Digiqole ad

Umunsi wa mbere w'ishuli

Imyigishirize y’ubu itandukanye n’iya kera abize kera hakiriho  imyandiko nk’iyi bajya bakumbura utwandiko n’udukuru bigiye biga kera dore ko batwigaga bakiri bato bityo ibyo umuntu yize akiri muto kubyibagirwa ntibipfa koroha.

Uyu mwandiko wigwaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ese wowe warawize? Ese ukwibutsa iki?

 Umunsi wa mbere w’ishuli

Kera nkili mu mwaka wa gatatu, nabonaga mukuru wanjye wali mu mwaka wa kane, nkumva mfite amatsiko yo kumenya uko inyigisho zo muli uwo mwaka zimeze, nkifuza na njye kuwugeramo.

Igihembwe cya gatatu nticyatinda; ubwo ndangiza uwo mwaka ndi uwa mbere. Nti: ” emwe na njye nzarore ! Ko ndangije mfite amanota meza hali ikizambuza kujya mu wa kane?”. Ibiruhuko bimbera birebire! Aliko amaherezo birarangira.

Mu gitondo kare ngo tugere ku ishuli, ingoma iravuga, tujya ku mirongo twiboneje, ngo twumve abimuka n’abasibira. Ubwo mfata iya mbere, njya mu mwanya nsanzwe mpagararamo, ntegereje kubimbulira abandi mu wa kane. Hashize akanya gato tubona abigisha bacu baraje, maze batangira kutugabana. Ubwo aho mpagaze nkibwira nti: ” byanze, bikunze ndajya mu wa kane!” Ntibyatinda koko numva barampamagaye!

Reka rero tugere mu ishuli mpasange ibintu byinshi ntabonaga mu wa gatatu: ishuli, intebe, ibitabo, ibyo byose nali ntarakabibona ndetse n’abenshi mu banyeshuli bwali ubwa mbere twigana. Mbega ishuli lyiza mbega ibitabo byiza! Aliko icyo gusoma cyo kirahimbye!

Nuko tumaze akanya twinjiye, umwalimu aratubwira ati: “murangije umwaka wa gatatu, none mutangiye uwa kane. Mugomba rero kurushaho kwitonda, mugatega amatwi umwalimu wanyu igihe yigisha, kugira ngo hatagira ikibacika: Mugafata ibintu by’ishuli neza, ndetse n’ibyanyu bwite mwizaniye kuko umunyeshuli mwiza arangwa n’isuku aho aba ali hose. Mugakunda kwiyibutsa amasomo mwize igihe mugeze imuhira. Mukabyuka kare kugira ngo mudakererwa. Ibyo ni bimwe mu by’ingenzi bizabafasha kurangiza neza uyu mwaka mutangiye. Bityo mukazaba intwali u Rwanda rwacu ruteze amaso.” Ni nde utakwigira iyo nama?

Ubwo mba nalitaye mu gutwi. Ni koko ubwenge burarahurwa. Na njye nta kindi nzakora kitali ukumvira umwalimu mu byo ambwiliza byose, kuko ali byo bizamfasha kumenya neza ibyo niga. Ni wo mulimo nshinzwe uzangilira akamaro, na njye nkazakagilira igihugu.

0 Comment

  • Icyo nkundira Umuseke!

    Amahirwe bana mwe! uyu munsi abana benshi barawunebwa cyane

  • Uyu mwandiko narawize Peee !!!!!

  • Ibi bitabo muvanamo iyi myandiko, mwandukure ibirimo byiza nk’iyi myandiko, mubishyire muri za LIBRERIE ababishaka babigure. Hagati aho UM– USEKE ukomeze utugezeho utu dukuru.

  • HAHAHA NDABEMEYE WANGU.MUZADUSHYIRIREHO NA NGARAMA NA SARUHARA WANGU

  • NGARAMA NA SARUHARA , JORIJI BANETI,NGUNDA ,NYIRANDA,BAKAME N’ICYIYONI,PETERO NZUKIRA,UMWANA W’INGAYI,BAKAME N’IMPYISI, N’UTUNDI DUKORYO TWO MUBITABO BYA KERA …….. URABINYIBUKIJE WANGU NUMVA MBONYE UTWO DUTABO NATUGURA KUKO NI KARAHANYUZE ZACU.
    TWASOMA

  • wow!narawize nanjye ariko mpise numva biryoshye. Bihise binyibutsa ukuntu turi abana twakundaga gukina umukino wo gutombora mu gitabo cyo gusoma dutombora abantu wagwa nk’ahangaha ugahita utombora umubare mwinshi w’abantu ariko cyane cyane kuri paje y’udushwiriri wahitaga utsinda. Mukomereze aho

    • Agasaro we! Uranshimishije muri make kabisa.

  • Ngayo nguko. mudutera gukumbura u Rwanda rwa Gasabo kabisa. muribuka icyo gihe ko byaziraga kwambara inkweto ngo utirata ku bandi cg ukabakandagira murimo gukina karere. yewe uwabivuga ntiyarangiza, gusa byari byiza. reka turusheho kubaka ejo hazaza, ubwo abubu nabo bazajya baganira ku by’umujyi!

  • Narawize wangu murankumbuje!Nshwekure ntacyererwa…..Muri aba mbere kabisa!

  • Yooo! Nibutse mwalimu wanjye Tharcille anyigisha uriya mwandiko ahitwa Primaire de Mbare!! My God umuseke murakaramba! Muradukumbuza cyane ndibuka najyaga imbere ngasoma uriya mwandiko buri wese gutyo gutyo noneho classe yose yamara gusoma hagakurikiraho inyunguramagambo kumagambo akomeye tutumvaga mumwandiko! Sha muzadushyirireho numwandiko witwa”URI MWIZA MAMA” tuwiga wajyaga imbere ukawuvuga mu mutwe noneho rimwe ndibeshya hamwe bavuga ngo”ABANTU BENSHI BAKABYA CYANE” NJYE NARAHAGEZE NDAVUGA NGO”ABANTU BENSHI BAKARYA CYANE” maze classe yose ngo kweee! Ni agakoryo ntazibagirwa

  • Murakoze kutwibutsa ibya kera,ndagira ngo muzaducire n’umugani wa nyangufi na bakuru be.

  • ntacyn narenzaho nukuri cyeretse abantu bize kugipantekote hinyabisindu i nyamabuye ho muri gitarama. sha hari intiti,ngaho abarimu babahanga nkuwitwaga kamanzi wellars wazize ubwoko bwe. ngaho se directeur claver waho se.ngaho umunsi mwiza.

  • murakoze kutwibutsa uwo mugani nari nwuheruka nkiga mumashuri abanza

  • NANGE NIFUZAGAKO MWAZANSHYIRIRAHO KALIMA NA GAHIGI NARAWUKUNDAGA CYANE NAJYAGA KUVOMA MBIRIRIMbA NKAJYA KWISOKO MBIRIRIMBA ARIKO HARI MURUMUNA WANGE TWAWUVUGANAGA WARAMUNANIYE!NARAMMUBAZAGANGO MBE Gahigi waje guhaha iki?agahita ansubiza ati:urabe ufite amafaranga menshi!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish