Digiqole ad

Radio KFM igiye gufunga mu Rwanda

 Radio KFM igiye gufunga mu Rwanda

Mu itangazo ryasohowe n’ikigo cya Nation Media Group mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2016 cyamenyesheje ko cyakoze impinduka zigamije kwisuganya, muri izi mpinduka harimo gufunga Radio yayo KFM yakoreraga i Kigali mu Rwanda. Hamwe n’ibindi bigo byayo bimwe. Gufunga ibi bigo ngo biratangira gushyirwa mu bikorwa guhera uyu munsi.

1

 

Muri iri tangazo ‘Nation Media Group’ ifite ibigo binyuranye by’itangazamakuru muri aka karere, ivuga ko igamije guhindura imikorere kugira ngo irusheho gutanga serivisi zigendanye n’ikinyejana cya 21.

Kugira ngo ibyo babigereho ngo biyemeje guhuza Televiziyo zabo ebyiri zikaba Televiziyo imwe ya NTV.

NMG kandi yatangaje ko ivanyeho radio ebyiri zayo zikorera muri Kenya za National FM na QFM hamwe na Radio KFM yo mu Rwanda.

NMG ivuga ko nubwo izi radio zifunze bazagumana imirongo zavugiragaho ndetse banakomeza gukorera kuri murandasi (Internet).

Iri tangazo rigira riti “Tubabajwe n’uko ibi bizagabanya akazi, tuzi neza ko itangazo ry’uyu munsi rikora cyane ku bakozi bacu n’imiryango yabo. (Gufunga) bizakorwa mu kubaha abakozi bacu kandi bikurikije amategeko ya Kenya. Dukora ibishoboka tubahe ibyangombwa byabafasha kwivana muri izi mpinduka.

Bamwe mu bakozi ba Radio KFM mu Rwanda batangarije Umuseke ko aya makuru bayamenyeshejwe bageze ku kazi mugitondo. Gusa ko byari bimaze iminsi binugwanugwa.

UM– USEKE.RW

23 Comments

  • hanyuma se iyo ndi kumva ni iayande ko irimo kuvugira kuri FM 98.7?

  • Ahubwo yatinze gufunga n’izindi zizafunga abanya Kenya bari bazi ko itangazamakuru Mu Rwanda bizaborohera none babonye ukuri. Kwamamaza ni ibya Leta, gushaka amakuru ni uguhuhaho ntibyemewe gucukumbura kandi iwabo nicyo gituma media ibona amafaranga nahose kwirirwa Mu nama za Serena , ukavuga aho batanze inka imwe udashobora gukora debate ihanganisha abantu Mu buryo bwubaka, umuyobozi utumiye ati simboneka cg sinavuga kuri iyo sujet ahubwo naho murashoboye mwa banyamakuru mwe. Ubu se tuvuge ko imyenda ya za million baciye ama Radio yishyuwe ra? Yavahe se? Ahubwo nizifunge vuba ntacyo zikora uretse kuvuga ubusa no kwirirwa Mu busambanyi ngo barabaza icyo tubitekerezaho? Ex: Ngo umukobwa agusuye ni ngombwa ko muryamana ? Nyumvira ibyo bikamara 2 hours umusimbuye nawe akaza ashyiraho indi koko? Ngo wazaaaaaaaaaaaa Hahahhhhhhhhh
    Iyi niyo yatumye Seraphin Byiringiro asezera BBC na ba Gatanazi ahari none reba
    Courage umuseke. Ariko ntimukidukorera ibyegeranyo nkubu nategereje inkuru ya nyayo kuri Brexit narahebye cg ku mugabo Trump ningaruka cg ibyiza yateza n’ibindi byinshi byagenze gute?

    • Fiston ntugakabye!
      NOnese urabona bafunze KFM mu RWnada gusa!
      Ntubona ko na za Kenya bahafunze Radio na TV? Mujye mureka kuba abahezanguni ariko!

      Niba hari Radio yagiraga ibiganiro birimo n’ibiChallenging Leta ni KFM uzasubire mu biganiro byakorwaga na Ange Tambineza wumve, jya mureka gukabya wana

      • None se ubonye Ange Soubirous Tambineza we bimuguye ubuhoro ntabuze akazi?! Ndanibuka ukuntu yavuganaga ikiniga ubwo umutumirwa yisubiragaho ku munota wanyuma bamutegereje muri Studio!

        Radiyo zicukumbura ntabwo zicyenewe hano mu Rwanda! Nzi neza ko tuzajya kwinjira mu matora yo muri 2017 hasigaye ibitangazamakuru bikora positive campaign(…)gusa!

        • Aca habari zako wewe GETERA, nani amekwambia hayo!?
          Guhurutura wandika ibintu udafitiye facts ubiterwa n’iki?
          Radio zicukumbura se ni inde wazibibujije? Niba ntazo wumva se ubwiwe n’iki ko ari ukutamenya kwawe cg kuba zitavuga ibyo ushaka nibyo wita kudacukumbura?

          Ngo campaign ya 2017!! hahaha ndagusetse.

          Umva my friend u Rwanda ntabwo rumeze uko murutekereza, ni igihugu giha urubuga buri wese apfa kutabangamira umutekano n’ituze rusange rya rubanda.

          Iyaba itangazamakuru ritari free gukora ibyo rishaka iyi comment yawe simpamya ko yari gutambuka k’Umuseke kuko ni ikinyamakuru kizwi gifite na Adresse aho muri Kigali.

          Wishyushya imitwe rero ngo 2017 ibitangazamakuru bizaba bikenewe ni ibivuga gutya.
          Ayo ni amatiku adafite ishingiro kandi nawe urabizi neza.

          Rwanda ntabwo ruzasubira inyuma mon cher ami

          Tulia tulia

          • @Gasasira, gababanya itera bwoba nibiswayire byawe, wibutse kubivuga muri 2016 ibyo twabivuze cyera turangije turatuza ubu n’umwanya wo gukora no guha abantu urukundo n’umunezero, ubwo bushumba bwawe bujyane mu bihuru ubu turi mu gihugu cyaza Etage, kaburimbo zisa neza, etc, umwanya w’imvugo za gishumba twazisize hakurya iyo, ahubwo wowe ikigaragara nuko bikomeye wavuga ko watumwaga utabaga ari wowe bivuyeho, kuki wumva ko Gatera yakosheje kubera ko yavuze ibitanyuze amatwi yawe?

          • ariko kuki mukangisha gukanga mu biswahiri …uko se niko bungurana ibitekerezo byubaka? ugize icyo avuga kitagenda ku muyobozi….si scandal aba akoze ahubwo ni uko bishoboka kuko twese tuvuka kuri Adam

          • Kera igiswayile cyafatwaga nkururimi rwamabandi.

          • Ibi biswayire byawe ntawe bigitera ubwoba, aho ntiwibwiye ko tukiri mu myaka 20 ishize?! Ubu ibyo byahariwe abakarasi n’abakora kibandi!

    • Muahahahah ah, comment yawe iransekeje ngeze kuri wazaaaaa ho imbavu zirandya.

    • Ntabwo bashobora kunguka nibatahe bahindure business, wa mugani ama radio yacu ni ukwirizaho urubuga rw’imikino n’indirimbo ngo za malaika…Ariko rero dukwiriye kugabanya umugaga dushyira mu mategeko no mu misoro. Uyu si umushoramari uducitse?

    • Uwo musore umugendere kure ataguswayira ! Guswayira byavugaga kwiba, kwambura, guhemuka,…Nta muntu wiyubashye ubuga igiswayire.

  • Ahubwo n’izindi nibazifunge kuko ntacyo batubwira ni abanyabwoba gusa gusa

  • Etsye,

  • ibyo murwanda biragoye kabisa ubuse bayihoyiki kuvugisha ukuri gusa nicyo bayihoye harikindise ibyo turabimenyereye barangiza babashyirakumwanya135 bagasakuza ngo babarenganyije yewe itangazamakuru ryomurwanda nta demokarasi ihari kabisa

    • Erega democratie ihera mumutwe w’uyishaka. niba se wowe ubwawe ntayo wihaye ninde wundi wayiguha. murwanda hari radio nyinshi, mugihe ikiganiro k’imwe murizo kitakunyuze wajya kuyindi, izo murwanda zose byakwanga ukajya east africa, naho byakwanga internet wishyura ayawe uko ushatse yagufasha kumva n’izo hakurya y’inyanja. ariko ukareka kuvuga ko radio itaravuze ibyo ushaka itakoze neza, kuko ibyo wowe udashaka hari undi ubishaka. Naho NMG ni ikigo kandi kigamije inyungu yafunze radio 3 harimo 1 yo murwanda n’ebyiri za Kenya ndumva ntagikuba cyacitse rero.

      Ubwo se bitangaje cg biteye impungenge zihe ko nyiri business yayireka akajya muyinde? Maze n’abongereza bahisemo kuva muri Erropian union!!!!!!

      Wowe upfa kumenya icyo ukeneye gusa ubundi ugaharanira kukigeraho.

  • umuseke ni hatari igitekerezo cyanjye mwagitesheje umwimerere………….sawa ntacyo ubwo kitanyonzwe cyose

  • hari n’abise imbirizi, uwafunga iriya program yabo. Ingenze ahantu, ni ukunenga gusa nk’aho u Rwanda nta kiza kihaba. Uzi kuba wubashwe mu kigo ukumva baguca amazi kuri Radio yabo. Ni akumiro.

  • KFM yagaritse imirimo yayo mu Rwanda. Uko Mbibona
    Mu buryo butanasabye isesengura rihambaye, buri wese ukurikiranira hafi isoko rya media mu Rwanda aziko ari agatereranzamba. Hatabayeho kwihangana benshi baba barafunze imirongo batanacyibukwa. Abanyakenya rero babonye ibyo kwizirika umukanda no gupfira ifiyeri batabivamo bahitamo gufunga no gusubiza umurongo RURA ariko sinabura no kugaruka kuri management yabo nayo itari shyashya (aha nta byinshi mvugaho). Nyuma ya Radio numvise ko gahunda ari ukujya muri business ya Television;gufata icyemezo nk’icyi ni nko guhungira ubwayi mu kigunda kuko nubundi urwishe ya nka ruracyayirimo. Uyu munsi Radio z’ubucuruzi dufite mu Rwanda (cyane cyane i Kigali) zigera kuri 30 n’imisago ukongeraho televiziyo 10 zimaze gushingwa tutibagiwe TNT,Imvaho na za websites. Ikibazo mfite kiragira kiti ” ibi bitangazamakuru bizabaho gute ku isoko ryamamazwaho n’ibigo bitagera no ku icumi (10)? Twibuke ko muri competition harimo ifi nini cyane ya baleine yitwa RBA n’izindi fi zirya kizungu zitwa The New Times n’imvaho. RBA ifite ubudahangarwa ku masoko ya Reta , ifi zindi navuze zigakurikira kandi nyamara tuziko mu #Rwanda Reta ariyo yamamaza kurusha abandi. Ese abandi basigaye bizagenda gute? Ejo bazamera bate? Tubaragize nde? Ahazaza h’itangazamakuru mu Rwanda hahishe byinshi. Ababishobora duhane ibitekerezo.

  • N ubundi nta kizima izoradio zivuga uretse urubuga rw imikino n indirimbo za fake.nibafunge n izisigaye ahubwo.

  • Ni uko bigenda nyine gukora akazi ka nyakabyizi. Ubyukana courage ujya ku kazi ngo wakerewe wakageraho ugasanga bossi yisubiye ukazinga amajimbiri ugataha.
    Ese ubundi mwamenyera abanyamakuru b’aya maradiyo ya bwe bwe bwe bahembwa angahe?

  • Radio zose nizishaka zizakore nka KISS FM nibura nayo idushyiriraho imiziki tugasusuruka!

  • abanyamakuru bandi nka ba alain Jean BAPTISTE NISINGIZWE barahikojeje none KNC yahise amurangura kandi abazi kiriya gitype nacyo ngo ntikivigirwamo kirarenze muzabaze ibyo cyakoreye kuri royal.

Comments are closed.

en_USEnglish