Vestine Mukamana, umugore udafite undi muryango uretse umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu wahoze amurwaje mu bitaro bya CHUK yitabye Imana mu bitaro bya Kibagabaga saa sita n’iminota 20 kuri uyu wa mbere azize uburwayi bw’impyiko. Inkuru y’uko uyu mugore yari arwajwe n’umwana we yo mu mezi abiri ashize yatumye abantu benshi bahaguruka baramurwaza, baramusura abandi […]Irambuye
Mu kagali ka Nyarubuye Umurenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru umugabo yakubise umugore we inkoni munsi y’ibere bimuviramo gupfa ako kanya. Ngo yamuzizaga ko yanze ko ajya kugurisha inkwi. Uyu mugabo witwa Rusagara, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko hari amakuru ko asanzwe akunda gushyamirana […]Irambuye
*Umunyamakuru w’Umuseke yiboneye aya mazi, mu mudugudu wa Mbuganzeri, *Abaturage ntibemera ko azahamara igihe kirekire ngo azasubiranayo na Perezida uteganya kubasura, *Umuyobozi w’akarere ka Bugesera aramara impungenge abaturage ko amazi azahaguma. Bugesera kimwe na twinshi mu duce tw’Intara y’Uburasirazuba amazi abona umugabo agasiba undi, ubwo Umuseke wasuraga umudugudu wa Mbuganzeri uzimurirwamo abaturage bo mu kirwa […]Irambuye
Gasabo – Isoko rishya ryo ku Mulindi wa Kanombe mu mujyi wa Kigali ryubatse ku muhanda werekeza i Gasogi, ubu niryo ryimuriwemo n’abacuruzaga imyaka mu isoko ryasenywe rya Nyabugogo. Iri soko rirema kuwa kane no ku cyumweru rigahahiramo abaturutse mu mirenge ya Kimironko, Ndera, Remera, Bumbogo, Rusororo, Nyarugunga, Kanombe, Niboye n’ahandi muri turere twa Kicukiro […]Irambuye
Col Joseph Rutabana Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel yatangarije ikinyamakuru Jerusalem Post ko u Rwanda rubona Israel nk’ikitegererezo mu kwiyubaka uhereye hasi nyuma ya Jenoside, ni mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru mbere y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu azagirira mu bihugu bya Uganda, Kenya, Ethiopia n’u Rwanda. Umwe mu banyapolitiki muri iki gihugu yabwiye Jerusalem Post […]Irambuye
*Uganda ku mwanya wa mbere icumbikiye abantu 147, DRC ku wa kabiri icumbikiye 145, *Ibihugu bitatu by’I Burayi mu myanya 10 ya mbere,…USA icumbikiye 22. Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda butangaza ko nta gihugu cyo ku mugabane wa Asia kiragaragara ko gicumbikiye abantu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe ibihugu bitatu byo ku […]Irambuye
Ubwo yasozaga Ihuriro Nyafurika ya gatatu ku mahoro, umutekano n’ubutabera yaberaga mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yasabye ibihugu bya Afurika n’isi kurushaho gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe. Ihuriro (Symposium) Nyafurika ya gatatu ku mahoro, umutekano n’ubutabera ryabereye ku biro bya Polisi y’igihugu ryaganiriye cyane ku byaha bigezweho byiganjemo […]Irambuye
Valens Kubwimana ni umugabo w’imyaka 37 ufite umugore n’abana babiri, amaze amezi abiri afunguwe nyuma y’amezi atandatu afungiwe gufatanwa ibiyobyabwenge, ni umwe mu baherutse kurangiza igifungo wemeye kuganira n’Umuseke ku buzima muri gereza no hanze yayo. Avuga ko muri gereza atari ahantu ho gupfira nk’uko benshi babyibaza, ahubwo ngo ni mu ishuri. Mu Ugushyingo 2015, […]Irambuye
*Mu kuzamura abaturage hanyerejwe miliyoni 687, arimo 264 za ‘Girinka’, *Ubushinjacyaha ngo ntibwakurikirana Minisitiri Kaboneka busize Gitifu, *Mu myaka 7, imanza Ubushinjacyaha butsinda ziyongereyeho 16%. Ubushinjacyaha Bukuru uyu munsi bwamuritse ibyo bwagezeho mu mwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016, bugaragaza ko mu byaha bimunga umutungo w’igihugu haakurikiranywe amafaranga n’imitungo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 11, […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyeshuri n’izindi mpuguke mu miyoborere, umutekano, amahoro n’ubutabera, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yagaraje ko amahanga yivanze, akivanga kandi azakomeza kwivanga cyane mu mibereho, imiyoborere n’ubusugire bw’ibihugu bya Africa, ariko ko hari icyizere Africa izagera aho igashobora guhangana nabyo kuko ibifitiye ubushobozi. Mu ihuriro ku mahoro, umutekano n’ubutabera “Symposium on Peace, Security […]Irambuye