Digiqole ad

Inkomoko y’insigamugani:”Bateye Rwaserera”.

Uyu mugani bawuca iyo babonye abantu basahinda bateye imvururu,ni ho bavuga ngo “Bateye rwaserera!”Wakomotse kuri Rwaserera w’i Rusororo mu Rukaryi (Kigali); ahagana mu mwaka wa 1700.

Bataye rwaserera
Bataye rwaserera

Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima Rujugira, maze hatera akanda k’inzara kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukaryi n’u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’inzara karahava.

Mu Rukaryi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya bamucaho inshuro, ndetse n’abafite ibimasa n’amasuka akabahahira.

Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere.Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Shyiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeza Rwaserera.Ageze iwe,ati” nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara.”

Rwaserera aramwemerera aramuhaka amushyira mu bahinzi be.Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga.Ageze yo; asanga Rubanguka yihagarariye.Amubonye aramutonganya,aranamutuka cyane ati”dore ngo iyo nyana y’imbwa w’umuganza w’umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi;nkabona iwanyu mwararimbuwe n’inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!”

Rubanguka abyumvise ararakara,isuka ayijugunya hasi aragenda n’incuro yaciye arayita;ataha iwabo i Shyiramuruzi.Agezeyo abitekerereza abaturanyi be,ababwira uko Rwaserera ari umugome wasagutswe n’umurengwe bikabije.

Amaze kugenda Rwaserera biramubabaza,ati”nta w’undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire.”Kuva ubwo,uje guhakwa kwa Rwaserera akabanza kumubaza aho aturuka yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana.Abanyabuganza Babura aho bahahira.

Haciye iminsi ,Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha.Baranga,bati”nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami”;abandi barembejwe n’inzara baremera bati”tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n’inzara!”

Nuko ngo bugorobe,baboneza iy’i Rusororo ijoro ryose:umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende,bati”umwami yatanze Rwaserera!”Rubanda bakangukira hejuru,abanyenzara bose babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera;mbese igihugu cyose kirashika n’isahinda gitera Rwaserera!”Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose.Urugo baruha inkongi,ahari iwe haratikira hazize uwo mucancuro Rubanguka rwa Mpama w’i Shyiramuruzi.

Kuva ubwo rero,babona abantu benshi bari ku musozi basahinda,bakavuga ngo”Bateye rwaserera”.Ubwo baba babagereranya n’abateye Rwaserera w’i Rusororo azize agasuzuguro n’umurengwe.

RMR

9 Comments

  • murakoze ku bwiyi ikibabaje nuko aba jeunes batayisoma ngo bazanabiganirize nabana babo ubu iyo mushyiraho ibya rayon sport na kiyovu mwari kubona byinshi

  • Mukomerezaho bizafasha beshi doreko nabitwa ko aribakuru batakibona akanya ko kuganiriza abana ngo bamenye ibyakera,mukomeze muhe agaciro ururimi rwacu.

  • Mukomerezaho, jye najyaga ngirango ni bya binyarwanda bishya byateye ubu (Nko kuvuga ngo gushyira mu mago, kujya mu kirori…) Naho ni ikinyarwanda gakondo. Ayo mafoto mwashyizeho nayo arabigaragaza neza.

  • nukuri utu dukuru ni twiza dutuma twibuka ahashize kd byaradushishaga nuko bitakibaho1

  • Murakoze cyane,twibazaga impamvu y’imvugo zimwe zikatuyobera noneho ubutaha muzadusobanurire ijambo,ngo Yamubwije Inani na rimwe.

  • IBI NIBYIZA CYANE NKATWE TUTAYOKA IBYAZAMANI FRESH UBWO TURAYOTSE

  • Nagiraga ngo mbakosore ho gato,ntabwo ari umugani ahubwo ni”INSIGAMUGANI”

  • MBUNGANIRE UMUGANI SI INSIGAMIGANI,IYI RERO NI INSIGAMIGANI SI UMUGANI.ICYAKORA NANJYE NSHIMYE URU RUBUGA RW’AMATEKA YACU KUKO TWIGA AYAHANDI AYACU NTIYIBUKE.DORE IMVANO Y’INSIGAMIGANI HABENAMBA,MBA YABA YARABAYEHO AHAGANA MU KINYEJANA CYA 15,YARI UMUGABA W’INGABO ZA NYAGAKECURU MU BISI BYA HUYE,YAJE KOHEREZWA KURWANYA INGABO ZA KITATIRE CYA MUTABAZI ARIWE UMWAMI RUGANZU NDORI BASAKIRANIRA I RUSATIRA,BARARWANA KARAHAVA,ICYAKORA MBA ARAHAGWA N’INGABO ZE NYINSHI. NONEHO INGABO ZA RUGANZU ZIJYEZE I RUHANDE ZIBAZA UMUKECURU ZITI HABA HARI INGABO ZA NYAGAKECURU ZASIGAYE?UMUKECURU ATI HABE NA MBA,UMUKECURU YUMVAGA KO UBWO MBA YAPFUYE NTA MUNTU WO MU NGABO ZA NYAGAKECURU WASIGAYE.KUVA ICYO GIHE IYO MVUGO IRAMAMARA KUGEZA NA NUBU.MBA AKABA YARI UMUTWA W’INDWANYI.IMVUGO HABE NA MBA BISONUYE KO NTACYASIGAYE,BYOSE BYASHIZE.UBUTAHA NZABASOBANURIRA IJAMBO KUVA RUHANDE RIKOMOKA ARI NAHO KAMINUZA Y’U RWANDA YUBATSWE I HUYE,mushobora kumbaza icyo mushaka ku mateka mukoresheje iyo email yanjye

    • murakoze cyane

Comments are closed.

en_USEnglish