*Ubukene, ikoranabuhanga, amategeko adafite ibihano bikakaye ngo baroroshya icuruzwa ry’abantu *Mu Nteko ikibazo cy’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byahagurukije inzego *Ibiyobyabwenge bikaze nka Heroin na Cocaine ngo byafatiwe mu Rwanda bitari bimenyerewe Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko mu Rwanda, muri 2016 hamaze kugaragara ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu […]Irambuye
Nyarugenge – Ku muhanda wa Nyamirambo – Mageragere muri iki gitondo impanuka y’imodoka ya Toyota Hiace yahitanye abantu bane abandi babarirwa ku icyenda barakomereka, yabereye hafi y’aho bita kwa Kayitani mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Rwintare. Umumotari witwa Felix Ndayishimiye yabwiye Umuseke ko ahagana saa mbili za mugitondo impanuka isa n’aho […]Irambuye
Mu itangazo ryasohowe n’ikigo cya Nation Media Group mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2016 cyamenyesheje ko cyakoze impinduka zigamije kwisuganya, muri izi mpinduka harimo gufunga Radio yayo KFM yakoreraga i Kigali mu Rwanda. Hamwe n’ibindi bigo byayo bimwe. Gufunga ibi bigo ngo biratangira gushyirwa mu bikorwa guhera uyu munsi. Muri iri […]Irambuye
*Abagore batega moto bwije cyane bakagusha umumotari mu gico cy’amabandi, *Andi mayeri ni ugusinziriza umumotari bakoresheje ibinini ubundi bakamwiba Ubujura bwo kwiba moto mu Rwanda hakoreshejwe amayeri bumaze igihe buvugwa, ariko ubu abamotari baravuga ko abagore cyangwa abakobwa binjiye muri ubu bujura, bakaba bakoresha imiti (ibinini) bagasinziriza abamotari nk’uko biri mu buhamya bw’abamotari babiri baganiriye […]Irambuye
Umuryango nyarwanda hamwe n’abakoresha muri servisi zinyuranye ngo baracyaha akato abahoze barwaye indwara zo mu mutwe nk’uko bitangazwa na Claver Haragirimana wigeze kurwara mu mutwe agakira. We yemeza ko kuba abarwayi bo mu mutwe benshi iyo bakize nyuma bongera bakarwara binafitanye isano n’akato bahabwa iyo bageze mu miryango. Haragirimana yarwaye mu mutwe mu myaka 12 […]Irambuye
*Prof Sahyaka avuga ko ubushakshatsi butagomba kubikwa bukazahera mu kabati, *Umwe mu bashakahsatsi, Padiri Nyombayire asanga Leta idaha umwanya uhagije abashakashatsi kuko ngo yo ishaka ibyihuta. Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’Igihugu gishizwe Imiyoborere (RGB) cyahuye n’abashakashatsi ndetse n’abarimu ba za Kaminuza barebera hamwe uruhare na bo bagira mu miyoborere myiza no muri gahunda za […]Irambuye
*Indwara zitandura (NCDs) ziratwugarije ariko abenshi baracyavuga ko zibasira abakire, *Gukora siporo, kurya imbuto n’imboga, kugabanya isukuri ngo byafasha Abanyarwanda benshi. Abahanga mu buvuzi bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ndwara zitandura (Non Communicable Diseases, NCDs), ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye buri wese kwisuzumisha kare bene izi indwara. […]Irambuye
Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 1 089 y’abazize Jenoside barimo abiciwe ku gasozi ka Nyarushishi mu karere ka Rusizi, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Seraphine Mukantabana yasabye abazi ahajugunywe imibiri kuhagaragaza, asaba abafite ubwoba n’ipfunwe mu gutanga aya makuru ko bakwandika udupapuro dukubiyemo aya makuru bakadushyikiriza abayobozi. Muri iki gikorwa cyo gushyingura imibiri y’abazize […]Irambuye
*Mu gucuruza abantu, ni ho harezwe abagore benshi,…Hafi 1/2 cy’aya madosiye yarashyinguwe, *Icyaha cyo gusambanya ku gahato ABAKURU, abagabo 185 n’abagore 5 bararezwe. Agashami k’Ubushinjacyaha gashinzwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorerwa mu ngo gatangaza ko mu mwaka w’Ubucmanza wa 2015-2016 karegeye Inkiko abagabo 1 386 n’abagore 24 bari bakurikiranyweho icyaha cyo ‘Gusambanya umwana’. […]Irambuye
*Ibihumbi 21 batuye mu manegeka,… Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 27 Kamena, Minisitiri w’imicungire y’Ibiza n’impunzi, Sérphine Mukantabana yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye kubakira imiryaango 21 yo mu murenge wa Kabaya na Sovu yari ituye mu manegeka. Muri uru rugendo rwatangirijwemo umushinga wo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bafite ubushobozi bucye […]Irambuye