Digiqole ad

AERG-INES yasuye inzibutso 3 mu rwego rwo kumenye amateka

Abanyeshuri  70 bibumbiye mu muryango AERG-INES, kuri uyu wa 06 Kamena 2012 basuye inzibutso za jenoside za Ntarama, Nyamata na Gisozi.

Abanyamuryango ba AERG-INES
Abanyamuryango ba AERG-INES

Nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’uyu muryango  Mudatsikira Jean -Leon ngo icyari kigamijwe bategura urwo rugendo ni ukunoza isesengura  batangiye ku buryo butandukanye jenoside yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu;  gukusanya ubuhamya bw’abanyamuryango hagamijwe kugaragaza inzira y’umusaraba abapfuye n’abarokotse jenoside banyuzemo.

Abo banyamuryango ba AERG bo mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri bahereye mu karere ka Bugesera basura inzibutso za Nyamata ahiciwe abantu ibihumbi icumi (10000) na Ntarama ahiciwe abarenga ibihumbi bitanu (5000) kandi izi nzibutso zikaba zisangiye kuba zari insengero za kiriziya gatolika zikicirwamo abakristo b’inzirakarengane.

Bahavuye basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruzwi nk’ingoro y’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ho hashyinguye inzirakarengane 259.000.

Uru rubyiruko ruvuga ko ruzakomeza gusura n’inzibutso z’ahandi

Abanyamuryango ba AERG-INES babwiye Imvaho nshya ko gusura urwibutso rwa jenoside byubaka umuntu wese ubikoze bityo gusura inzibutso nyinshi byo bigafasha kurushaho. Ngo bihaye Insanganyamatsiko igira iti : «  Bavandimwe twahoranye mukaducika tubareba tuzabwira isi yose inzira mwanyuze kuko Imana ikiduhagaritse ».

Mugirasoni Valentine yavuze ko aho yasuye inzibutso hose byatumye amenya byinshi kuri jenoside yakozwe akiri muto. Ati : « Gusura inzibutso nyinshi i byoroshya gukora isesengura no kumenya ukuri kwinshi kuri jenoside ».   Uwitwa Nshimyumuremyi Cephas yabwiye Imvaho nshya ko uko asuye urwibutso afunguka kandi akunguka ubundi bumenyi n’ukundi kuri kuri jenoside. Yemeza ko gusura urwibutso rwa jenoside bituma umuntu nyawe yumva neza koko ububi bwa jenoside bityo  akaba yafasha n’abandi kumva igikwiye mu rwego rwo guhindura amateka y’u Rwanda n’Isi muri rusange. Bwana Nshimyumuremyi yabwiye imvaho ati : «  Inzibutso zo mu Bugesera ni ibyitegererezo mu kurwanya abapfobya jenoside. Ubwicanyi bwabereye i Nyamata no mu Bugesera bugaragaza ko jenoside yateguwe kandi igakorwa kuri gahunda. »

Kayigyema Pius yabwiye Imvaho nshya ati : « Abenshi bumva jenoside ku buryo bw’inkuru mbarirano nyamara iyo ugeze ku rwibutso ibyo uhasanze birivugira.ndashishikariza urubyiruko guhaguruka rugasura inzibutso kandi rugakora isesengura ku mateka yose ahashyinguye. Genoside ni amateka yacu tugomba kuyamenya kandi tukayamenyesha n’abatayazi tugamije kubaka igihugu gikomeye. »

Mu kiganiro na Mudatsikira Jean-Leon umuhuzabikorwa wa AERG INES  ngo icyari kigamijwe bategura gususa inzibutso nyinshi icyarimwe ni ukunoza isesengura  batangiye ku buryo butandukanye jenoside yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu. Yabwiye imvaho nshya ati : «  Tugiye gukusanya ubuhamya bw’abanyamuryango hagamijwe kugaragaza inzira y’umusaraba abapfuye n’abarokotse jenoside banyuzemo. Twebwe tuzabigeraho dufatanyije kandi dukeneye inkunga kuko nk’abanyeshuri ntabwo dufite amikoro. »

Mudatsikira avuga ko gusura inzibutso ngo uretse kuba gufasha abanyamuryango ba AERG kumenya ukuri; ngo gutuma abantu banarushaho kwiyakira no kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza nk’uko bigaragara mu nshingano zaryo. Ngo icyo gikorwa cyo gusura inzibutso 3 icyarimwe bagifashijwemo na Kigali Bus service (KBS) na Karisoke Research Center baboneyeho no gushimira cyane kuko byabafashije gusangira amateka.

Basabwe guhindura amateka y’u Rwanda barwanya jenoside

Ubwo bari ku rwibutso rwa jenoside rwa Ntarama Umukozi wa Komisiyo yo kurwanya jenoside  Uwitonze Belancilla yasabye uru rubyiruko kuba umusemburo w’impinduka no kugira uruhare mu ivugururamateka abereye u Rwanda. Yabasabye gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri jenoside, kwandika amateka y’ibyabaye no gukora ku buryo bitazongera. Yabasabye gukoresha ubumenyi bavoma mu ishuri kubaka u Rwanda rushya.

Umuhuzabikorwa wa AERG INES yabwiye imvaho nshya ko gusura inzibutso zo mu Bugesera byari bigamije ahanini guca imyumvire y’abapfobya jenoside n’abavuga ko yatewe n’ihanuka ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal ; mu gihe muri ako gace abantu batangiye kwicwa nyuma gato ya 90, maze 1994 yo ikaza isoza uwo mugambi watangiye mbere.

AERG ni umuryango wabonye izuba nyuma ya jenoside mu mwaka w’1996 hagamijwe kurema agatima abana bacitse ku icumu rya jenoside bari ku ntebe y’ishuri. Mu ntego zayo hakaba harimo kwibuka, kwiyubaka no kwirinda kugira ngo habeho u Rwanda ruzira jenoside ukundi. Source : ORINFOR

0 Comment

  • barabaye bakorewe ubugome bw’indengakamere nyamara hari abatarabyumva kugeza ubu rubyiruko rwize ni cyo mubereye aha nitwicecekera bazazima

  • courage bana bacu b’u Rwanda, buri munyarwanda ushira ibintu mu gaciro yarakwiye kubashigikia. ALUTA CONTINUA!!

  • twibuke twiyubaka duharanira ejo hazaza

Comments are closed.

en_USEnglish