Abaturage bo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Rweru mu kagari Batima baratabaza ubuyobozi ngo bubarenganure ku kibazo cy’uko bonesherezwa ndetse bagakorerwa n’urugomo n’abashumba, iki kibazo cyo konesherezwa ngo cyateje inzara yo kutagira imyumbati, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko iki kibazo kigeze kubaho ariko ngo akarere kagikemuye gahuza abanesherejwe n’abonesha. Muri uyu murenge […]Irambuye
Mu mezi abiri y’iburanisha ashize mu rukiko rw’i Paris umushinjacyaha Philippe Courroye yatangaje ko Octavien Ngenzi w’imyaka 58 na Tito Barahira, 65 ko ari inkingi zikomeye za Jenoside mu cyari Komine Kabarondo zatanganga amabwiriza yo gutema Abatutsi. Abasabira gufungwa burundu. Aba bagabo bo bahakana ibyaha baregwa, kimwe na Pascal Simbikangwa umunyarwanda wa mbere waburanishijwe agahamwa […]Irambuye
Gisagara – Abaturage bo kagali ka Bukinanyana mu Murenge wa Musha bemeza ko nyuma y’igihe kinini bari bamaze baheranwe no kutagira amazi meza bikabatera umwanda ubu ngo bamaze kwibohora umwanda kuko babonye amazi meza. Kuri uyu wa 04 Nyakanga bakiriye ivomero ry’amazi meza muri aka kagali, bavuga ko batandukanye no kuvoma ibishanga kuko ubusanzwe bitari […]Irambuye
Mu ijambo ry’Umunsi wo Kwibohora Perezida Paul Kagame yavugiye mu Mudugudu wa Mbuganzeri, mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, yibukije ko mu kwibihora hari urugamba rwa mbere rwaranzwe n’amasasu n’intwaro rwarangiye, ubu urugamba rusigaye rukaba ari urw’iterambere rushingiye kubyo abanyarwanda bifuza kandi bihitiyemo. Uyu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 22 […]Irambuye
Ni abapolisi bakuru bo mu bihugu binyuranye bya Africa bamaze umwaka mu masomo yok u rwego rw’ikirenga azatuma bagira uruhare rukomeye mu bufatanye bw’ibihugu mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga. Barangije aya masomo kuwa gatandatu. Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko amasomo aba bapolisi barangije ari amahirwe kuri Africa mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu, mu masaaha ya Saa Ine, zimwe mu nyubako za Hotel ‘Chez Lando’ iherereye ahazwi nko ku Gisimenti (Kwa Lando) zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka. Biravugwa ko yatewe n’ibikorwa byo gusudira (Soudure) ibyuma bishyushya amazi. Iyi nkongi itagize uwo ihitana, yafashe zimwe mu nyubako za Hotel Chez Lando zirimo ahasanzwe hakorerwa inama (Salle) […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida John Pombe Magufuli i Dar es Salaam muri Tanzania, mu ruzinduko rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi. Perezida Magufuli akaba yatangaje ko Abanyarwanda bahawe ikaze muri Tanzania bakwiye kuza bisanga nk’abajya iwabo. Aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro […]Irambuye
Umurenge wa Shyogwe n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa kane bashyikirije inzu ikwiye bubakiye umuryango w’abantu 10 wari ukennye cyane ku buryo wamaze igihe kirekire abana umunani n’ababyeyi babo barara mu cyumba kimwe. Ntibahawe inzu gusa kuko banorojwe inka. Bashyikirijwe inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’izindi nzu zo hanze. Ni umuryango wa Samuel Kanyamanza na […]Irambuye
*Ngo abantu bose bababwiye ko umugore wa Mbarushimana ari Umututsikazi, *Ngo nta butegetse yamaraniraga ku buryo yakwijandika mu bwicanyi,…Ngo ntiyakwibera ikitso. Me Twagirayezu Christophe na Bizimana Shoshi J. Claude bunganira Mbarushimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko umukiliya wabo atashoboraga kwica Abatutsi kuko yari yarabashatsemo ndetse ko nta butegetsi yarwaniraga ku buryo yari […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda nshya yise ‘Treat All’ igamije gutangira guha imiti igabanya ubukana Abanyarwanda 17,800 banduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bakaba bari bataremererwa gufata imiti kubera ko igihe cyari kitaragera. Ikigereranyo cy’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda kigaragaza ko hari abagera ku bihumbi 210 kuva mu myaka […]Irambuye