MDK yashinje Munyagishari kwica umuntu UMWE utarahigwaga
*MDK avuga ko Munyagishari yavugaga rikijyana, ngo yakumiriye igitero cyo kwica Abatutsi,
*MDE we ngo abantu bishwe na Munyagishari ni batatu, ngo umwe ni we yiyiciye arashe.
Umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha wahawe izina MDK yabwiye Urukiko ko uruhare azi kuri Munyagishari ku byaha bya Jenoside akekwaho ari urupfu rw’umuntu umwe wo mu bwoko butahigwaga. Undi mutangabuhamya MDE we yavuze ko abantu yashyira ku ku mutwe w’uregwa ari batatu ariko ko uwo yiyiciye ari umwe.
Umutangabuhamya urindiwe umutekano wahawe izina rya MDK, wazindukiye gushinja Munyagishari uri kuburanishwa adahari, yabwiye Urukiko ko yamenye uregwa mu 1993 kuko bari baturanye inzu ku yindi.
Uyu mutangabuhamya uvuga ko yacuruzaga ‘Restaurant’ mu mugi wa Gsenyi, yavuze ko uruhare azi kuri Munyagishari ari urupfu rw’uwitwaga Karimunda wari Umuhutu.
MDK avuga ko uyu Karimunda yishwe n’igitero cy’abasirikare bane bitabajwe na Munyagishari nyuma yo guhuruzwa n’umugore wakoraga uburaya ku Gisenyi amubwira ko mu nzu ye (umugore) hinjiyemo Inyenzi.
Uyu mutangabuhamya ushinja yavuze ko uyu nyakwigendera yari yarashakanye n’Umututsikazi wishwe hasize nk’iminsi ine indege ya Habyarimana iguye, bigatuma Karimunda atahwa n’ubwoba agahungira kuri uyu mugore wamuhururije.
MDK avuga ko nyuma yo kurasa urufaya muri iyi nzu bazi ko bari kurasa Inyenzi nyuma bagasanga ari umuturanyi Karimunda utarahigwaga, Munyagishari n’aba basirikare bahise bajya gushaka uyu mugore wababeshye ariko bagasanga yahungiye I Goma.
Abajijwe ububasha Munyagishari yari afite ku buryo ahagurutsa abasirikare, MDK yasubije agira ati “Yaravugaga rikijyana nshingiye ku gitero yahagaritse cyari kije kwica Abatutsi bari bahungiye iwanjye.
MDK uvuga ko muri Jenoside yari afite bariyeri yacungaga umunsi ku wundi, yavuze ko nta bariyeri azi yaguyeho Umututsi ndetse ko n’iyo yita iye ntawigeze ahagwa.
Uyu mugabo washinjaga Munyagishari, yavuze ko uyu mugabo ukekwaho ibyaha bya Jenoside yari umukuru w’Interahamwe na MRND muri Perefegitura ya Gisenyi ndetse ko yagiye yitabira inama na ‘meeting’ ariko ko iyo yiyiziye ari iyo kuri Stade Umuganda nabwo ngo nta jambo yayivugiyemo.
MDE we ngo Munyagishari yishe Abatutsi 3, umwe ni we yiyiciye…
Abajijwe abantu azi bishwe na Munyagishari, undi mutangabuhamya MDE wari umaze iminsi atanga ubuhamya bushinja uregwa, yavuze ko Abatutsi azi bishwe n’uregwa ari batatu barimo uwitwa Chantal wishwe arashwe n’uyu MDE abisabwe na Munyagishari wari umaze kumusambanya.
MDE wahoze ari umurinzi wa Munyagishari, yavuze ko Jenoside igitangira uregwa yarashe umugore bahuriye mu muhanda, ndetse ko uyu mukoresha we ari we watanze amabwiriza yo kwica umubikira wari wakuwe ku Nyundo akicirwa ahari harahawe izina rya ‘Commune Rouge’.
Aba batangabuhamya bombi banabajijwe n’ababuranyi bombi (Abavoka n’Ubushinjacyaha) kugira ngo basobanukirwe byimbitse uruhare rw’uregwa mu byaha bya jenoside birimo gusambanya ku gahato abagore akekwaho.
Iburanisha ritaha ryimuriwe ku italiki ya 14 Nyakanga, humvwa undi mutangabuhamywa na we urindiwe umutekano wahawe izina rya MDB.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Uwo utarahigwaga buriya ashobora kuba yarinterahamwe, bityo ahubwo bamuhanagureho icyaha.
Harya ngo iyo muvuze abahutu n’abatutsi n’abatwa mwumva muba muciye inka amabere koko? Ku buryo muca inkereramucyamu mucura ubwoko bushya bw’abanyarwanda? Iyo muvuze utarahigwaga muba muvuze nde, utarahigwaga ryari? Hehe? Niba abatarahigwaga ari abahutu muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mwabivuze mweruye. Ariko se nk’abantu bavuye mu byabo i Kivuye na za Butaro muri 1991, intambara ya 1994 ikarota bamaze kwimuka mu nkambi za Bulende zatwitswe nk’inshuro nk’eshatu, ikabasanga bamaze imyaka hafi ibiri muri Bulende za Nyacyonga, Rusine, za Rutongo, Gikomero n’ahandi mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, na zo zigatwikwa, bakongera bakiruka, bakagera za Mugunga, Katale, Kibumba n’ahandi nkaho, intambara ikahabasanga bakongera bakiruka, bamwe bakagwa nzira, abandi bakagera za Tingi Tingi, abatahaguye bagataha abandi bakambuka Fleuve Zaire bakwirwa imishwaro, ubise abaratahigwaga wabyemeranyaho na bo? Buriya uwavuye mu bye mu cyahoze ari Kibungo, agaca iy’u Bugesera amasasu amuri hejuru, akambuka Rwabusoro, akanyura mu Mayaga bicika, akarenga Butare iri hafi gufatwa, agafungira feri mu nkambi ya Nyaruguru cyangwa Nshili, nyuma akaza kuyivanwamo n’amasasu, umwise utarahigwaga mwabyumvikanaho gute? Munyumve neza, simvuze ko abatutsi bahigwaga muri jenoside bari mu kaga kamwe n’abahunze imirwano imyaka n’imyaka bakarinda bagwa mu nkambi, bagwa nzira cyangwa bagira Imana bagataha mu byabo nyuma y’imyaka itanu cyangwa itandatu babundabunda. Ariko nimujye mutomora amagambo muvane abantu mu rujijo, kandi n’umutwa ugifite ishema ryo kwitwa umutwa twoye kumva ari twe biteye ipfunwe, ngo tumwite uwahejwe inyuma n’amateka, nk’aho amateka akora politiki cyangwa afata ibyemezo.
REKERAHO SIFA WE. Wirakara kuko umujinya nta kindi uzana usibye ….. Abantu bose barababaye koko ariko natwe abahutu turemera ko iyi Jenoside yakorewe abatutsi koko.
Kuba bavuze abahigwaga baba bashingiye ku nyito yabo iyo jenoside ivuga ariko buri wese aziko hari abahutu bayiguyemo kandi hari n’abari mu ntwari z’u Rwanda ruyobowe na RPF ( RPF yemera ko ari intwari z’igihugu)hari AGATHA UWIRINGIYIMANA n’abandi… Abo bose bapfuye muri jenoside bitanze igihugu kirabazi, abanyarwanda turabazi. Ariko iyo tuvuze ubwoko bwahigwaga ni “ABATUTSI”
Comments are closed.