Digiqole ad

Ngo niwe wahimbye “Kandagira Ukarabe”, arasaba ko imwandikwaho

 Ngo niwe wahimbye “Kandagira Ukarabe”, arasaba ko imwandikwaho

Kandagira ukarabe ifite akamaro kanini mu kuwranya indwara zikomoka ku mwanda

Emmanuel Twagirumukiza utuye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi avuga ko ari we wahimbye “Kandagira Ukarabe” uburyo bwifashishwa mu kurwanya umwanda mu ntoki hirindwa gukwirakwiza indwara zikomoka ku isuku nke, ngo yasabye kwandikwa no guhabwa uburenganzira kuri iki we yita igihangano cye hashize imyaka itanu atarasubizwa.

Kandagira ukarabe ifite akamaro kanini mu kuwranya indwara zikomoka ku mwanda
Kandagira ukarabe ifite akamaro kanini mu kuwranya indwara zikomoka ku mwanda

Twagirumukiza avuga ko yagiye yegera inzego zinyuranye ngo arebe ko zamufasha kumenyekanisha ko igihangano cya “Kandagira Ukarabe” ari icye, ariko bakamubwira ko kumwandikaho igihangano cyaramaze gusohoka no gukoreshwa na benshi bigoye. Gusa kugeza ubu nta we cyanditsweho ko ari icye nk’uko abivuga.

Gusa mu karere ka Burera Umurenge wa Cyanika naho hari umugabo witwa Moise Cyiza nawe uvuga ko ari we wahimbye “Kandagira Ukarabe”

Ubwo yakoraga muri Laboratoire ku kigo nderabuzima mu karere ka Nyaruguru mu 2006, nk’umuntu upima ibizamini by’indwara akabona inyinshi zikomoka ku mwanda, ngo yatekereje uko abantu bakwirinda kwandura.

Twagirumukiza ati “maze kubona ko indwara nyinshi zikomoka ku mwanda kandi bakazihererekanya mu ntoki nabwiye titulaire w’ibitaro wari umubikira nti uwafata akajerikani n’akabase tukabishyira imbere y’ubwiherero uvuyemo akajya akaraba mu ntoki? Arabyemera turabikora ariko ijoro rya mbere utu dukoresho bahise batwiba.”

Twagirumukiza ngo yahise atekereza uko bakoresha akajerikani ariko ntihagire ugatwara ahubwo kakabika amazi ariko gapfumuye wakandagira umugozi ugafasheho kakihengeka kakamena amazi umuntu agakaraba.

Ati “Twarabikoze tubona birakunze, tugashyira imbere y’ivuriro twandikaho ngo “Kandagira ukarabe” ababibonye bose barabishima bikwirakwira n’ahandi izina naryo riba iryo.Ndetse byageze n’i Burundi babyita “Pyonda ukarabe.”

Twagirumukiza avuga ko "Kandagira Ukarabe" usanga zigenda ziba umurimbo kubera ko abazicuruza ubu badashishikariza abaguzi akamaro kazo
Twagirumukiza avuga ko “Kandagira Ukarabe” usanga zigenda ziba umurimbo kubera ko abazicuruza ubu badashishikariza abaguzi akamaro kazo

Twagirumukiza avuga ko “Kandagira Ukarabe” yagize agaciro ikanamenyekana cyane ubwo Minisitiri w’ubuzima (Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo) yasuraga akarere ka Nyaruguru areba uko isuku yifashe mu bigo nderabuzima, ngo barayimweretse ashima cyane iki gitekerezo asaba ko cyajyanwa mu bigo nderabuzima byose.

Uyu mugabo ufite abana batatu avuga ko nk’umuganga byamushimishije ko igitekerezo cye gifite akamaro kanini mu gihugu mu kurwanya umwanda cyane cyane mu byaro, ndetse no mu bice by’umujyi bakaba hari aho bayinogeje neza bagakora za “Kandagira Ukarabe” nziza cyane.

Gusa ngo ntibimushimisha kuba hari abavana inyungu mu bucuruzi ku gihangano cye batavunikiye, gusa akababazwa n’uko atabonye uburyo ashyira kumugaragaro ko igihangano ari icye, akifuza ko Leta yakwemera nibura ko iki gihangano ari icye bikamenyekana.

Ati “Kuba uyu munsi ‘Kandagira Ukarabe’ nta muntu yanditsweho ni nayo mpamvu usanga hamwe na hamwe itangiye kuhaterekwa nk’ umurimbo nta mazi aba arimo, kuko abazicuruza ntibabasha gushishikariza abantu uburyo bamenya agaciro kazoo, icyo bitayeho ni inyungu gusa ntibitaye ku gaciro kazo nkanjye wayihimbye.”

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

  • Niye pe kuva kera yahoranaga udushya ndamuzi.

  • Mubihugu byiburayi na America usanga za Robine ufungura ukandagiye nikirenge,bitandukanye nazimwe zifungurirwa hejuru. Bene izo Robine uzisanga ahantu hagenewe gukarabura intoke, cyangwa muri za WC. Aba bavuga ko bahibye kandagira ukarabe ubona ari izo Robine biganye. Gusa nanone kwigana ikintu ushaka gufasha abantu sibibi. Ikibazo mbona nuko bashaka kuvugako bavumbuye bishyo bakazaboneraho bakazaka amafranga abazikora kandi banazicuruza, bitwaje itegekore ryuburenganzira bwumuhanzi kugihangano cye. Kwigana sibibi, ariko niba warakoze igihano wiganye icyabandi, bishobora kukugora kuvugako wavumbuye, kuko nabariyabandi bakora ziriya kandagira ukarabe abashobora kwerekana ziriya Robine navuze haruguru bagasobanurako arizo biganye atari iyo kandagira ukarabe ivugwako yahibwe mbere. Ndahamyako mugiye murukiko bitwaje izo Robine zakizungu utabansinda. Kuku nazo zirekura amazi ariko ukandagiye.

Comments are closed.

en_USEnglish