Digiqole ad

UMUGANI WA CACANA

Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?»

Cacana wagendaga atiza intorezo n’umuhoro ngo bamuhe ikibaro
Cacana wagendaga atiza intorezo n’umuhoro ngo bamuhe ikibaro

Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro ?»

Baramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?» Bati « inkoni ntuyizira.»

Arashogoshera n’i Bugesera, ku rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo. Ati «yewe nyir’ inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n’umuhoro, ukampa ikibaro?» Urupfu ruti ” ndabishaka.”

Cacana ararubwira ati “nguriza inka yo kubaga.» Urupfu ruti “ngiyo ndayikugurije.» Cacana atwara inka y’urupfu. I Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita Intorezo,ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru. Ahamagara umwana we ati «ngwino hano umfashe.» Umwana araza. Cacana agiye gukubita intorezo ayirimiza umwana ku ijosi, aramuhirika; inka na yo irapfa.

Inyama Cacana n’umugore we baziryaho. Urupfu rubwira Cacana ruti ” nyishyura inka yanjye wa kagabo we !” Icyo gihe inkono ikaba irahiye. Cacana ayikubita ku mutwe ati ” henga nzagusigire urupfu !”

Aramanuka no mu Misizi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye.Urupfu ruramubwira ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura.” Umuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti ” Bu… » Cacana ati ” Pyo…”

Agutahira i Runda na Gihara, aracumbika. Ibyo kurya arabishyushya, arangije arakaraba ngo arye. Urupfu ruba rurahashinze ruti ” nyishyura.”

Cacana arataraguriza, amanuka Gihara, yambuka uruzi. Aterera Bugaragara, ageze mu mpinga, aratura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti ” naharaye; banza unyishyure.”

Cacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko; aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akishyura.”

Cacana abwira urupfu ati “reka ngusige ikirari cyume !” Amanuka Nyundo, yikubita mu Muyanza, azamuka Zoko, ageze mu mpinga ya Zoko, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura. Komeza turuhanye !”

Cacana ati ” ndacogoye.” Aterurana n’urupfu, akirana na rwo. Urupfu ruramuterura rumucinya hasi. Cacana na we araruterurano hasi ngo Piii ! Maze rurakotana, rubura gica. Imana irahagoboka, izana inka ebyiri, iziha Cacana. Cacana azishyura urupfu. Barakiranuka. Urupfu rubwira Cacana ruti ” enda noneho nkugabire izi nka ! » Cacana arazakira. Urupfu ruti « mpa inka zanjye.» Cacana ahungana za nka, ariko yiruka ay’ubusa urupfu rumufata mpiri, rumugwa gitumo, ruramwica.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ayo namayobera

  • Mukomeze mujye mutwibutsa udukuru nk’utu, bituma twibuka ibihe byo muri primaire (mugihe cyacu).
    Thx

  • Mwakoze cyane gusa uwo mugabo yari kazikoraho. Umuntu ashaka gusiga ikimurimo. .

  • Uwo mugani wongeye kunsetsa nari narawibagiwe. Ariko ibyo bitabo bya kera umuntu yabibona ate? Byari byiza cyane

  • Harimo inyigisho y’uko ntawe ushobora gusiga urupfu, ko umuntu akora ibyo ushoboye byose kugirango abeho ariko igihe kikagera agapfa.Umuseke murakoze, mujye mudushakira n’utundi tugani.

  • Uyu mugabo ni danger kabisa!!umuntu urwana n’urupfu?ndemeye nezaneza!!!

  • icyo nkuyemo nuko Imana yadukunze kuva kera hari Yesu ku bantu,hari intama kuri Isac mbese Imana iradukunda mureke natwee tuyikunde kuko yaraducunguye ibinyujije mu mwana wayo JESUS CHRIST

  • Byiza cyane,turabashimira iyi migani muzadushakire na ngunda, Umugani w‘agakima n‘impyisi…..

  • Mbega umugani hahahaha unteye kwibera umusaza

  • ikibaro ni ukuvuga iki?

  • Mbabajwe n’umwanawe yishe naho imisozi yatereye nikubwindayenini nogukunda inyama byagahebuzo

  • Oh Cacana! Nari naribagiwe uyu mugani. Murakoze pe! Nguye kuri uyu mugana ndigushakisha umugani muremure w’ubutwari bwa Nkindi mperuka muri 80. Iyo nibutse ko nta archives twigeze mu Rwanda ndarira.

Comments are closed.

en_USEnglish