Digiqole ad

Abari mu bwigunge ku kirwa cya Mazane bagiye gutuzwa mu nzu nziza

 Abari mu bwigunge ku kirwa cya Mazane bagiye gutuzwa mu nzu nziza

Abaturage bo ku kirwa cya Maazaane kiri mu kiyaga cya Rweru no hakurya y’uruzi rw’Akagera ahitwa Sharita bategerezanyije amatsiko gutuzwa mu nzu nziza bubakiwe na Leta  mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru hagamijwe ku bavana ku manegeka no mu bwigunge.

Inzu zigezweho zizahabwa abaturage bazimurwa mu kirwa cya Mazane na Sharita
Inzu zigiye guhabwa abaturage bazimurwa mu kirwa cya Mazane na Sharita

Ubuzima ku kirwa cya Mazane buragoranye, abana benshi bigaga ntibarenze amashuri abanza, kwivuza byari ikibazo gikomeye, ubuzima bwatumaga abakobwa barongorwa bakiri bato, havukaga abana benshi kubera serivisi zo kuringaniza imbyaro zitabageraho bikwiye hamwe n’ubujiji no kuba ku ruhande, ubuhinzi bwari hasi cyane kuko ikirwa ni gito (hafi 4Km²) kandi abagituye bari hafi kugera ku 2 000.

Ku ikubitiro hazimurwa imiryango 64 ituye ku kirwa cya Mazane n’indi miryango 40 yari ituye ahitwa Sharita ku manegeka hafi y’igishanga, hose ni mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.

Imirimo yo kubaka inzu aba baturage bazimurirwamo igeze ku musozo, hari gukorwa amasuku ku nzu no ku biraro kuko buri muturage azorozwa inka.

Umuseke wasuye uyu mudugudu w’icyitegererezo.

Ni umudugudu uri ku gasozi kitaruye kari hakurya y’umusozi uriho ibikorwa by’ikigo cya ISAR.

Ujyayo uvuye i Nyamata ufata umuhanda ukomeza ugana ku mupaka wa Nemba ugakatira kuri centre ya Ramiro ukerekeza kuri centre ya Batima, hafi aha niho hari uyu mudugudu.

Uteze imodoka uvuye i Nyamata aviramo kuri centre ya Ramiro agafata moto (ni 1500Frw) mugafata umuhanda w’ibitaka ugera kuri centre ya Batima.

Uyu mudugudu uwurebera hakurya ukabona ko ari ikitegererezo, uhegereye ubona ko inzu imwe yubatsemo uburyo ziba ari ebyiri.

Ni inzu zisakaje amabati agezweho, buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni gifite icyumba kimwe gifatanye n’ubwiherero n’ubwogero.

Aha hubatse inzu 32 (zirimo ebyiri ebyiri) zizahabwa imiryango 64, buri nzu imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 20.

Ikindi gice cy’umudugudu kirimo inzu nziza aho imwe irimo enye (Four in One house), buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 36.

Izo nzu na zo zifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero n’ubwogero mu nzu imbere, ifite igikoni gifite ahangenewe gushyirwa ibikoresho n’ibiribwa (magasin) n’aho gushyira amashyiga.

Muri uyu mudugudu Umuseke wasanze hari n’ivomero ririmo amazi, hafi yawo hubatse amazu bita “Agakiriro”, inzu y’inama (conference hall), aho guhagarika ibinyabiziga (parking), ishuri n’ivuriro rito mu mudugudu.

Uyu ni umudugudu w'icyitegererezo umwe mu baturage baturutse i Kigali yabwiye Umuseke ko aba baturage babakijije
Uyu ni umudugudu w’icyitegererezo umwe mu baturage baturutse i Kigali yabwiye Umuseke ko aba baturage babakijije

Theoneste Ndihokubwayo umuturage wo mu kirwa cya Mazane uzimurwa, yabwiye Umuseke ko babwiwe ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga bazimukira muri aya mazu, amatsiko n’amashyushyu ngo ni yose kuri bo.

Icyakora ngo ntibaramenya uko bazabaho nibimuka kuko n’ubu batarahinga uretse ibyo bejeje mu gihembwe cy’ihinga gishize.

Ndihokubwayo avuga kuko izi nzu zitandukanye ngo bazazijyamo kuri tombola ariko buri wese akabona iye. Kuri bo ngo uzaba ari umunsi w’ibishimo bidasanzwe.

Niyonsaba Chantal w’imyaka 45 we n’umugabo we n’abana ngo ni batandatu, batuye ku kirwa cya Mazane.

Agira ati “Njyewe byaranejeje kuko nari ntuye ahantu habi rwose, nkibyumva numvise ko ari igisubizo, nta mazi meza tugira, nta muriro, mbese turi mu bwigunge bubi gusa.”

Niyonsaba avuga ko aho bari barahinze bejeje bicye kubera ubutaka buto, ubu bakaba batarahinze mu gihe biteguraga kwimuka,  ngo bizeye ko Leta izabagoboka nibaza aha mu nzu nziza bubakiwe ati “Amaso tuyahanze Leta kuko ni umubyeyi.”

Aba baturage bavuga ko nta kibazo bafite ku mitungo bazasiga aho bari bari kuko itagereranywa n’uko bazaba bameze aha mu mudugudu w’ikitegererezo.

Mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru mu kagari ka Batima niho hubatse uyu mudugudu w'abazava ku kirwa cya Mazane na Salita
Mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru mu kagari ka Batima niho hubatse uyu mudugudu w’abazava ku kirwa cya Mazane na Salita
Mu karere ka Bugesera mu ibara ry'umukara
Mu karere ka Bugesera mu ibara ry’umukara
Uyu ni umudugudu w'inzu imwe imwe irimo ebyiri zitwa Two in One house
Uyu ni umudugudu w’inzu imwe imwe irimo ebyiri
Ibiraro biri ku murongo bishoreranye
Buri muryango uzahabwa inka ndetse usange ikiraro cyubatse
Abaturage bavomaga amazi y'ikiyaga cya Kidogo ariko hano mu ivomo amazi yari yaje
Aha mu mudugudu bazaza basanga amazi meza, abaturage bavomaga amazi y’ikiyaga cya Kidogo ubu baravoma amazi meza
Iznu zigeze kure zubakwa ariko ibyangombwa nk'amashanyarazi byashyizwemo
Izi nzu zifite ibyangombwa nk’amazi meza, amashanyarazi ubwiherero, ubwogero, igikoni n’ikiraro
Inzu bazahabwa ni inzu bigaragara ko zikoze neza
Abazava ku i Maazaane na Sharita bategerezanyije amatsiko cyane gutuzwa aha hantu
Inzu zubatse gutyo ni 10 imwe izaba ijyamo imiryango ine
Inzu zubatse gutyo ni 10 imwe izaba ijyamo imiryango ine kuko irimo inzu enye
Iri ni ivuriro ritoya rizuzura ritwaye miliyoni 35
Iri ni ivuriro rito rizuzura ritwaye miliyoni 35 naryo riri muri uyu mudugudu
Iyo nzu ifite ibyumba bitatu n'uruganiriro, ubwogero burimo imbere, ubwiherero hanze, n'igikoni gifite magasin
Ubu hari gukorwa amasuku n’ibindi bya nyuma ngo abaturage batuzwe muri izi nzu muri iyi mpeshyi
Inzu za Four in One imwe izajyamo imiryango ine
Ni ahantu habaye heza ndetse abahaturiye bavuga ko hazaba heza kurushaho aba bavuye ku kirwa nibaza kuhatura
Imirimo igeze kure
Imbere mu nzu hazaba harimo ibisenge bitunganyije neza
Inzu y'inama n'ibindi izatwara miliyoni 93 na parking yayo
Iyi ni inzu mberabyombi y’uyu mudugudu izanatunganyirizwa Parking nziza.
Imbere muri sale y'inama
Imbere muri iyi nzu mberabyombi y’uyu mudugudu
Parking y'iyi nzu mberabyombi nayo izashyirwamo za pavées zabugenewe
Parking y’iyi nzu mberabyombi nayo izashyirwamo za pavées zabugenewe
Parking izaba iri aho
Inzu mberabyombi ntabwo iri kure y’amwe mu mazu y’umudugudu
Agakiriro kageze kure kubakwa
Aha ni aho bita mu ‘gakiriro’ aba baturage bazajya bakorera imirimo y’iterambere nk’ububaji, gusudira n’ibindi, naho hari kunozwa
Aka ni agakiriro
Inyubako bise “Agakiriro” k’uyu mudugudu
Ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu byatanze akazi ku bantu basaga 10 000
Ibikorwa byo kubaka uyu mudugudu byatanze akazi ku bantu basaga 10 000 batuye muri aka gace

Photos © A E Hatangimana/Umuseke

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • wawou!!!! mbega byiza wee!!! ahasigaye rero babigire iminshinga bazakora kuko inzara yazabica bakanenga igihugu kdi ntako batagize!! urugero borere inkwavu zifite frs kuri iki gihe kdi ntizirushya nta mwanda zitera kdi zigira ifumbire nziza borore inkoko nazo zizabafasha kwiteza imbere izitanga inyama izitanga amagi byose babahugure !! inka rwose ni ikibazo kuko kuzabona ubwatsi bizagorana njye niko mbibona ariko nizerako ababyize babitekerejeho!!! ariko iki gikorwa ni cyiza cyaneeee rwose

  • Turashimira Leta yacu na moteur yayo (FPR inkotanyi). Courage mu rugamba rw’iterambere rya bose. Imana ikomeze kubashigikira mu byiza mudahwema kugeza ku baturage.

    Ubundi sinkunda gukora commentaire ariko ibi birashimishije.

    Uyu ni umudugudu pe!

  • UBU SE IBI KUKI BIDAKORWA : GITEGA- NYAKABANDA – KIMISAGARA ETC …………….Leta yacu nigerageze yimurire abatuye aho navuze hejuru RUSHESHE MUREBE KO HARI UBYANGA URABAONA UKUNTU URIYA MUGI UCYEYE DIIII REALLY GOOD DEAL .

  • ndemeye ibi ni ndashyikirwa terimbere rwanda mugomba gukomeza gufasha ababa ntu kuko ningenzi bavuye muri primeri bagiye segonderi nukubigisha kugira isuku nibindi bisabwa kugirango ube muri sosiete

  • burya iyutanyagirwa ukaba uticwa nimbeho ukaba ufite amahoro(umutekano)ukaba udakodesha urabwirango inzara yakwica gute koko hhhh kereka urumunebwe cq ntakerekezo ufite,

  • This is just awsome!
    Murakoze RwandaGov kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa
    Murakoze cyane Your Excellency Paul Kagame kwita kuri aba baturage babaga mu kirwa.

    Birashimishije cyane

  • Kagame ntacyo azatwima

  • Ibi hari abemeza ko ari byiza ariko iki kibazo cyo kwimura abaturage mu birwa biri mu mazi ukabajyana ku butaka buzanzwe, kigomba kwiganwa ubushishozi kandi kikitonderwa, kuko hari abashobora gushima ngo ni byiza, bagashidukira ariya mazu meza babona, ariko bakibagirwa ko imirima yabo yo mu birwa batazongera kuyihinga kandi ariyo yari ibatunze. Aho ni ukubitekerezaho bihagije, kuko inzu ubwayo si kamara, inzu uyibamo neza wishimye iyo ufite icyo uyiriramo.

    Mbere yo kugira icyo dushima turashaka kumenya ibi bikurikira:
    1) Ese abo baturage bimuwe bakava mu birwa, Leta izabareka bakomeze kugira uburenganzira ku butaka bwabo bwo mu birwa ku buryo bazakomeza kubuhingaho?
    2) Ese ubutaka bazaba bimutseho bwo mu birwa buzahinduka ubwa Leta?
    3) Ese mu gihe Leta yababuza gusubira guhinga ubutaka bwabo mu birwa, aho bimukiye Leta izabaha ubundi butaka bungana n’ubwo bari bafite mu birwa ku buryo bashobora guhinga ntibicwe n’inzara?

    Iki kibazo kirakomeye cyane kuko twagiye tubona ingero mu bihe byashize aho Leta yagiye yimura abantu hafi y’ibiyaga n’imigezi bakajya gutuzwa ahandi, ariko ntibahabwe ubutaka bw’ingurane none bamwe inzara ikaba yarabarembeje, ku buryo ndetse hari nabagiye bafata icyemezo cyo kuva mu Rwanda bakimukira Uganda gushaka ubutaka bwo guhinga.

    Byakabaye byiza rero Leta mu gihe yimuye abantu batuye mu birwa bakajya gutura imusozi, ko babarekera ubutaka bwabo bwo mu birwa bagakomeza kubuhinga kuko nibwo bubatunze. Bitabaye ibyo, kwaba ari uguhemukira abaturage mu gihe ubatuza mu nzu nziza batagira icyo kuyiriramo.

    • Ese ubwo muzigira aba analyst banenga kugeza ryari??? Ubu se tubite injiji ababatekerereje biriya bikorwa??? Ese ubwo wowe mbere ko uterura iyo ntero ngo uzane confusion murwanda wageze kurikiriya Kirwa?? Ibyo wibaza byari byiza ariko iyo uvuga ngo wasuye icyo kirwa ukaba uzi ibyo abariyo bakoraga ukabona kuzana critiques nibwo zari kumvikana naho ubundi ibyo jye mbifashe nko kunenga kudafite icyo gushingiyeho. Kuko niba abantu bimuwe bagahabwa inzu zo gutura mugihe bari bari muri high risk bamwe ntanicyo bakora ubu bakaba bubakiwe aho bazagerageza kwihangira uturimo tubaha cash ntaho wahera ubigaya rero uza Analyses zituzuye hari research ugomba kubanza gukora mbere yo kuza kunenga.

      • @Murenzi, niba ushaka gukora research uzajye ahantu hose hafi y’ibiyaga aho bimuye abaturage bari bahatuye banahafite imirima, hanyuma bagatuzwa ahandi, bo ubwabo bazakwibwirira ibibazo bafite kubera ko batakaje imirima yabo yose yari hafi y’ikiyaga, bakaba bamwe nta butaka bwo guhinga bafite kandi bari batunzwe no guhinga gusa nta kandi kazi bagira.

  • Mu kiyaga cya Ruhondo naho abaturage barimo kwimurwa mu birwa bari batuyemo mu butaka bwa gakondo basanzwe bahingamo, ariko muzababaze bababwire ibibazo bahura nabyo.

  • leta yari ikwiye gushiraho ingaba zihangana nubwiyongere bwabaturage kuko hari ama video njya ndeba mubyaro irya ukabona birakabije aho usanga umuturage afite abana umunani agitegereje ko leta ariyo imutunga

    • Uyu mudugudu ni intangarugero rwose

  • njyewe ndemeranya na Giraso ibyo avuga.none umuntu umenyereye kuroba amafi,cyangwa guhinga, akaba yarabikuriyemo akabisaziramo, ubwo kumwimura ngo umuhaye aho kuba heza ,atabasha we kwikoreramo,mu bye atunze wenda byagizwe ingurane wagize ngo biroroshye.?ubwo wowe uwagukura mu byawe nubwo yakwemerera ko ari bukugaburire, waguze ngo kwikoreramo hari aho bihuriye no gutamikwa?, keretse bagomanye ubutaka bwabo, reta ikaba yabikoreye kugirango ibarinde ibiza.ariko ibyabo bagakomeza kujya guhingamo no kuroba. ariko ndacyeka izo mpuhwe nubwo bushobozi nta Leta nimwe ibigira ku isi. haaaaaa by,ibuze wishyura n,icumbi buri kwezi nubwo bakubakira nta ngurane. ndacyka rero kiriya kirwa leta igishaka.ubwo hari gahunda ihafitiye. ntacyubu cy,ubusa. ariko izapfe kubaguranira andi masambu,bakomeze bibereho ubuzima bazi neza ,bafitemo uburambe, guhinga no kuroba

Comments are closed.

en_USEnglish