Gusambanya abana (2015/16): Abagabo babirezwe ni 1 386, abagore ni 24
*Mu gucuruza abantu, ni ho harezwe abagore benshi,…Hafi 1/2 cy’aya madosiye yarashyinguwe,
*Icyaha cyo gusambanya ku gahato ABAKURU, abagabo 185 n’abagore 5 bararezwe.
Agashami k’Ubushinjacyaha gashinzwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorerwa mu ngo gatangaza ko mu mwaka w’Ubucmanza wa 2015-2016 karegeye Inkiko abagabo 1 386 n’abagore 24 bari bakurikiranyweho icyaha cyo ‘Gusambanya umwana’.
Aka gashami kavuga ko hari abagifite imyumvire ko kujyana mu nkiko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari ukwishyira hanze, kakavuga ko ari yo ntandaro y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu miryango.
Ubwo hagaragazwaga ibyagezweho n’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2015-2016, aka gashami kagaragaje ko icyaha cyo gusambanya abana ari cyo kiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko cyarezwe abantu bose hamwe 1 410.
Muri aba barezwe iki cyaha, abagabo bakubye abagore inshuro 57 kuko ari 1 386 mu gihe abagore 24 ari bo barezwe gusambanya abana.
Muri aya madosiye 1 410, ayafatiwe imyanzuro ni 1 239 arimo 802 yari yashyikirijwe inkiko na 437 yashyinguwe kuko yari yaburiwe ibimenyetso.
Aka gashami k’Ubushinjacyaha kagaragaza ko imanza kasomewe kuri iki cyaha, katsinze ku kigero cya 83.20%
Icyaha cyo guhoza ku nkeke kiri ku mwanya wa kabiri, cyarezwe abantu 452 barimo abagabo 439 n’abagore 13.
Muhongerwa Agnes uyobora aka gashami k’Ubushinjacyaha gakurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, avuga ko hari ibindi byaha byinshi nk’ibi bitamenyekana.
Ati “ Aba ni ababa bagize ubutwari bwo kujya gutanga ikirego, akenshi abantu barahohoterwa bati ni ko byamye, ni ko umuco wacu umeze, bakabikemurira mu miryango.”
Ubushinjacyaha buvuga ko muri aya madosiye y’abarezwe guhoza ku nkeke, bwaregeye inkiko amadosiye 308 mu gihe hashyinguwe 110, naho andi abiri yashyikirijwe abunzi. Ngo kuri iki cyaha bwatsinze ku kigero cya 100%.
Icyaha cyo gusambanya ku gahato abakuru kiza ku mwanya wa gatatu, ubushinjacyaha bwareze abantu 190 barimo 185 b’abagabo n’abagore batanu.
Icyaha cyo gucuruza abantu cyagaragayemo umubare muto muri ibi byaha by’ihohoterwa, abarezwe iki cyaha abagore ni 13 muri abagabo ari 15.
Avuga ku bagore barezwe iki cyaha, Muhongerwa yagize ati “…Ni bo usanga batwara abana babashora muri ibyo byaha, akenshi babajyana za Uganda, bababeshya ko bagiye kubashakira akazi.”
Muri aya madosiye 13 yarashyinguwe kuko ngo kyabonera ibimenyetso bitoroha cyane ko ngo abenshi mu bacuruzwa baba bafite imyaka y’ubukure. Ati “Ukavuga uti ese ko aba yumvikanye n’umutwara ikibazo kiba kiri he?”
Muhongerwa avuga ko ibi bikorerwa mu bwiru ku buryo kubitahura bitoroha, ndetse ko n’iyo byatahuwe kubibonera ibimenyetso biba bigoye kuko biba byashaje cyangwa byasibanganyijwe.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
4 Comments
Guhoza kunkeke, ikicyaha abagabo benshi baragowe, mwabantu mwe tujya tureba ukuri, buriya haribintu bitavugwa ariko hari abagabo bahuye n’akaga kurushako, ikibazo nuko umugore amurusha gusakuza kandi iyo muburana byitwako wowe mugabo wananiwe kubaka, ntajambo ufite, yewe ntagaciro, umugore atsindwa iyo yabaye ruharwa, cg yarahuye n’umugabo nawe uzi ubucakura nkawe, nabo harabarenganywa sinabihakana ariko 70% nabagabo bahohoterwa, keretse ibyaha byo gufata kungufu byo sinahakana abagabo bakunda sex, ariko mwigishe abagore kandi murukiko hagomba kubaho isesengura kubyaha bibera murugo, hari abarengana rwose kandi besnhi.
None ko mutatubwiye abo bantu barahanwe gute? Ndabona gufata kungufu byarabaye umukino.ndasaba ko uwafashe kungufu yajya akanirwa urumukwiye nko gufungwa imyaka myinshi(kuva ku icumi kuzamura) nahubundi ntaho tugana
Oya twarabatahuye. Murumvikana mwarangiza ayomwemeranyijwe nyuma yiminsi ugasanga yongereyeho andi, wavuga ati nzakujyana murukiko ko wamfashe kungufu.Kubera kwanga izo za rwaserera ukamuhereza kugirango atagutamaza.Ibinabyo mujye mumenyako bibaho.
Ku bana se naho habaho kumvikana ko ikibazo kinini ariho kiri? Urabona ko imibare y’abasambanyije abana ari minini cyane kuruta abakuru.
Comments are closed.