Turikumwe Family bazibuka abishwe muri jenoside bangirijwe imyanya ndangamyorokere
Umuryango w’abakobwa bacitse ku icumu rya jenoside yakorerwe abatutsi bize muri FAWE Girls School bibumbiye mu muryango TURIKUMWE Family, bateguye igikorwa cyo kwibuka abatutsi b’igitsinagore bishwe bangirijwe imyanya ndangamyorokere.
Mu kiganiro UM– USEKE.COM twagiranye n’umwe mu bahagarariye uyu muryango, Vanny Katabarwa, yadutangarije ko ibyabaye birenze ubwicanyi ko ahubwo ari n’uburimbuzi ndenga kamere, akaba ariyo mpamvu bihaye inshingano yo kwibuka ndetse no kunamira no gusubiza icyubahiro ababyeyi babo, bakuru babo, muri rusange abatutsikazi bishwe bangirijwe imyanya ndangamyorokere by’umwihariko kuko bapfuye urupfu rwihariye, bagamije ko bitazongera.
Ni muri urwo rwego kuwa 27/05/2012, Turikumwe Family iteguye ku nshuro ya gatanu igikorwa cyo kwibuka abari n’abategarugori bishwe bahohotewe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, iyi ikaba ari inshuro ya gatatu bakoze iki gikorwa ariko akarusho ubu nuko barimo guharanira kuzamura imibereho y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi.
Vanny Katabarwa yakomeje adutangariza ko ariyo mpamvu kuri iy’inshuro bafite igikorwa cyo gusura bamwe mu bana birera bo mu mudugudu wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, bakaba bazifatanya nabo ndetse bakarushaho kubaba hafi no kubagarurira icyizere.
Umuryango Turikumwe Family, ukaba uboneyeho n’umwanya wo gutumira abafite umutima wo kubashyigikira kuri uyu munsi ko ntawe uhejwe kandi ko byari bikwiye kuba inshingano za buri wese.
Tubibutse ko icyi gikorwa kizaba ku cyumweru tariki ya 27/05/2012 guhera saa mbiri za mu gitondo (08h00’) kikabimburirwa no kunamira abazize jenoside ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, rugakomereza i Kinyinya .
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ndumva kwibuka byafashe indi ntera, none se abapfuye batemwe imitwe bo muzabibuka ryari? Iyo mwatangiye kuvangura abacu bagiye hari nabo twabuze tutazi urwo bazize muba mudukomeretsa cyane! Ese mugamije kugera kuki cyangwa hari indi message mushaka gutanga. Abagiye baragiye uko bagiye kose ntibazagatuka mwibashinyagurira, murahaga mwarangiza mukigiza nkana?
JYE NDUMVA NTACYO IBYO BYA TUMARIRA GUSA ICYO MPA AGACIRO NI UKWIBUKA ABATUSTI BOSE BAZIZE GENOCIDE GUSA HARI CLASSIFICATION ZITARI NGOMBWA NKIZO ARIKO KWI IBUKA ABANA ABASAZA ABABYEYI NAHO IBYO NI UGUKOMERETSA IMITIMA YA BA MWE KWIBUKA IMIRYANGO YAZIMYE URUMVA BYU MVIKANA
ariko abanyarda murashimishije kweri hanyuma se abicishijwe ntampongano cg abahambwe babona muzabibuka ryari ra?
Comments are closed.