Nyamugwagwa: Abana bamaze imyaka 2 bigira mu rusengero no mu biro by’Akagari
Ku ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu kagari ka Nyamugwagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi higayo abana 577, muri bo 116 bigira mu rusengero rwa EPR naho 74 bigira mubiro by’akagali, abasigaye bakigira mu byumba nabyo bishaje cyane. Mu myaka ibiri ishize ibyumba by’ishuri byangijwe n’umuyanga n’inkuba ntibyasanwa.
Iri shuri riheruka kuvugwa cyane umwaka ushize tariki 03 Nzeri 2015 ubwo inkuba yakubitaga abana 40 ku kigo batanu bagapfa, ibyumba bibiri by’ishuri bikangirika.
Tariki 30/10/2014 nabwo inkubi y’umuyaga yari yibasiye iri shuri, riri mu gace k’imisozi y’Iburengerazuba, isenya ibyumba bibiri by’ishuri.
Iri shuri ryagiraga ibyumba birindwi byubatswe mu myaka ya 1970, nk’uko abahatuye babivuga, ryasigaraganye ibyumba bitatu byigirwamo kuko ibindi byafunzwe n’ubuyobozi kuko byari byangiritse
Umuseke wasuye iri shuri kuri uyu wa mbere, usanga ntabwo ibyangiritse byasanwe, ndetse nta mirindankuba yashyizwe kuri iri shuri ngo barindwe inkuba zabibasira ubutaha.
Sofonie Siborurema umubyeyi afite umwana kuri iri shuri yabwiye Umuseke ko abana babo bigira ahantu hadakwiye kandi nyamara ngo yumvise ko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwemeye gusana aya mashuri.
Siborurema ati “Umuganda wacu nk’abaturage twari twawutanze dusiza aho bari bemeye kubaka ibyumba by’ishuri bishya ariko amaso yaheze mu kirere. Wabonye nawe ko abana bigira mu byumba bishaje byuzuye ivumbi, abandi mu rusengero abandi mu kagari, ibintu ubona ko bidakwiye.”
Samuel Nteziryimana umuyobozi w’iri shuri avuga ko umwanzuro wo gushyira abana mu rusengero no mu kagari bawufashe kubera kubura uko bagira ariko ko bibabangamira kandi bigira ingaruka ku mitsindire y’abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Drocella Mukashema avuga ko ikibazo cy’ iri shuli bakizi, ati “Ariko ubu twavuganye n’inkeragutabara vuba aha nizo zigiye kuhubaka ibyumba bitandatu n’ubwiherero cumi na bubiri”.
Photos © S.Ngoboka/Umuseke
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
18 Comments
Murakoze gutabariza aba bana.Biteyisoni gusa.
ariko ahahantu haba abakozi bakarerekoko ibibintu mu rwanda biracyabaho nakumiro
ni akumiro kubona abana bamara imyaka ibiri biga muri ubu buryo rwose kare kose se ko Akarere katari karabwiye Reserve Force ngo ibafashe.
hakwiye gufatirwa ibihano ababigiramo uburangare.
Ariko ko imvugo ‘ikibazo turakizi” izacika ryari koko ! keretse ababivuga nibabihanirwa.Kumenya ikibazo utagikemura uri umuyobozi kandi ntacyo usabwa gukura mumufuka wawe bimaze iki koko.Ariko abayobozi bagiye bumva ko abana bose ari kimwe.Bitwa abanyeshuli gute kandi nta mashuri.I karongi se nta nzego z’ubuyobozi zibayo kuva kuri Meya kugera ku mukuru w’umudugudu ! cyangwa ni agahugu mu guhugu ngo tubimenye ! Abo bana se nabo bategurirwa ikizamini na Leta cyangwa ni itorero n’akagari.Twarangiza tukaririmba ibikorwa remezo ! ni habeho isaranganya rwose n’ikarongi kimwe n’ahandi hatavugwa hibukwe.Ushinzwe uburezi mu karere abibona te koko ! cyangwa ni delegated ! None ngo inkeragutabara nizo zigiye kububakira! Sinari nzi ko burya zigira ingengo y’imari yo kubaka amashuri.Ngaho rero ubwo ari inshingano zazo courage.
@Zirikana, Bose barasubiza ngo ikibazo turakizi kandi ngo turi kugikurikirana, ubundingo ntacyo twari tuzi ariko ubu tugiye kugikurirana bitaba ibyo ngo twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ariko ntibyakunda muri make yanze kwitaba cyangwa yayivanyeho.
Thank you Umuseke for advocacy,
You are the real media guys, keep it up
Nta gihe bitavuzwe ko Karongi bisinziriye. amashuri nk’ ariya nyaherukamo muri za 1973!!!
Niba baticwa n’izuba cg ngo banyagirwe n’invura simbona icyo bitwaye,icyangombwa ni uko biga,naho na kera bigiraga mu nsi y’igiti ntibibuze uwiga kumenya.
Mukama you utter rubbish.
Mbanje gushima umuseke kuba ugerageza gukora icyo nakwita ubuvugizi,ariko ndagirango nibutse nabatanze ibitekerezo byabo KO kubaka no gusana ibikorwa remezo bidakorwa kuko bitangajwe mu binyamakuru,cga se ngo bikorwe kuko umuntu runaka abyifuje kuko bikorwa n’amafaranga ya leta atangwa hagendewe Ku igena migambi na budget y’igihugu isaranganywa uturere.ndatekerezako nkuko umuseke wabivuze,ririyashuri ryangiritse biruseho bite we n’ikiza (inkuba n’umuyaga),byumvikane KO ritari ryateganyirijwe gusana mungengo yimari yumwaka ryahuriyeho nicyo kiza,jye kubwange nkumvako niba Akarere karamaze kumvikana ninkeragutabara KO zigiye kuryubaka ntako abayobozi nako batagira ahubwo kuba babasha gukora ubuvugizi kugeza n’ubwo ishuri ritari mu igenamigambi ryongera kubakwa,ahubwo nkurikije imbaraga nzi Ku nkeragutabara bararyuzuza mukwezi kumwe!ikindi ndatekerezako umuyobozi atafata nk’ amafaranga agenewe imihanda ngo ayajyane kubaka amashuri,yaba akoze icyaha kimicungire mibi yibyarubanda,buriya Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza iba yaratabariye hafi iyo iza kubimenyeshwa.reka nsoze nsaba ko abantu biha gukerensa ubuyobozi bwakarere runaka (urugero:4785,Selemani na Zirikana) KO ntakintu gukora,bajya babanza bagasobanukirwa uko amafaranga ya leta akoreshwa.
Ariko nkawe kweri kuki wize ariko ntujijuke ? Niko uzi ko ariya amategura akoze kiriya gisenge ubwayo apima hafi toni 2, ku nzu ya rukarakara yo muri 1970 urumva icyo bisobanuye !? Umunsi ziriya ntabwa zagwiriwe na biriya bitaka muzavuga ngo, budget, akarere, igenamigambi, umuyobozi, imihanda….n’izindi nonsenses zidafite meaning na nkeya ?
Nsahatse icyo nakungukira muri ibi wanditse aha ndakibura kabisa, sorry niba kinarimo kivanze n’umucafu mwinshi cyane; agatsinda wabyanditse no mu Kinyarwanda cy’abaswa, ubanza nawe warigiye mu mashule ameze kuriya cg munsi y’ibiti !
Bravo umuseke. com kuvugira bariya bana.
Ubwo rero nawe usetse ikinyarwanda cye haha sha ubwose nsahatse nicyi?!
Ibyo uyumugabo avuze birumvikana, ntabwo akantu kose kabaye ariko biba byihutirwa kugakora kandi nimba barumvikanye ninyeragutabara ko bizakorwa ntakibazo nagito kirimo.
Ntabwo wumvise icyo navuze?navuze KO ubuyobozi bwa kariya karere butarangaye kuko bwagerageje gushaka uko ishuri ryakubakwa hifashishijwe Inkeragutabara,kdi nazo umenyeko zitabikorera Ubuntu.Wenda wongere usome neza,navuze kdi ko bitari guhita bikorwa nkuko ubitekereza, igihe inkuba yarisenyaga kuko Wenda nta budget line yari ihari yo kubaka amashuri yangijwe n’ibiza,icyo kariya karere kagomba gukora ni ubuvugizi kdi byarakozwe nk’uko umuyobozi wako ushinzwe imibereho myiza yabivuze.
IREMBO nkubaze
Izo nkeragutabara uvuga mu myaka ibiri ishize inkuba n’imiyaga zishenye aya mashuri ntizabagaho? ni urwego rushya?
Jya mureka little politics my friends, nimwemere ko mwarangaranye aba bana mugire icyo mukora mureke kwiregura ngo Ingengo y’imari, ngo gukoresha amafaranga icyo yagenewe….. Ese ayo munyereza umugenzuzi w’imari ahora avuga nicyo yo aba yaragenewe?
Mukama akaba ararikocoye!ngo ntacyo bitwaye muli 2016!kanguka,kanguka
Iembo ! PUBLIC REVENUES NA PUBLIC EXPENDITURES turabizi cyane !Uruhande uherereyemo ruragaragara wikabya kubogama!Jya ukoma urusyo ukome n’ingasire rwose. ntabwo ari ikibazo cyo kudasobanukirwa imikoreshereze y’ingengo y’imari cyangwa gukerensa ubuyobozi kuko exceptions na emergency zibaho igihe cyose. Icyo twibazaho ni priorities.Revision budgétaire ibaho. Erega nawe kuvuga ukuri ntacyo bitwara. Ukoze investigation wasanga nta no report n’imwe wenda yaba yaranakozwe nk’ubuvugizi bwaryo wenda ngo ikibazo kibe cyarasigaye ari ingengo y’imari ! Wowe niba ujya witegereza neza, ko MINEDUC ari imwe mu gihugu; ubona nta busumbane buri mu nyubako z’amashuri koko. Byonyine tekereza inyubako zo muri 1970 koko ! Jye nibwo navutse.Niba uzi icyo bita depreciation tubarire utubwire agaciro k’izo nyubako muri iki gihe(netbook value). N’ahandi hatameze neza nihitabweho rwose.
Mubyo wavuze harimo ukuri rwose,ubusumbane mu kubaka amashuri buragaragara ariko sinzi niba murizo revisions za budget wavuze bashobora guhindura na budget line,bitaribyo baba bakoze detournemment des fonds,ibisobanura batanga kumugenzuzi w’imari ya leta byaba byinshi,ikindi wavuze nemera nuko wenda raporo n’ubuvugizi babikoze bitinze,n’ubwo umuseke wavuzeko inkuba yarikubise mu Kwa kenda umwaka ushize.
NTIMUYINYONGE RWOSE MUMBABARIRE. Murakoze umuseke rwose ndemera ko mushoboye. Mwigarukira nyamugwagwa honyine nimwinjire mu cyahoze ari kibuye yose cyane cyane ahahose ari komini mwendo wagirango batutse umwami ndakurahiye hose niko hameze rwose niba ugirango ndabeshya muzanyarukire aho bita mu gishihe ndaguga rusengesi i mwendo ku byahoze ari ibiro bya komini mwendo aho bita mwendo nyine.
Genda Kibuye warasigaye abawe nibatagutabariza rwose uzasigazwa inyuma n’amateka ndabarahiye. Imihanda yaho ntikorwa reba kuva buhanda gitwe kilinda birambo kibuye ville ndakubwiza ukuri bararenganye. Ahubwo nyakubahwa ubwo aherutseyo twari twagizengo azanyeyo impinduka ariko abaturage bisanze ntacyo bashobora gusaba uriya mubyeyi wacu. Ikiraro cya nyabarongon ni icyo kubwo abakoloni, umunsi cyaguyemo muzumva.nyabuneka rwose mutabarize kariya karere rwose kanmdi mwarakoze cyane
Comments are closed.