Digiqole ad

2016 hamaze kwakirwa ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu – IGP Gasana

 2016 hamaze kwakirwa ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu – IGP Gasana

*Ubukene, ikoranabuhanga, amategeko adafite ibihano bikakaye ngo baroroshya icuruzwa ry’abantu

*Mu Nteko ikibazo cy’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byahagurukije inzego

*Ibiyobyabwenge bikaze nka Heroin na Cocaine ngo byafatiwe mu Rwanda bitari bimenyerewe

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko mu Rwanda, muri 2016 hamaze kugaragara ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu ibigera kuri 30 byajyanywe mu nkiko, yavuze ko kugira ngo bene ibi byaha n’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bicike bisaba imikoranire y’inzego zose.

Minisitiri Busingye Johnston w'Ubutabera na IGP Emmanuel Gasana batanga ikiganiro ku bikorwa mu gukuminra ibyaha by'icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge
Minisitiri Busingye Johnston w’Ubutabera na IGP Emmanuel Gasana batanga ikiganiro ku bikorwa mu gukuminra ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge

Iyi ni nama ihuje inzego zitandukanye zirimo Abasenateri n’Abadepite, bamwe mu Baminisitiri, barimo uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, uw’Uburezi, uw’Umuco na Siporo, uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, uw’Umutekano mu Gihugu, ba Guverineri, Umuyobozi wa Polisi n’abayobozi b’Uturere twose mu gihugu.

Barigira hamwe uko imyanzuro yafashwe mu nama yabaye tariki ya 10 Ukwakira 2014, ijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubucuruzi bw’abantu n’ibiyobyabwenge, aho igeze ishyirwa mu bikorwa kuko yagombaga kuba yose yarangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa kane tariki ya 30 Kamena 2016.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Diane Gashumba yavuze ko mu myanzuro bari bahawe gushyira mu bikorwa harimo gukora ubushakashatsi bwimbutse ku ntandaro y’iki kibazo ariko ngo habuze amikoro yo kubukora.

Gusa ngo ntibyababujije gukora ubukangurambaga mu baturage ahanini banagendeye ku mibare itangwa na Polisi ku miterere y’iki kibazo iyi nama irimo yiga. Mu byakozwe harimo gushishikariza abakobwa kugira uburere buboneye, no gusura imiryango binyuze muri gahunda za Leta nk’Umugoroba w’Ababyeyi, aho ingo 939 zifite ubukene n’ibindi bibazo zikurikiranwa by’umwihariko.

Dr Gashumba yavuze ko urwego rw’umudugudu ruramutse rukoze neza, iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge ngo byakemuka.

Yagize ati “Kwigisha nibyo n’ibihano birafatwa ariko twareba uko abigize intakoreka bahohotera abana, bakubahiriza amategeko bihereye ku mudugudu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu we yavuze ko bibabaje kuba mu Rwanda abantu bahura bakaganira ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge kandi bitarigeze bibaho no mu muco no mu gihe cy’Abakoloni. Yavuze koi bi bintu atari iby’i Rwanda ngo byaturutse imahanga.

Yavuze ko urubyiruko rushorwa mu biyobyabwenge n’ubucuruzi bw’abantu bitewe no kurushukisha imibereho myiza mu bihe biri imbere.

Ku bw’ibyo ngo Minisiteri ayoboye yashyizeho gahunda zihuza urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye, rugakora itorero ndetse n’urugerero rw’amezi atandatu rukora ibikorwa bifite akamaro, kandi ngo banashyizeho gahunda zo kuzamura imibereho y’ingo binyuze muri VUP.

Senateri Sindukubwabo wari uyoboye ibiganiro we yavuze ko iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu ahanini kibasiye urubyiruko, ngo giterwa n’inyota ikabije yo gutunga ibintu.

Yatanze urugero rw’ishuri basuye, umukobwa urangiza amashuri atandatu akabaza ati “Uburambe mudusaba mu kazi, abaducuruza bo ntabwo badusaba.”

Mu kindi kiganiro Minisitiri w’Ubutabera Jonston Busingye ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, bagaragaje imbogamizi zikiriho n’ingamba zafatirwa iki kibazo.

IGP Emmanuel Gasana yagarutse ku mibare yiyongera y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iby’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge. Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2016, Polisi yabinye ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu ibigera kuri 30 bijyanwa mu nkiko. Ibirego bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo habonetse 3 294 ibyajyanywe mu nkiko ni 1 965.

Yavuze ko babashije kugarura abagore 12 b’Abanyarwandakazi bacuruzwaga mu bihugu bitandukanye ku Isi. Yavuze ko Polisi izi neza ko abakobwa bajya mu byo bita ‘ambiance’ i Goma n’i Kampala muri week end, ariko ngo iyo abanyeshuri bari mu biruhukoho biba akarusho.

IGP Gasana yavuze ko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bufata intera, aho abantu babitwara mu mugongo nk’abahetse abana abandi bakabyambara nk’imikandara, ariko ngo igiteye inkeke mu Rwanda hafatiwe Cocaine na Heroin ubundi ngo bitari bimenyerewe mu Rwanda.

Yavuze ko hakwiye imbaraga z’inzego zose mu gukemura iki kibazo, ati “Ubukangurambaga burakorwa, ese bugera ku byo dushaka kugeraho, burasaba ubufatanye bw’ingego, umuyobozi ntabe uwo mu biro gusa amenye aho ibintu bigeze.”

Imbonerahamwe igaragaza ibyaha byakiriwe na Polisi mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gucuruza abantu n'ibiyobyabwenge muri 2016
Imbonerahamwe igaragaza ibyaha byakiriwe na Polisi mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gucuruza abantu n’ibiyobyabwenge muri 2016
Ibyaha bijyanye n'icuruzwa ry'abantu n'ihohoterwa n'ibiyobyabwenge uko byari bihagaze muri 2015
Ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa n’ibiyobyabwenge uko byari bihagaze muri 2015
Ibyo byagaragaye mu mukwabo wa Polisi kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena
Ibyo byagaragaye mu mukwabo wa Polisi kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena
Abacuruza abantu babajyana muri ibyo bihugu babakuye mu Rwanda
Abacuruza abantu babajyana muri ibyo bihugu babakuye mu Rwanda
Inama yafunguwe na Hon Mukabalisa Donathile Perezidante w'Inteko Nshingamategeko Umutwe w'Abadepite
Inama yafunguwe na Hon Mukabalisa Donathile Perezidante w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite
Perezida wa Sena Bernard Makuza yari muri iyi nama
Perezida wa Sena Bernard Makuza yari muri iyi nama
Aba Minisitiri batandukanye bari muri iyi nama harimo na Dr Musafiri Malimba w'Uburezi
Aba Minisitiri batandukanye bari muri iyi nama harimo na Dr Musafiri Malimba w’Uburezi
Ba Visi Perezida ba Sena Hon Gakuba Jeanne d'Arc na Fatou Harerimana na bo bari muri iyi nama
Ba Visi Perezida ba Sena Hon Gakuba Jeanne d’Arc na Fatou Harerimana na bo bari muri iyi nama
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Dr Gashumba Diane
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Gashumba Diane
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi
Umushinjacyaha Mukuru Muhumuza Richard, Mufti w'u Rwanda Salim Hitimana na Guverineri w'Iburengerazuba Mukandasira Caritas
Umushinjacyaha Mukuru Muhumuza Richard, Mufti w’u Rwanda Salim Hitimana na Guverineri w’Iburengerazuba Mukandasira Caritas
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alphonse Munyantwali
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali
Bamwe mu badepite bari muri iyi nama
Bamwe mu badepite bari muri iyi nama
Abayobozi b'Uturere batandukanye
Abayobozi b’Uturere batandukanye
Inama yitabiriwe n'inzego zinyuranye mu gihugu
Inama yitabiriwe n’inzego zinyuranye mu gihugu

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish