Digiqole ad

Nishimiye ko n’inkuru zivuga ku muco zagiye mu marushanwa-Terence Muhirwa

Muhirwa Terence ni umunyamakuru wa Radiyo Salus ukunda gukora ibiganiro ku mateka n’umuco. Ibi yavivuze nyuma yo guhabwa ibihembo nk’umunyamakuru witwaye neza kurusha abandi mu gukora inkuru zivuga ku muco. Ibi bihembo yabishyikirijwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku mugoroba wok u  itariki ya 3 Gicurasi 2012.

Bamwe mu banyamakuru bahembwe, Therance Muhirwa wa kane uvuye ibumoso
Bamwe mu banyamakuru bahembwe, Therance Muhirwa wa kane uvuye ibumoso

Muhirwa ati: “ubusanzwe amarushanwa nk’aya atanga ibihembo ku banyamakuru ni ayibanda ku buzima, kurwanya ruswa, guhanga imirimo, …. bitewe n’ibigo cyangwa Minisiteri ziba zifite ibyo zigamije bijyanye n’imikorere yazo. Ni ubwa mbere abakora ku muco na bo bahabwa amahirwe yo kujya mu marushanwa, ibi ndabishimira Inama Nkuru y’Itangazamakuru.”

Nubwo ngo kubona ibihembo byabaye nk’ibimutunguye, ariko ngo ntibyanamutangaje cyane kuko n’ubusanzwe abumva ibiganiro bye bamubwira ko babikunda, cyane cyane bagashima uburyo yerekana ibyo abantu batandukanye bagiye bavuga ku nkuru ari kuvugaho.

Ikindi cyatumaga yizera ko azabona ibihembo ni uko mu gukora inkuru ze ashakisha ibyo abantu bose, baba abakuru n’abato bazashishikarira kumva. Ibi kandi bijyana no gukoresha imvugo izatuma umwumva wese yumva icyo ashaka kumugezaho.

Muhirwa Terence si we munyamakuru wa Radiyo Salus wabonye ibihembo wenyine, kuko na Emma Claudine yabonye ibihembo byo ku mwanya wa kabiri mu gukora inkuru nziza zijyanye n’ubuzima, ndetse na Niyigaba Fidele, wahoze ukorera Radio Salus ubu ukorera radio Huguka, ariko inkuru zamuhesheje ibihembo akaba ari izo yakoze agikorera kuri Radiyo Salus, na zo zavugaga ku mateka n’umuco.

Aya marushanwa aba banyamakuru ba Radiyo Salus batsinze yateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru hagamijwe gushishikariza abanyamakuru gukora neza umwuga wabo. Abatsinze bakaba barabonye ibihembo byabo ku munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ku itariki ya 3 Gicurasi.

Hahembwe abitwaye neza mu gutangaza inkuru zijyanye n’ibidukikije, ubuzima, guhanga imirimo, umuco, ikoranabuhanga, siporo,… Ababaye aba mbere n’aba kabiri muri buri cyiciro bahawe ibikombe, gusa iby’ababaye aba kabiri byari bito ugereranyije n’iby’ababaye aba mbere, banemererwa mudasobwa zigendanwa, camera ndetse n’akuma gafata amajwi.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibyo rwose Terence yarabikwiye ahubwo byari byaratinze.uri umahanga kandi utegurana ubushishozi ubiganiro byawe. bravo.

  • Utakwishimira arakabura mayenji niyayo kuko ntiyaba arumunyarwanda.gusa na rukizangabo ubutaha akigenerwe kuko mureke dufatanye kugarura umuco wacu aho kwigana ibyabandi.murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish