Digiqole ad

Remera-Giporoso: Imbaho n’intsinga mu maduka biteje impungenge z’inkongi

 Remera-Giporoso: Imbaho n’intsinga mu maduka biteje impungenge z’inkongi

Ibyumba by’ubucuruzi biri mu Giporoso biteye impungenge z’inkongi y’umuriro

Abakorera mu byumba by’ubucuruzi biherereye iruhande rw’amasangano y’umuhanda w’ahitwa mu Giporoso mu ruhande rw’iburyo uzamuka ujya muri gare ya Remera aho bakunda kwita ku Kivumu bagaragaza impungenge baterwa na ‘installation’ z’amashanyarazi no kuba ibyumba byinshi bitandukanywa n’imbaho gusa. Mu gihe hakwaduka inkongi yakora ibara.

Ibyumba by'ubucuruzi biri mu Giporoso biteye impungenge z'inkongi y'umuriro
Ibyumba by’ubucuruzi biri mu Giporoso biteye impungenge z’inkongi y’umuriro

Insinga z’amashanyarazi zinyuranamo hagati y’ibi byumba bimwe na bimwe bitandukanywa na za ‘triplex’

Mu byumba biri kuri uyu murongo hacururizwamo za telephone, za camera, ibikoresho byo gusudira, za bettery z’ibinyabiziga, amapine, amavuta y’ibinyabiziga, za studio photo, abacuruza imyenda ndetse na restaurant.

Abahakorera bavuga ko hari impungenge z’uburyo amashanyarazi yaho ateye (installation) ku buryo habaye inkongi hakwangirika byinshi cyane.

Umwe mu bahacururiza utifuje gutangazwa avuga ko ba nyiri amazu bakwiye gushyiraho uburyo bumeze neza bwo kurwanya inkongi muri ibi byumba by’ubucuruzi kuko babona hari impungenge nyinshi.

Jean Sauveur Kalisa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera avuga koi bi bice byo mu Giporoso byatangiye kuvugururwa, ndetse aha havugwa by’umwihariko hari abashoramari bahashimye bashobora kuzahubaka amagorofa y’ubucuruzi.

Kalisa avuga ko nko ku ruhande rwo hakurya ya hano, usohotse muri Gare ya Remera amazu amanutse iburyo bw’umuhanda, hatangiye kuvugurwa kandi amazu y’ubucuruzi ahari akaba yubatse mu buryo budateje akaga birandukanye no hakurya yaho.

Amashanyarazi kuri izi nzu ateye impungenge
Amashanyarazi kuri izi nzu ateye impungenge
Igitambaro cy'ubururu gihishe insinga z'amashanyarazi zihererekanywa hagati y'icyumba n'ikindi
Igitambaro cy’ubururu gihishe insinga z’amashanyarazi zihererekanywa hagati y’icyumba n’ikindi
Utambutse kuri izi nzu ubona ko hakorerwa ubucuruzi bunyuranye bwa takataka
Utambutse kuri izi nzu ubona ko hakorerwa ubucuruzi bunyuranye bwa takataka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko ko Leta irwanya ubucuruzi bw’akajagari buriya habuze iki ngo isabe nyiri turiya tuzu twa SAR MOTOR kuhubaka amazu ajyanye n’igihe y’ubucuruzi no kwegeza inyubako ze inyuma hakaboneka na Parking?! Mu marembo y’umurwa mukuru w’igihugu ntihagombye kurangwa n’utuzu nka turiya. Ibi kandi birakomeza no kurundi ruhande re’umuhanda ugana Kabeza. Aho usanga hari amazu yegereye cyane umuhanda kimwe n’amashuri aturanye neza neza n’amazu y’ubucuruzi.Ikindi kigomba kwitabwaho hariya hantu ni ukumenya ko ari mu nkengero z’ikibuga cy’indege. indege iramutse ihushije ikibuga ishobora kwica abantu benshi cyane harimo abo yasanga mu rusengero, mu bucuruzi buhakorerwa cyangwa abana barimo biga. Hazigwe no ku kibazo cy’urusaku rw’indege za gisirikare zihazenguruka kenshi.

Comments are closed.

en_USEnglish