Digiqole ad

Nyamirambo: Impanuka y’imodoka ihitanye abantu bane

 Nyamirambo: Impanuka y’imodoka ihitanye abantu bane

Imodoka yakoze impanuka yahitanye abantu bane

Nyarugenge – Ku muhanda wa Nyamirambo – Mageragere muri iki gitondo impanuka y’imodoka ya Toyota Hiace yahitanye abantu bane abandi babarirwa ku icyenda barakomereka, yabereye hafi y’aho bita kwa Kayitani mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Rwintare.

Imodoka yakoze impanuka yahitanye abantu baneImodoka yakoze impanuka yahitanye abantu bane
Imodoka yakoze impanuka yahitanye abantu bane

Umumotari witwa Felix Ndayishimiye yabwiye Umuseke ko ahagana saa mbili za mugitondo impanuka isa n’aho ikimara kuba agasana Police yahageze iri gutabara inkomere n’abitabye Imana.

Supt JMV Ndushabandi Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ari ahabereye iyi mpanuka, yabwiye Umuseke abantu bane aribo koko bahitanywe n’yi mpanuka abandi icyenda bagakomereka.

Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi w’iyi modoka ya Toyota Hiace ifite Plaque numero RAB 251G wananiwe gukata ikorosi imodoka ikarenga umuhanda ikibirandura.

Spt Ndushabandi avuga ko amakuru bahawe n’abarokotse iyi mpanuka ari uko umushoferi w’iyi modoka yari yanyoye inzoga bigaragara ko atwaye imodoka nabi, yihuta cyane kandi mu muhanda umanuka.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya CHUK naho abitabye Imana bajyanywe ku bitaro bya Police ku Kacyiru.

Uyu muhanda w’ibitaka ukoramo imodoka za Minibus zitwara abagenzi berekeza muri aka gace kahoze ari icyaro ubu kari guturwa cyane.

Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Emmanuel Hakizimana wananiwe kugabanya umuvuduko w’iyi modoka bageze ahamanuka mu ikorosi ririmo utubuye duto, maze ayikase igwa igaramye.

Spt Ndushabandi yasabye abashoferi kwitwararika mu mihanda y’ibitaka, bakamenya neza niba imodoka zabo zujuje ibisabwa (controle technique) kandi ngo ba nyiri kompanyi zitwara abagenzi bakagenzura imyitwarire y’abashoferi baha imodoka ngo batware ubuzima bw’abantu benshi.

Iyi modoka yari ifite ikirango cyerekana ko ikorera kompanyi ya RFTC
Iyi modoka yari ifite ikirango cyerekana ko ikorera kompanyi ya RFTC
Imodoka z'ubutabazi zahise zihagera zitabara inkomere zinatwara abitabye Imana
Imodoka z’ubutabazi zahise zihagera zitabara inkomere zinatwara abitabye Imana

Photos © Mike Urinzwenimana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ayayaya pole sana kubahitanywe n’iyi mpanuka it’s very sad ariko abashoferi bakwiye kujya bitwararika ni gute utwara imodoka wanyoye mu gitondo cya kare koko utwaye n’ubuzima bw’abantu abashoferi mukwiye kwisubiraho si non muzabigwamo muzafatirwe ibihano bikarishye kuko ibi sibyo, imiryango ya ba Nyakwigendera yihangane

  • Olalaaaaaaaaaa
    Pole sana Nyamirambo

  • Ariko koko sa mbiri z’igitondo umuntu aba yasinze mukamuha imodoka ngo ajye gutwara abantu mwumva uwo ari umukozi mufite? Niba ari n’iye bwite uwo si umuntu wo gukora uyu mwuga. Birababaje ariko Polisi yacu ikwiye no kureba uko amategeko agenga abatwara imodoka za public transport yavugururwa. Imana ifashe iyo miryango yabuze abayo. Ni akumiro nta kindi.

  • Zero tolérance ku bashoferi batwara abantu (Transport public) ku bijyanye no kunywa agatama.Byose bijyana n’imyumvire n’uburere. Ariko se bashingira kuki bavuga ko yari yanyoye (évidence),polisi yaba yamupimye? banyamakuru mujye mutubwira ibintu bifatika.RIP ku bitabye Imana.

  • Saa mbiri? ubanza mwibeshye ari iza nimugoroba !! cg ni izo bita indarane, bantu tugenda muri za twegerane dufate umuhigo wo kujya tubanza kwitegereza abo ba pilote bacu ugize icyo a remarqua asignale abandi, sinon abo ba “saa mbiri za mu gitondo” baratumara! Araseseka ntayorwa mureke twirwaneho ubwo byageze saa mbiri z’igitondo

  • RIP twihanganishije ababuriye ababo muriyi mpanuka.

  • Mumbabarire si ugushinyagura ariko sinumva ukuntu
    abantu bemera gutwarwa numuntu wasinze .

    Bâti yari yanyoye atwaye nabi. Barabibona ibyo byose kandi barareka arakomeza arabatwara. Ubwo se ibyo Niki?

    Njye iyo chauffeur yiruka musaba kugabanya maze ahubwo ugasanga bagenzi banjye bsbagenzi bantey hejuru ngo nitonde ngabanye ubwoba.

  • Mbega ibyago. Umuvuduko mumuganda wibitaka ukica abantu kweri!!! Dore inama ntanga kuri Police yacu, imodoka zitwara abantu nyinshi niba atari zose zihagurukira ahantu hazwi kandi akenshi usanga hahagaze police. Kuki police atahabwa alcohool test akaba ari muri gare buri chauffeur ugiye gutwara abantu agasuzumwa mbere yuko ahaguruka. Byatwara abapolice bangahe koko!!! Icyo gihe bamuha nakamashine akajya ahita amuha ka ticket ko yakorewe control ,uwo batagasanganye bakamwandikira kandi kakaba kangana na one way yajya kugaruka bakamuha akandi!! Uzi gufata abantu 35 ukabaha umusinzi maze tugapanga abo kubuza impanuka mumuhanda!! Hari nuko tugomba gutekereza kuri control technique yabantu batwara abagenzi amakamyo,…. muri culture yacu kwisuzumisha ubikora urwaye nyamara indwara z’imitima zica benshi ntabimenyetso bituma ujya kwisuzumisha. Hari ubwo bavuga ngo imodoka yabuze feri kandi wenda ari Chauffeur wayibuze kuko yagize heart attack ari kuri volant

  • ababuriye ababo muri iyo mpanuka bakomeze kugira ukwihangana kandi abitabye imana ,imana ibakire mubayo

Comments are closed.

en_USEnglish