*Kiliziya yahindutse urwibutso rwa Jenoside, n’ahabikwaga karisitiya Interahamwe zahiciye abantu, *Igeragezwa rya Jenoside mu 1992 ryabereye mu Bugesera, abantu 4000 ngo barishwe Leta ireba, *Muri Mata 1994, tariki ya 15 nibwo Kiliziya y’i Ntarama yiciwemo imbaga, abapadiri b’Abazungu bahunze. *Hari igishanga cyiswe CND, cyagabweho igitero simusiga tariki ya 30 Mata 1994, Abatutsi bari basigaye baricwa. […]Irambuye
*Mu myaka 3 hagaragaye abarwaye kanseri y’amazuru no mu muhogo 138 Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangiye inama y’iminsi itatu ihuje abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ibyo ku yindi migabane, izi ndwara ngo no mu Rwanda zirahaboneka cyane, hakiyongeraho na za kanseri aho mu myaka […]Irambuye
*Ngo ntiyishoboye kuko Leta yamufunze bitemewe kuva 1997-2015, Umucamanza ati “Uzayirege” *Avuga ko umurenge wa Muhima wamwimye icyemezo cy’uko atishoboye, *Ntashobora kwiburanira no kwiyishyurira umwunganizi, ati ‘Mufate icyemezo’, Jean Habyarimana wari umuyobozi wa MRND muri Perefegitura y’umugi wa Kigali, akaza gukatirwa ‘Burundu y’umwihariko’, kuri uyu wa 20 Kamena yabwiye urukiko rw’Ikirenga yajuririye iki cyemezo ko […]Irambuye
Mu ntangiriro z’uku kwezi muri Kiliziya ya Mugina mu karere ka Kamonyi bavanyemo amashusho abacitse ku icumu aho bavuga ko yari ajyanye no kwibuka amateka mabi y’ubwicanyi bwakorewe muri iyi Kiliziya, Mgr Papias Musengimana ushinzwe ibya liturujiya muri Diyoseze ya Kabgayi muri iyi week end yabwiye Umuseke ko aya mashusho bazayasubizamo namara gusanwa kuko yari […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwana w’umwana w’Umunyafurika wahujwe n’umunsi wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana wabereye mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 18 Kamena, Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwita ku bana bose nk’ababo babarinda icyahungabanya imikurire yabo. Mu karere ka Nyagatare hizihirijwe uyu munsi, muri iki gihembwe cy’amashuri, abana 24 092 basubijwe […]Irambuye
Umugabo witwa MUGABO Theoneste wari utuye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Karenge, Akarere ka Gicumbi yijwe mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu n’abantu bataramenyekana, abagizi banabi bamutemye umutwe umurambo we bawusiga mu nzu yabagamo. Ahagana muma Saa moya, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ngo nibwo inkuru y’urupfu rwa Mugabo […]Irambuye
Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuwa kane abantu bataramenyekana bahitanye umugabo witwa Aminadab Twagiramungu, mu ijoro ryakeye, ibisambo bitaramenyekana byibasiye urugo rwa Uwababyeyi Odette, bacukura inzu batwara ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo n’ibindi byo muri ‘salon’. Urugo rwa Sinabimenye Maharariel na Uwababyeyi Odette batuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, […]Irambuye
Ubu unyuze ku ngoro y’Inteko Ishinga amategeko abona ko hari ibice byayo biri gusigwa irangi ryera. Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka Abadepite bari bagaragarije Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ko bari mu gihirahiro cyo kumenya niba inyubako bakoreramo izasenywa cyangwa izasanwa, n’igihe bizakorerwa, yasubije ko Leta ubu ifite gahunda yo kuyisana ariko […]Irambuye
*Bamwe inka zarabyaye baranywa amata, abandi zararamburuye, abandi ngo inzara iraca ibintu *Baracyanywa amazi mabi bavoma mu ruzi rw’Akagera *Umudugudu nturabona ivuriro hafi, abana baracyakora urugendo bajya ku ishuri. Uyu ni umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’inzu 62 z’imiryango yimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, abahatuye bahamaze amezi icyenda, bamwe inka […]Irambuye
Karongi – Abakora uburobyi bw’isambaza ku kiyaga cya Kivu babwiye Umuseke ko ubuzima bwabo n’imiryango yabo ubu buri mu kaga nyuma yo guhagarikirwa imirimo batunguwe ngo kuko imirimo yabo ishobora kuba iri mu byateye indwara ya Cholera imaze iminsi i Karongi ahegereye ikivu. Bo bavuga ko kubahagarikira imirimo ari ugushakira igisubizo aho kitari. Umuyobozi wa […]Irambuye