Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Amb. Augustine Mahiga ko Perezida Kagame ku butumire bwa mugenzi we John Pombe Magufuli, azasura Tanzania tariki 01 Nyakanga mu rwego rwo kurushaho kunoza imibanire y’ibihugu byombi. Mu gihe cy’imyaka itatu ishize, umubano wa Tanzania n’u Rwanda warimo igitotsi nyuma y’uko uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete atangaje […]Irambuye
Mu nama yo gusuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana yateguwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, hagaragajwe impungenge ku kwiyongera kw’abana bata ishuri n’abajya mu buzererezi, ndetse n’ikibazo cy’abana babyarwa n’abandi bana batabona uburenganzira bwo kubona iranga mimerere. Muri iyi nama, Visi Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Karemera Pierre yavuze […]Irambuye
Kuri uyu mugoroba, Mme Jeannette Kagame yageze i Libreville muri Gabon aho yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we Sylvia Ondimba. Aha yagiyeyo mu nama yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umupfakazi uba buri tariki 23/06. Mme Jeannnette Kagame na Sylvia Ondimba bagira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rinyuranye rikorerwa abapfakazi. Uyu munsi mpuzamahanga w’umupfakazi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye […]Irambuye
Abakorera mu byumba by’ubucuruzi biherereye iruhande rw’amasangano y’umuhanda w’ahitwa mu Giporoso mu ruhande rw’iburyo uzamuka ujya muri gare ya Remera aho bakunda kwita ku Kivumu bagaragaza impungenge baterwa na ‘installation’ z’amashanyarazi no kuba ibyumba byinshi bitandukanywa n’imbaho gusa. Mu gihe hakwaduka inkongi yakora ibara. Insinga z’amashanyarazi zinyuranamo hagati y’ibi byumba bimwe na bimwe bitandukanywa na […]Irambuye
Emmanuel Twagirumukiza utuye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi avuga ko ari we wahimbye “Kandagira Ukarabe” uburyo bwifashishwa mu kurwanya umwanda mu ntoki hirindwa gukwirakwiza indwara zikomoka ku isuku nke, ngo yasabye kwandikwa no guhabwa uburenganzira kuri iki we yita igihangano cye hashize imyaka itanu atarasubizwa. Twagirumukiza avuga ko yagiye yegera inzego zinyuranye […]Irambuye
Iburasirazuba – Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza baravuga ko hashize imyaka ibiri Leta ibambuye ubutaka bari bafite kugasozi kitwa “Igisunzu cya Nkondo” ntibanahabwe ingurane. Ubuyobozi buvuga ko buri kubikurikirana ngo abaturage barenganurwe. Aha hantu ngo hari hahawe umushinga witwa GETOROFA BIOFUEL RWANDA wari ugamije gutera ibiti bivamo amavuta […]Irambuye
Abaturage bo ku kirwa cya Maazaane kiri mu kiyaga cya Rweru no hakurya y’uruzi rw’Akagera ahitwa Sharita bategerezanyije amatsiko gutuzwa mu nzu nziza bubakiwe na Leta mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru hagamijwe ku bavana ku manegeka no mu bwigunge. Ubuzima ku kirwa cya Mazane buragoranye, abana benshi bigaga ntibarenze amashuri abanza, kwivuza […]Irambuye
Leta irakangurira abantu gushora no kwizigamira bagura imigabane mu bigo biri ku isoko ry’Imari n’Imigabane, impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka avuga ko irishora mari ari ryiza, cyane cyane kubifuza kwizigamira by’igihe kirekire. Uretse ishoramari ry’ubucuruzi, gushinga uruhanda, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi abantu basanzwe bazi, hari n’ubundi buryo buteye imbere abantu basigaye bashoramo amafaranga yabo akababyarira inyungu […]Irambuye
*MDK avuga ko Munyagishari yavugaga rikijyana, ngo yakumiriye igitero cyo kwica Abatutsi, *MDE we ngo abantu bishwe na Munyagishari ni batatu, ngo umwe ni we yiyiciye arashe. Umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha wahawe izina MDK yabwiye Urukiko ko uruhare azi kuri Munyagishari ku byaha bya Jenoside akekwaho ari urupfu rw’umuntu umwe wo mu bwoko butahigwaga. Undi mutangabuhamya […]Irambuye
Ku ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu kagari ka Nyamugwagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi higayo abana 577, muri bo 116 bigira mu rusengero rwa EPR naho 74 bigira mubiro by’akagali, abasigaye bakigira mu byumba nabyo bishaje cyane. Mu myaka ibiri ishize ibyumba by’ishuri byangijwe n’umuyanga n’inkuba ntibyasanwa. Iri shuri riheruka kuvugwa cyane umwaka […]Irambuye