Digiqole ad

Rwinkwavu: Abaturage bambuwe ubutaka ntibahabwa ingurane

 Rwinkwavu: Abaturage bambuwe ubutaka ntibahabwa ingurane

Iburasirazuba – Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza baravuga ko hashize imyaka ibiri Leta ibambuye ubutaka bari bafite kugasozi kitwa “Igisunzu cya Nkondo” ntibanahabwe ingurane. Ubuyobozi buvuga ko buri kubikurikirana ngo abaturage barenganurwe.

Mu karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza

Aha hantu ngo hari hahawe umushinga witwa GETOROFA BIOFUEL RWANDA wari ugamije gutera ibiti bivamo amavuta ariko ntiwatungana ndetse ibibazo wasize ubu ngo biri gukurikiranwa.

Kuri aka gasozi ka Gisunzu cya Nkondo kagabanya utugali twa Mukoyoyo na Nkondo abaturage bari bahawe akazi ko gutunganya ahazubakwa ibikorwa by’uriya mushinga ariko ngo barakoze ntibishyurwa kuko n’umushinga utakomeje. Kuri bo ibi byose ngo ni akarengane kiyongera ku kwamburwa ubutaka.

Umuturage w’aha witwa Maniriho ati “ Baraje batwaka ubutaka ntibaduha ingurane, umuntu yakabaye yarateyeho ishyamba ubu tuba dusarura, ariko nta nubwo twishyuwe cyangwa ngo baduhe ingurane.”

Mugenzi we wundi utifuje kutubwira amazina ye ati “umuntu aza akakwambura ubutaka bwawe ngo bari bagiye guteraho ibiti bibyara peterol da!…. Ikindi n’abakozi bakoresheje amezi icyenda yose ntanumwe bahembye”.

Bizimana Claude uyobora uyu murenge wa Rwinkwavu yemeza ko uyu mushinga waje gupfa.

Bizimana ati”Gitorofa niyo yari yarahawe ubu butaka kugirango ibubyaze umusaruro gusa byaje kugaragaraho ko ibiti bivamo amavuta bari barahateye bitajyanye n’ikirere cya hano”.

Uyu muyobozi avuga ko bari gukora ubuvugizi kugira ngo abaturage bishyurwe ibyabo gusa nta gihe runaka atanga ngo kuko iyi GETOROFA BIOFUEL RWANDA hari amasezerano igomba kubanza gukorana na Minisiteri ishinzwe ibidukikije.

Ati” Ubuyobozi bwa Gitorofa turakorana umunsi k’umunsi kugirango bishyure aba baturage gusa hari ibaruwa bategereje ya Minisitiri w’ibidukikije y’uko ibemerera umuterankunga amafaranga yari yarazanye agasohoka abaturage bakishyurwa sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi”.

Uyu musozi bari batse abaturage ubu nta gati kuwuriho kuko mu myaka ibiri ishize ibyariho byaratemaguwe birarimburwa hagaterwa ibyari kuzavamo amavuta ariko ubu nta nakimwe cyazamutse ubu hose ni ubutayu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish