Digiqole ad

Abarengera uburenganzira bwa muntu batewe impungenge n’ibibazo byugarije abana

 Abarengera uburenganzira bwa muntu batewe impungenge n’ibibazo byugarije abana

Mu nama yo gusuzuma iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana yateguwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, hagaragajwe impungenge ku kwiyongera kw’abana bata ishuri n’abajya mu buzererezi, ndetse n’ikibazo cy’abana babyarwa n’abandi bana batabona uburenganzira bwo kubona iranga mimerere.

Pierre Karemera, Visi Perezida wa Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu avuga ku bibazo by'uburenganzira bwa muntu.
Pierre Karemera, Visi Perezida wa Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu avuga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu.

Muri iyi nama, Visi Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Karemera Pierre yavuze ko ubushakashatsi  bakoze ndetse na raporo y’abashinzwe uburenganzira bw’abana bakorera mu Turere twose no mu mirenge yose, bigaragaza ko abana bagihohoterwa kandi ko batabona uburenganzira bwabo uko bikwiye.

Yagize ati “Ikigaragara cyane twebwe twanakoreye ubushakashatsi ni uko usanga ihohoterwa ry’abana rishingiye ku gitsina, ntabwo rigabanuka.”

Karemera yavuze ko ubu ibibazo biri kugaragara cyane byerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo ni nko gufatwa ku ngufu, guterwa inda n’ababareberera ndetse n’ababaruta, gushyingira abana ku gahato bakiri bato, ababyeyi b’ababagabo basambanya abana babo babakobwa n’ibindi.

Ku kibazo cyo guta ishuri avuga ko gikomeje kuba ingorabahizi kuko ngo n’abasubizwa ku mashuri bongera bakarivamo bitewe n’uko ikiba cyamuteye kurivamo kiba kitakemutse.

Ati “Abana bata ishuri bakishora mu buzererezi bahunga ibibazo biri mu miryango barimo byiganjemo ubuharike, gukubitwa, amakimbirane hagati y’ababyeyi, ubujiji n’ubukene, ababyeyi basiganira bana ndetse n’ababyeyi bohereza abana babo kujya kubashakira ibyo gutunga umuryango.”

Abitabiriye iyi nama baturutse mu nzego zinyuranye zishinzwe kubungabunga uburenganzira bwa muntu.
Abitabiriye iyi nama baturutse mu nzego zinyuranye zishinzwe kubungabunga uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi Gasana Janvier yavuze ko ikibazo cy’abana bata ishuri cyiganje cyane mu bana bo mu mashuri abanza, n’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, usanga ngo bata ishuri bakajya gukora imirimo yo mungo.

Gasana yavuze ko mu mashuri abanza abata ishuri bagara kuri 5,7%, mu cyiciro rusange bakaba 6,5%, naho mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri isumbuye ngo biri kuri 2,5%.

Ikindi kibazo cyagaragajwe cyane n’abashinzwe uburenganzira bw’umwana mu Turere ni icy’abana babyarwa n’abana b’abakobwa baterwa inda z’indaro, ugasanga ababateye inda babihakana, bigatuma abana babyaye babura uburenganzira bwo kubona irangamimerere.

Aba bakozi bakavuga ko iki kibazo kizakemuka ari uko habonetse uburyo bwo gupima ‘ADN’ bitagoye.

Uwitwa Nyirahabimana Julie ushinzwe uburenganzira bw’umwana mu Karere Huye ati “Jyewe ndabona gupima ADN bije mu Rwanda, aribwo abo bana bazabona uburenganzira, hakagira nk’ivuriro riyipima,…kubera ko hari ubwo ibimenyetso byose ushobora gutanga biba impfabusa.”

Indi mbogamizi ituma abana b’abakobwa batewe inda ngo badaharanira uburenganzira bw’abana babo, harimo ko n’iyo iyo umubyeyi yihakanye umwana usanga bisaba ko bajya mu rukiko, uretse umwanya wo kujya mu nkiko ngo n’igarama ry’urubanza ryishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 rirabagora.

Abitabiriye inama barimo inzego za Minisiteri zifite mu nshingano abana, Polisi, amadini n'imiryango itari iya Leta.
Abitabiriye inama barimo inzego za Minisiteri zifite mu nshingano abana, Polisi, amadini n’imiryango itari iya Leta.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Izi nzego ngozirengera uburenganzira bwa muntu zijye zireka kudusetsa zishushanya.Rushema ubu arihe? Abayobozi ba Rab ubu barihe ko babuze kandi na polisi ikaba ivugako itabafite? Ese haricyo babivugaho? Ashwi da.

    • urumugabo pee

    • Banyarwanda Banyarwnda kazi nshuti zabantu, IMANA yonyine niyo ihoraho iteka ryose . kandi igihe ncyo cyonyine gihoraho kwisi . icyizere cyo kubaho cyaragabanutse nibyiza ko abantu bahabwa amahirwe yo kubaho neza mubwisanzure numunezero migihe nyine gito tumara kwisi. b irababaje biteye agahinda kubona umuntu yatangira guhangayika cyangwa guhangayishwa akiri muto . uburenganzira bwumwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa niwo musingi weji hazaza heza kuri benshi. ibigo birera infubyi mwabikuyeho murabona zizaba izande ? IMANA izabijyanire none se nabigenza gute ? ihohoterwa rishingiye kugitsina rikwiye kurwanywa naburi muntu ufite umutima muntu , ariko kandi muge mwibuka ko Samusoni, Rwanyonga na Adamu bazize ikoranabuhanga rishingiye kugitsina. umwana wese numwana . birababaje kandi biteye agahinda.mperutse kunva ko ingengo y imari irenga 1/2 yurubyiruko ijyanwa iwawa kure y inshiti ababyeyi,abavandimwe n’ imiryango birababaje nukuri kandi biteye agahinda gushora akayabo kamafaranga mubikorwa byo kwangiza abantu byumwihariko urwanda rwejonejobundi . iwawa ibihabera byos3e uko mwabyita kose ntaho bitaniye no gukamuramo abantu ubumuntu . byenda gusayitozo ya gisirikare ariko kandi siko twabyita. nibyiza kurengera igitsinagore ariko kandi nibibi cyane kugikoresha nkintwaro ya gisirikare. ireme ryuburezi murwanda rihagaze gute ? ababyeyi babona umwanya guha uburere bukwiye abana nibangahe ? ingengabitekerezop ya jenocide ntacyo ibabangamiyeho ? irondakoko mwimitse mubona ridahungabanya bamwe rigatonesha abandi ? ivangura iryo ariryo ryose rivangura abantu niribi . hari ibintu byinshi bibangamniye umwana byumwihariko wumunyarwanda ariko kandi bititabwaho kuko nyine ibitekerezo byabaminuje byibereye mwijipo cyangwa muri bank uvbwonko buri mugifu umutima uraterera mwipantaro . nibyo sumugani kandi samakabyankuru abo bariho kandi bari irwanda ariko se kandi ninde wabimenya.nge mbona qumugambi wu gufunga ibigo byita kubana batishoboye ari inzira mwaharuye yo kubona abo muhindura imbagwa ngo nabasirikare bagwa muntambara zahato nahato zitanafite imoanvu . ababyeyi babo habe no kubibuka.uburyo bwiza kandi bwonyine bwo kwita kumwana no kumurengera nuguha ababyeyi be amahoro n’ ubwisanzure kugira ngo barere kandi bakuze umuntu uzigirira akamaro akakagirira nabandi. birababaje kandi nukuri IMANA ibaho ihora ihoze . iyunvire nawe uyumunyabugoyi , ubu turara tutaryamye turaririye abana ngo imbwa zitabatwara kuko abayobozi bacu barahubuza .nonwe se koko niba muhembwa burikwezi nako buri saha yubuzima bwanyu muhemberwa kurebera uburenganzira bwa muntu mwarangiza kandi mugahubuza ejo bite ? mukomeze mukomere . mugihe tugikomeje kwibuka bamwe no kwibutsa abandi dokomeze twibuke twubakana

  • Nyumvira nawe ra, ngo ADN niyo yakemura ibibazo abo abana bahura nabyo. Abantu baracanagnukirwa nabo ubwabo ntibamenye ko byabarenze cg se ko nta na capacity yo gutekereza bafite ?!

    Ni gute ADN izabuza abana kubyara abandi bana, ni gute ADN izabuza abana kuva mu ishule ? Njyewe iyo ngiye muri bene izi nama zo kwiforoza no kurya amasmbusa na mayonnaise, nicara inyuma kure, nkigira kuri internet, kuko simba nkeneye kumva ubugoryi buvugirwamo n’abatunzwe n’imfashanyo z’imiryango mpuzamahanga baba bashaka gusa kuzabona icyo bashyira muri rapport annuel bazasabisha andi frw yo gushyira mu mifuka yabo.

    • ibyo uvuze ni byo kabisa

  • Ariko biratangaza kubona abantu baca iruhande ikibazo nyamukuru cy’ubukene, kandi aricyo ahanini gitera abana kuva mu mashuri. Icyo kibazo kigomba kuvugwa ku mugaragaro nta guhishahisha. Ikintangaza muri iki gihugu, ni uko abayobozi hafi ya bose usanga batinya cyane kuvuga “ikibazo cy’ubukene” bwugarije imiryango itari mike.

    Kuki abayobozi batinya kuvuga ikibazo cy’ubukene kandi gihari ahubwo ugasanga barimo barashakira ibisubizo aho bitari. Abana benshi bava mu ishuri ni ukubera ubukene, abahinduka inzererezi akenshi ni ukubera ubukene.

    Abo muvuga ngo bahunga umwiryane mu miryango yabo, bakajya kwibera mu muhanda, mukwiye kumenya ko uwo mwiryane mu miryango akenshi ukururwa n’ubukene. Muzagenzure neza muzasanga mu miryango yifashije, intera y’amakimbirane cyangwa umwiryane biri ku rwego rwo hasi cyane, ugereranyije n’amakimbirane cyangwa umwiryane bigaragara mu miryango ikennye.

    Njye rero ndumva abayobozi bo mu turere no mu mirenge bari bakwiye kwita cyane ku bikorwa bizamura imibereho y’abaturage batifashije, bityo uko umubare w’imiryango y’abakene uzagenda ugabanuka, ni nako umubare w’abana bari mu muhanda cyangwa bata ishuri uzagenda ugabanuka.

  • Ngo harya mushinzwe uburenganzira bwa nde? Ngo muntu??? Wasetsa uvuye guhamba nyina!!iyo uba ushinzwe uburenganzira bwa muntu uyu munsi uba warahagurutse ukabariza abaturage uko bigenda ngo ubutaka waguze wiyushye akuya cg warazwe n’abasokoruza, Leta ibyuke umunsi umwe yabukunyaze wahindutse ukodesha nayo ugomba kubutangira imisoro kurinda upfuye byakunanira bugatezwa cyamunara. Sitwe twanditse harya ko umutungo w’umuntu utavogerwa Leta yanyaze se nzayirega he nyiregere nde ko yamvogereye? Ubwo se si ukwica itegeko nshinga?

    2. Ntihanditse ko kugira icumbi ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu harya cg nabyo wabyibagiwe?? Ariko ubu ngomba gusorera aho ntuye ngo kuko ubutaka ntuyeho busora??? Ko byananiye gusora urumva igikurikira atari uguteza cyamunara? Kubaho kwange urumva bitahindutse icyaha??? Nabonye usa n’uwize: reka nkwibutse amahame y’umusoro niba waranayibagiwe: uwungutse niwe usorera Leta. singomba gusora kuko aho ntuye sincuruza n’isambu yange ntiyera ntacyo yinjiza kdi urabizi ko umucuruzi utungutse cg wahombye nawe adasora. Nta vangura riba ku musoro cg ubukode nk’uko babwita ngira ngo ibyo urabizi, nyamara nge utuye mu gasanteri ndasora abatuye mu misozi ntibasora ibyo si akarengane?

    Ejo nimpungira mu manegeka kubera guhunga umusoro inkangu yaza ikampitana muzabe muza kunshungirwaho munyifotorezaho. Ko numva ngo burya ndasora nkasorera n’ikibiriti cyo gucana umuriro, abasoresha koko bampaye amahoro??cg bakongerera abaherwe iyo misoro munshakamo nk’uko njya numva muri amerika cg iburayi bigenda aho kuza kunshungirwaho naburaye, ubukene bungeze habi na mutuel ko itanyoroheye.

    Warangiza ngo abana ngo uburengazira ariko yee??? Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya aribyo murimo. Ubwo se ufite impuhwe ziruta izacu twe twabagiriye ku gise??.

    Iyaba wabagiriraga impuhwe nk’uko ubivuga wabanje kuzigirira ababyeyi babo. Ahaaa nizo ADN nazo ubwo wamaze gupanga uko nzajya nzisorera!! Ni izindi mpuhwe se?? Mwaduha amahoro koko!! Umuseke mundekere comment ihite ndabinginze!

  • Ngo abarengera uburenganzira bwa muntu! Bagera ku bibazo bya politiki bakababwa, bagera ku by’ubukungu n’uko busaranganyije bakababwa, bakora ku mikorere y’ubucamanza bagashoberwa, bagera ku by’imitangire y’akazi muri Leta no mu miryango yabo ubwabo ngo cee!, abaturage bagakora ntibahembwe bakabimenya bakicecekera, abimuwe nta ngurane bakarira imyaka itanu igashira bakicecekera, n’urishywe agahabwa intica-ntikize bakicecekera, ubushomeri bugaca ibintu mu rubyiruko bakabigira ubwiru, amavunja agatongora bakabirenzaho uruho rw’amazi, abantu bakararana n’amatungo nog atibwa bo bakaba baririmba umutekano dufite, abantu bagasuhuka bikabehsyuzwa n’ubuyobozi bakicecekera, ibinyamakuru byandika bikazimira na radiyo zikirirwa mu myidagaduro itagira ikiganiro gifatika ku bibazo byugarije igihugu bakinumira, mu nama mpuzamahanga ugasanga abenshi ni bavugizi ba Leta kurusha uko bahagarariye sosiyete sivile y’igihugu cyabo, ariko bagera ku bibazo by’abana mama we!! Bakisanzura pe! Abakoreshwa imirimo ivunanye, abava mu ishuri ababyeyi bagaterera agati mu ryinyo, abacuruzwa, abakorerwa indyo ituzuye ari yo mpamvu barwara bwaki kandi ibiryo bitabuze, abagombye kuva mu bigo by’imfubyi bakajya mumiryango, blablablabla… Sosiyete sivile nyarwanda, jye mbona irutwa n’uko yaba itariho, abaturage bakivugira ubwabo, kuko bayirusha ubutwari bwo gutobora ku bibazo by’ingutu bafite.

    • Safi ujya utanga comment nziza ariko hari igihe ukabya.
      Kuvuga ngo Amavunja, abimuwe nta ngurane, imitangire y’akazi,imikorere y’ubucamanza,uko ubukungu busaranganyijwe n’ibindi ushaka kumvikanisha ko bitagenda….. nkaho ariko igihugu cyose kimeze

      Niba udashoboye gutandukanye le specifique dans le general bigaragaza bias kandi ubundi sinakundaga kuyibona muri comments zawe. Ubu ntangiye kubona ko ushobora kuba uri nka bamwe bijunditse ubutegetsi buriho mu Rwanda kandi si byiza.

      Uvuze uti ibunaka hari amavunja, ukavuga uti umucamanza runaka yahamijwe ruswa, ukavuga uti ibunaka bishwe n’inzara ariko gukabiriza ibintu ushaka kugaragaza ko mu gihugu nta kigenda NDAKUGAYE. Tanga facts zifatika, igihugu cyacu si paradizo bibe byakosorwa, uzanenge ibitarakosowe ariko ureke ku generaliza ugakabya, otherwise ntaho uzaba utaniye na Rusesabagina, RUdasingwa cg Rukokoma n’abandi bafite indorerwamo ICURAMYE bareberamo igihugu cyabo kubera ubutegetsi buriho ubu.

      Mujye mureka gukabya no gukabiriza rero, kandi ntabwo tuzajya tubumva ngo twicecekere.

      Turi hano ngo turwane n’ibyo bibi biri mu gihugu tugihindure kiza kurusha uko twagisanze

      Asante sana Safi

    • Ntugatakaze umwanya wawe utekereza kuri civil society kuko ntayiba mu Rwanda, ni baringa; niba ugirango ndabeshya soma iyi report wumve uko abanyaburayi babisobanura kuko bo babikozeho ubshakashati umwaka ushize wa 2015:

      http://eeas.europa.eu/delegations/rwanda/documents/press_corner/mapping-of-the-civil-society-and-project-identification_en.pdf

  • Mugabekazi urantunguye. Kereka gusoma iyi report byaba bimeze nko gusoma cya gitabo cyitwa Bibiliya abantu basoma umurongo umwe buri wese akivugira ibyo yishakira, impaka zikaba urudaca. Naho ubundi kuva ku ipaji ya mbere kugera kuya nyuma ndabona report ahubwo ishimangira ibihabanye nibyo wemeza muri statement yawe.

    Gira amahoro.

  • Abakozi ba Leta muri rusange batinya gutangaza ukuri ku bibazo byugarije abanyarwanda.Babiterwa ni iki?
    Kuki raporo zigaragaza ko ibintu bigenda neza noneho Perezida wa Repubulika yakwegera abaturage agasanganizwa n’ibibazo by’uruhuri kandi by’ingutu?
    Ibanga abanyarwanda tugendana,abanyamahanga ryarabayobeye!

    • Ariko se kuki inzego zishinzwe iperereza mu gihugu zo zitabwiza Perezida w’igihugu ukuri ku bibazo biri mu gihugu? Ubwo se zirabimuhisha ku bushake? Cyangwa wasanga zibimubwira akaba abizi, ugasanga ari twe dukeka ko atabizi kandi abizi.

      • Baperereza kubantu bigaburiye byinshi mu manama cg ibindi byose bishobora gutuma ubutegetsi bugaragara nabi mu mahanga nicyo bashinzwe.Ikindi bashinzwe nuguta muri yombi umuntu wese bashumurijwe na HE,ngizo inshingano zabo.

Comments are closed.

en_USEnglish