Perezida Kagame arasuura Tanzania vuba
Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Amb. Augustine Mahiga ko Perezida Kagame ku butumire bwa mugenzi we John Pombe Magufuli, azasura Tanzania tariki 01 Nyakanga mu rwego rwo kurushaho kunoza imibanire y’ibihugu byombi.
Mu gihe cy’imyaka itatu ishize, umubano wa Tanzania n’u Rwanda warimo igitotsi nyuma y’uko uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete atangaje ko yumva u Rwanda rwaganira n’umutwe wa FDLR, ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse Tanzania yaje kwirukana abanyarwanda benshi bayibagamo badafite ibyangombwa.
Perezida Magufuli amaze gutorwa yagaragaje ubushake bwo kubana neza n’u Rwanda, Perezida Kagame ndetse yitabira irahira rya mugenzi we Magufuli, uyu igihugu cya mbere yasuye nka Perezida wa Tanzania ni u Rwanda muri Mata uyu mwaka.
Mu ruzinduko rwe rwa tariki 01 Nyakanga, Perezida Kagame na mugenzi we bazasinya amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi cyane cyane mu by’ubukungu amaze iminsi aganirwaho n’abagize inzego z’ubucuruzi n’iby’imari mu bihugu byombi.
U Rwanda na Tanzania bikaba byaranashyizeho Komisiyo ihoraho yo gushyira mu bikorwa amasezerano azasinywa ashingiye cyane cyane ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu.
Minisitiri Mahiga avuga ko amasezerano ashingiye ku bufatanye mu guteza imbere ubukungu ari inyungu nini ku bihugu byombi kandi ari intambwe ikomeye mu mibanire n’iterambere ry’ibihugu byombi nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru DailyNews.
Dr John Joseph Pombe Magufuli azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Kagame ndetse bazanafatanye gufungura imurikagurisha ryitwa Saba Saba ahitwa Kilwa.
Tanzania nicyo gihugu gifite icyambu ku nyanja kiri hafi y’u Rwanda, imibanire myiza nayo ikaba yakoroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.
UM– USEKE.RW
1 Comment
abab bantu barakundanye cyane pe
Comments are closed.