Iyi nkuru tuyikesha Igitabo cyitwa “Ibitekerezo bivugwa ku Byerekeye Nyabingi “cyanditswe na Musenyeri Michel Ntamakero. Muri icyo gitabo atangira abwira abasomyi be ukuntu Akarere ka Rukoma kari kameze mbere ndetse na nyuma y’Umwaduko w’Abazungu(p 4). Avugamo ukuntu Umwami Yuhi Mazimpaka(1700) yakundaga kurota inzozi zivuga ukuntu ako karere kari kuzatwarwa ndetse kakigarurirwa n’Abazungu bari guha abahatuye […]Irambuye
Kuwa 17 gicurasi ingoro ndangamurajye y’ ubugeni n’ ubuhanzi yatangije icyumweru cy’ imurika ry’ ibihangano by’ abanyabugeni bo mu Rwanda ndetse n’ abandi bo mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’ ingoro ndanga murajye ku isi. Aha havuzwe ko ubugeni bukozwe neza buba inkingi yo gukomeza umuco. Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda […]Irambuye
Umuntu wahimbye imashini yandika bavuga ko ariwe wavumbuye ikintu gikomeye kurusha abandi kw’Isi kuko yatumwe ubuhanga bwiyongera kandi bugakwira ku Isi mu buryo bwihuse. Uwo mugabo yitwaga Johannes Gensfleisch zur Laden zum Gutenberg, yari umucuzi w’Umudage wavutse muri gashyantare 1395 agatabaruka muri 1468. Gusa mbere ye nabwo barandikaga ku mpu cyangwa se ku cyo twagereranya […]Irambuye
Ubundi ijambo Jenoside ntabwo ryabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ryavuzwe bwa mbere n’umuhanga mu mategeko witwa Raphael Lamkin nawe warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Yarivuze ubwo yari mu nama I Madrid mu gihugu cya ‘Espagne’ yari igamije gushyiraho amategeko ahana abantu bakoze ibyaha ndengakamere harimo na Jenoside ubwayo. […]Irambuye
“Yabuze intama n’ibyuma.” Ni umugani baca iyo babonye umuntu yashobewe, yabuze epfo na ruguru. Wakomotse kuri Mutabaruka w’i Kigoma na Muyange (Gitarama), ahagana mu mwaka w’i 1800. Icyo gihe hari ku ngoma ya Gahindiro, hakabaho umugabo Rwasine, arahaguruka, ajya gukeza Rugaju rwa Mutimbo, uyu wari umutoni w’akadasohoka kwa Gahindiro. Agenda amwiringiyeho ubuhake kuko yari yaraturanye neza […]Irambuye
Benshi bamuzi mu nanga ya Ndaribitse Felisiyani kuri za Radio, Kamuzinzi ni mwene Rusagara rwa Nyirimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana cya Cyirima Rujugira. Yabatijwe irya Godefroid akaba yarabaye umutware w’u Bugoyi ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa. Yahawe gutwara u Bugoyi mu 1938 asimbuye Nyirimbirima wa Nshozamihigo ava ku butware mu 1954 asimburwa […]Irambuye
Inzu za mbere zubakishije amatafari zubatswe n’abazungu. Abakozi babakoreye nabo bahise baboneraho kubigana barazubaka ariko bagakomeza kurara mu nzu basanganywe z’ibyatsi izubakishije amatafari bakazirazamo abana. Mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, inzu ya mbere yubakishije amatafari yahabaye yari iy’umuzungu w’umubiligi witwaga Demeya. Ubu iyo nzu ni urusengero rw’itorero Presypiterienne […]Irambuye
Imyaka ni myinshi u Rwanda rwacu ruri mu kaga, atari ikindi kibitera ari Abanyarwanda ubwacu twaritswemo n’ inzangano, ntituve mu myiryane tugahora mu bwicanyi, tukaba twarageze no ku bwicanyi bwa kurimbura aribwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugirango babone neza abo bica nuko babatsemba, abicanyi babifashijwemo n’ ivangura rishingiye ku ’Umuhutu, Umututsi, Umutwa’ ryatangiye gukoreshwa […]Irambuye
Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bawukurije ku muntu wari warazambijwe n’akaga k’ubukene, hanyuma akagira amahirwe ubukire bukamudamaraza; ni bwo bavuga, ngo «Amagara aramirwa ntamerwa !» Wadutse ku ngoma ya Gahindiro, ukomotse kuri Migambi se wa Bisangwa, umutware w’lngangurarugo za Rwabugili; ahasaga umwaka wa 1800. Rimwe, Yuhi Gahindiro sekuru wa Rwabugili yarambagiye u Rwanda, ageze mu nzira […]Irambuye
Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wanze gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo bagira, bati “Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura”. Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara; mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu; ahasaga umwaka w’i 1500. Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, ari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n’ibyuma […]Irambuye