukobwa azana nabyo biba ari byinshi pe !!!

  • njendabona ibyiza umuhungu yakunvikana numukobwa bakibanira kuko bose bavuna abyeyi babo kumpande zose kandi batakagombye kubavuna

  • kuki mushaka abageni bubuntu mwagiye mukora mugasenga N’Inama ko mutabura inkwano
    ?ibintu byubuntu ntimukabyimenyereze ntabwo ari byiza.

  • abatipe.ntacyintu.bafite,wangu.

Comments are closed.

en_USEnglish