Digiqole ad

Nyiramwiza.

Basomyi b’urubuga UM– USEKE.COM, nkuko mumaze kubimenyera, twibukiranya udukuru ndetse n’utugani two hambere dore ko byagaragaye ko benshi muri twe tuba tudukumbuye ndetse bikatwibutsa ubuzima ndetse n’imitekerereze ya cyana.

Imyigire yo hambere itandukanye n’iyu niyo mpamvu hari tumwe mu dukuru twagiye twifashishwa mu myigire cyane cyane yo mu mashuri abanza, ariko ubu tutakirangwa mu bitabo bishya bikoreshwa ubu. Aka gakuru ka Nyiramwiza kabaga mu gitabo cy’ikinyarwanda mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Isomere wiyibutse cyangwa se umenye uko abakera bigaga:

Nyiramwiza

Kera habayeho umagabo, akagira umugore. Bukeye umugore arasama. Umunsi umwe uwo mugore yegura ikibindi ajya kuvoma kandi akuriwe. Aragenda aravoma, amaze kuzuza amazi mu kibindi, agerageza kucyikorera kiramunanira. Nuko arivugisha agira ati ” icyampa nkabona unyikorerera iki kibindi, maze iyi nda ntwite nazayibyaramo umukobwa, nkazamumushyingira; nazayibyaramo umuhungu bakazanywana. » Ako kanya inkuba irakubita, ikibindi iragiterura igitereka mu rugo.

Biratinda maze wa mugore arabyara, abyara umukobwa. Bamwita Nyiramwiza. Amaze kuba umwangavu, umurabyo ukajya uza ugahagarara ku mulyango, ushaka kumutwara. Nuko wa mukobwa akaririmba ati ” erega sinari nakura, yewe mwami wo hejuru, ninkura nzagusanga ! ” Bikomeza bityo! Ababyeyi be bamubuzaga kujya hanze kugira ngo inkuba itamutwara.

Umunsi umwe, abandi bakobwa baraza baramushukashuka ngo bajyane gutashya no kwahira ishinge. Nuko yiteba ababyeyi be maze ajyana n’ abandi. Bageze ku gasozi, imvura iragwa. Abakobwa bose bajya kugama mu isenga ry’impyisi.

Bagezemo umurabyo ushinga ku mulyango. Nuko ba bakobwa basohokamo umwe umwe; ugeze ku mulyango akavuga aririmba ati ” si jye Nyiramwiza useka amasaro agaseseka.” Maze umurabyo ukamureka agatambuka. Nuko Nyiramwiza asigayemo wenyine araza, ageze ku mulyango, avuga kimwe n’ abandi. Nuko araseka! Maze amasaro arameneka, yuzura hasi. Ako kanya inkuba irakubita. Me ! Iramutwara !

Amaze kugera mu ijuru inkuba iramutunga, babana igihe kirekire. Amaze kubyara gatatu ahetse uwa kane, abwira.Nkuba ati ” ndashaka kujya gusura iwacu ndabakumbuye. ” Inkuba irakubita, maze iramwururutsa. Imuha amatungo: inka, ihene n’intama. Imuha n’ abagaragu bo kumutwaza amaturo n’ibindi byinshi.

Nuko Nkuba aramubwira ati ” uramenye unyure mu nzira y’ agatsibanzira, ntunyure mu nzira y’igihogere. Naho ubundi wazahura n’umugabo utari jye.”

Nuko Nkuba amaze gusubira inyuma, wa mugore yinyurira mu nzira y’igihogere, ngo mbese araba iki ? Bageze imbere bahura n’igisimba. Kimwaka ibyo yari afite byose kirabirya. Hasigara we n’ abana be gusa.

Kirangije kiti ” mpeka.” Aragiheka, maze akagenda ahigimba, naho ari ugucira amarenga ba bana be aho bari bahungiye ngo bajye kubwira basaza be ngo baze bamukize icyo gisimba. Ubwana burarorongotana bugera kwa ba nyirarume, buvuga uko byagenze.

Hanyuma bambika imbwa, bafata amacumu n’imiheto baratabara. Bahageze, basanga wa mugore agihetse cya gisimba, ariko atagishobora gutambuka. Ababonye agiterera hasi. Babanza kugica agahera, nyuma bagica amaboko n’ amaguru. Ibyo cyari cyariye byose babikivanamo. Nuko baracyica. Nyiramwiza abona gutaha iw’ ababyeyi be.

Si jye wahera !

0 Comment

  • Yoooooooo nyiramwiza shenge! Murakoze kunduhura pe!

  • Merci! ibibitwigisha kumva inama zábabyeyi, ndetse n’uwo mwashakanye(nkuba). guha agaciro inama z’abandi, .

  • Merci! ibibitwigisha kumva inama zábabyeyi, ndetse n’uwo mwashakanye(nkuba). guha agaciro inama z’abandi. nyamwanga kumva, ntiyanze no kubona. Agapfa kaburiwe ni impongo.

  • Ubwo igikurikiyeho ni:inyunguranamagambo no kumva umwandiko! yoo disi primaire!!!!!!!!!!!!!

  • yoooooooooo; bazadushakire na URI MWIZA MAMA

  • Muri abantu b’abagabo.Dore inkuru ureke iby’abavunitse amano bakajya kwa muganga

  • murakoze kutwibutsa udukuru twakera.

  • Ndabashimiye cyane kuba mwashyizeho iyi gahunda yo kutwibutsa imigani yo hambere. Dore ko ubu abana batakiga ikinyarwanda cyane, bajya babimenyera aha.

  • sha mudukumbuza ibihe bya zamani kweli murabantu babagabo

  • Ndabashimiye cyane rwose

  • muzadushakire umugani wa ngunda

  • muzadushyirireho n’umugani wa Nyangufi.

  • NIBYIZA PEEEEEEEE

Comments are closed.

en_USEnglish