*2014-2015, Abataye amashuri bari 10.3%, 2015-2016 babaye 5.7% *Muri2014/15, MINEDUC yari yagenewe miliyari 113, 2015/16 ihabwa 102, ubu yahawe 98, Minisiteri y’uburezi yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo kugira ngo basuzume ibyagezweho mu mwaka ushize n’ibiteganywa muri 2016-2017. Minisitiri w’Uburezi avuga ko igishimishije muri uyu mwaka w’amashuri uri gusozwa ari igabanuka ry’abana bata ishuri kuko abarenga 1/2 […]Irambuye
Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kane, Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko anejejwe n’aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Kuva mu matariki 10 kugera 18 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, u Rwanda ruzakira inama ya 27 […]Irambuye
Kubera indwara ya Cholera yadutse mu karere ka Karongi mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu, kuva kuri uyu wa 15 Kamena iki kiyaga cyafunzwe ku bakora uburobyi kugeza mu gihe kitazwi. Mme Jeannine Nuwumuremyi umuyobozi w’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko iki kiyaga cyafunzwe ku barobyi ku mwaro wose […]Irambuye
Icyegeranyo cyitwa ‘Global Peace Index’ cy’uyu mwaka kiragaragaza ko Isi ikomeje kujya mu bibazo by’intambara n’amakimbirane, kikagaragaza ko ibihugu 10 ku Isi aribyo gusa bitabarizwamo intambara n’amakimbirane ayo ariyo yose afitanye isano nayo. Iki cyegeranyo kivuga ko kubera amakimbirane n’intambara bikomeje kuvuka mu Burasirazuba bwo hagati, no kuba Isi yaraburiye igisubizo ibibazo by’impunzi, iterabwoba, […]Irambuye
Muri cyamunara y’imitungo ya rwiyemezamirimo Usengimana Richard wagarutsweho n’abaturage ubwo perezida Kagame yasuraga Karongi kubera imyenda agiye ababereyemo, kuri uyu wa 15 Kamena abapiganirwaga kugura ikibanza (kirimo n’inyubako ituzuye) giherereye mu murenge wa Kimihurura, habuze n’umwe usubiza ku giciro fatizo cya miliyoni 180 cyari kimaze gutangazwa. Indi mitungo ye iri ahitwa Rwandex yo bagiye kuyiteza […]Irambuye
Mu nama ya karindwi yiga ku ikoranabuhanga mu kuzamura ubuhinzi muri Africa mu rwego rwo gufasha mu kwihaza mu biribwa, inama y’abashakashatsi bahuriye muri FARA (Forum for Agricultural Research in Africa) yatangiye ku wa mbere i Kigali, abayirimo ku munsi wa kabiri wayo baganiriye ku cyakorwa ngo ubuhinzi butere imbere, aho bamwe basanga kujya kwiga […]Irambuye
Bugarama – Ibice bimwe bya Nyamasheke na Rusizi abaturage bafite ibibazo bikomeye byo kutagerwaho n’amazi meza bigatuma bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu bikabaviramo indwara. Kuri uyu wa kabiri Germaine Kamayirese umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi yasuye ibi bice asaba abashinzwe gukwirakwiza amazi meza kubikora vuba ntibite cyane ku biciro. Uyu munsi, kimwe no mu […]Irambuye
*Kuva 2012 kugeza ubu Malaria yiyongereye kuri 300%, imfu ziyivaho ziyongera kuri 37% *Ubu ngo nta mpungenge z’ubuziranenge ku nzitiramibu ziri gutangwa Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ubuzima yatanze ikiganiro cy’uko indwara ya Malaria ihagaze mu Rwanda n’ingamba zihari mu kuyirwanya kuko yiyongereye cyane mu bihe bishize, Dr Agnes Binagwaho yasobanuye ko mu mezi ane […]Irambuye
*Umubano w’u Burundi n’u Bubiligi ngo ntukwiye gushingira ku mateka y’ubukoloni gusa, *U Bubiligi buzakora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byo gufasha mu nkambi bigende neza, *UHCR mu Rwanda imaze kubona miliyoni 19,5$ mu gihe hakenewe miliyoni 105,5$ azafasha impunzi 160 000. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Didier Reynders wari mu Rwanda kuva ku gatatu […]Irambuye
Makanaki….Iyi ni imvugo yaranze abakiraga abanyarwanda mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare yo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa mbere ubwo bakiraga abantu 81 batashye bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, basanze umubare munini ari uw’abatashye inshuro ya kabiri bagamije kwifatira inkunga ihabwa abatahutse. Abataha bava mu mashyamba ya Congo iyo bakiriwe hifashishwa uburyo […]Irambuye